U Rwanda ntiruzigera rwicarana n’abicanyi ba FDLR mu biganiro-Minisitiri Mushikiwabo
Nubwo Perezida wa Tanzaniya yari yasabye ko Leta y’u Rwanda yakwicarana na FDLR mu biganiro bigamije kubaka amahoro arambye mu karere no muri Kongo-Kinshasa by’umwihariko, Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko itazigera ijya mu biganiro n’uwo mutwe.
Ibi byemejwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe Ububanyi n’amahanga mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na Radio France Internationale tariki 27/05/2013 i Addis-Abeba, aho yahakanye yivuye inyuma ko Leta y’u Rwanda itazigera ijya mu biganiro na FDLR.
Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yavuze ko biteye ikimwaro kuba hari abantu batekereza ko u Rwanda rwaganira n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Biteye ikimwaro kuba hari abakuru b’ibihugu bavugira FDLR bakumva ko inafite icyo kuvuga mu ruhando rw’abafite ukuri.
Ni ibitumvikana kandi kuba Perezida Kikwete yakwibeshya ko u Rwanda ruzigera rwicarana na FDLR mu biganiro kandi mbere y’uko aba perezida wa Tanzaniya yarabaye minisitiri w’Ububanyi n’amahanga aho yakabaye yarasobanukiwe neza ibibera muri aka karere.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ariko ko Guverinoma y’u Rwanda itatunguwe n’uko hari abantu bavugira FDLR kuko ngo baracyari benshi bayivugira banayikunda. Gusa ngo kwibwira ko bazayivuganira ikagira ubwo yakirwa ku meza y’ibiganiro na Leta y’u Rwanda ni ukwibeshya gukomeye minisitiri Mushikiwabo yagereranyije no kutamenya ibyo uvuga.
Mu nama yabereye muri Ethiopia yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika, Perezida wa Tanzaniya Jikaya Kikwete yavuze ko mu ngamba asanga zikwiye gufatwa ngo akarere k’ibiyaga bigari kagire umutuzo n’amahoro arambye harimo kuba u Rwanda rwakumvikana na FDLR mu biganiro bisesuye, Kongo ikaganira na M23 na Uganda ikaganira n’abayirwanya bibumbiye mu mutwe ADF-NALU.
Perezida Kikwete yemeza ko umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo uterwa no kuba ako gace karabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro kandi ifite ibyo irwanira.
Uyu muperezida wa Tanzaniya akemeza rero ko ingufu za gisirikari izo ari zo zose zitazabasha kurwanya abo bose ngo zibatsimbure burundu mu gihe batarahabwa umwanya ngo bavuge ibyo barwanira ndetse buri mutwe uvugane n’ubuyobozi bw’igihugu urwanya uko wahosha intambara hakaboneka ituze.
Radio RFI yari yatangaje ko ubwo Perezida Kikwete yatangaga igitekerezo cy’uko Leta z’u Rwanda, Kongo na Uganda zaganira n’abazirwanya, ngo Perezida wa Uganda yavuze ko Uganda yiteguye kuzaganira n’abafite umutima wo kuganira, ariko abakora ubwicanyi bakaba nta mwanya bafite muri Uganda.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Biratangajye cyane kubona abantu bafata akanya bavuga ku bya Kikwete,abagize itsemba_tsemba bgoka mwibgira ko bataribafatanijye nabandi nkabo bafite ibyo bitekerezo mutabatizeho,ahubgo muzamumenya ko na nubu harabifuza indi genocide,ariko ntabgo tuzashira ahubgo tuzarama
President Kikwete is a courier of the French who believe that he wields power and influence in the Great Lakes Region. What a fallacy!!!!He should take care of huge domestic economic and political problems his country is currently facing such as corruption, civil disorder, lack good governance, etc.,and cease to simply masquerade as "Dr. Mrisho Jakaya Kikwete" who is ready to pacify DRC by being a spokesman of the genocidaire FDLR!!! Mwalimu’s Soul must be groaning in the grave due Kikwete’s awful stance! No wonder his people call him "Msanii" meaning a mere artist, not a politician or a statesman.
President Kikwete is a courier of the French who believes that he wields power and influence in the Great Lakes Region. What a fallacy!!!!He should take care of huge domestic economic and political problems his country is currently facing such as corruption, civil disorder, lack good governance, etc.,and cease to simply masquerade as "Dr. Mrisho Jakaya Kikwete" who is ready to pacify DRC by being a spokesman of the genocidaire FDLR!!! Mwalimu’s Soul must be groaning in the grave due Kikwete’s awful stance! No wonder his people call him "Msanii" meaning a mere artist, not a politician or a statesman.
ibyavuzwe na kikwete ni ukwigizankana kuko niba azi ibyo fdlr iharanira azi neza ko ntawashyikirana nayo,kuki se we atajya ashyikirana n’intagondwa z’abasiramu ziharanira ubwigenge bwa zanzibar? siwe ukwiye guha urwanda amasomo rero,kuko nawe ibye byamunaniye kubikemura
Njewe narumiwe maze kunva ibyo KWETE yavuze.
Ngo tuganire nande???
FDRL Bameze nkubushyo bwimbwa,ni bagumye bangare iyo mu mashyamba uwabatsinze ntaho yagiye,
Bamanike amaboko baze bahinge ibirayi,
nibaza ku ngufu bazakutwa izakabwana.
No kuva nambere yarigaragaje aho yirukanaga impunzi za 59 nanabi cyane ntanicyo zitwaje/properties zazo. Rero kubitungura kumugaragaro ahubwo yaratinze umwotsi twari twarawuteye imboni hari nibindi bitavugwa,nta numwe mu baminisitiri be cg inteko umwereka urugero rwiza igihugu cye cya kwigira iwacu, aravuga ngo "mwabuze izindi ngero mwampa" IBUYE RYAGARAGAYE KERA.
No kuva nambere yarigaragaje aho yirukanaga impunzi za 59 nanabi cyane ntanicyo zitwaje/properties zazo. Rero kubitungura kumugaragaro ahubwo yaratinze umwotsi twari twarawuteye imboni hari nibindi bitavugwa,nta numwe mu baminisitiri be cg inteko umwereka urugero rwiza igihugu cye cya kwigira iwacu, aravuga ngo "mwabuze izindi ngero mwampa" IBUYE RYAGARAGAYE KERA.
Its absolutely a shame on people who will always like a sphere to exploit as opportunity to speak on behalf of fugitives, FDLR will never be the part of Rwandan dialogue box, to have the this dialogue will be as sitting in the hell with devil drawing the plans of going to heaven,
which is a total a mess for plans to heaven, Rwandan will always sit with angels not devil and we are going to heaven not hell, viva forever Rwanda
Kikwete se ubundi ntimwunva icyo bisobanuye. Ntimuzi se ko avuye mu bufaransa buriya ngo nibo bamutumye yababeshye ngo mu karere aremerwa cyane aima
Jye narinzi ko Kikwete ingabo yohereza arizo ku rwanya umutwe w’inyeshyamba zizwiho ubugizi bwanabi. None se niba yemera ko arabantu bafite ukuri ararushywa niki yohereza ingabo ze zigiye gushirirayo nawe ubwe atarasobanukirwa ikizitwayeyo.
Ndagushimwe Presida wacu kuba ntacyo wamushubirije hariya. Niba afite ubwenge yakabaye yarakwigiyeho isomo ryo kuba umugabo udashakuje.uko niko bita gusuzugura umugabo udashakuje
jye mbona Kikwete rwose yaravuze biriya atabanje Gutekereza kuko u Rwanda ntirwigeze narimwe rusubiza inyuma abana barwo bashaka gutaha mu rwababyaye niba FDLR avuga rero ari babandi birirwa ku maradio basebya u Rwanda simbizi naho ntawe utazi ko ababa mu mashyamba ari abasize bahekuye u Rwanda n’imiryango yabo bagize ingwate babana n’ayo Kandi iyo batashye banabigisha kubana neza n’abo basanze bakabafasha gusubira mu buzima yemwe habayeho no kuvanga Ingabo bamwe ni ba officers bo munzego zo hejuru FDLR isigaye n’abinangiye imitima icyaha cyo kwica kikaba kikibangaza n’aho abandi baje mu rwababyaye ubu bafatanya n’abandi mu kubaka Igihugu buriwese azabazwa ibyo yakoze kabone niyo imyaka yashira Genocide ni icyaha kidasaza, Ese ntimwumvise Derick wari uzwi muri za Film ko nawe bavuze ko yakoze Genocide y’abayahudi ubuse ntiyateshejwe agaciro n’ ibikorwa bye n’ubwo atakiri ho. reka rero duharanire kugira Isi yacu neza kugirango turage Umurage mwiza abazadukomokaho ,