U Rwanda ntiruzigera rwicarana n’abicanyi ba FDLR mu biganiro-Minisitiri Mushikiwabo
Nubwo Perezida wa Tanzaniya yari yasabye ko Leta y’u Rwanda yakwicarana na FDLR mu biganiro bigamije kubaka amahoro arambye mu karere no muri Kongo-Kinshasa by’umwihariko, Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko itazigera ijya mu biganiro n’uwo mutwe.
Ibi byemejwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe Ububanyi n’amahanga mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na Radio France Internationale tariki 27/05/2013 i Addis-Abeba, aho yahakanye yivuye inyuma ko Leta y’u Rwanda itazigera ijya mu biganiro na FDLR.
Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yavuze ko biteye ikimwaro kuba hari abantu batekereza ko u Rwanda rwaganira n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Biteye ikimwaro kuba hari abakuru b’ibihugu bavugira FDLR bakumva ko inafite icyo kuvuga mu ruhando rw’abafite ukuri.
Ni ibitumvikana kandi kuba Perezida Kikwete yakwibeshya ko u Rwanda ruzigera rwicarana na FDLR mu biganiro kandi mbere y’uko aba perezida wa Tanzaniya yarabaye minisitiri w’Ububanyi n’amahanga aho yakabaye yarasobanukiwe neza ibibera muri aka karere.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ariko ko Guverinoma y’u Rwanda itatunguwe n’uko hari abantu bavugira FDLR kuko ngo baracyari benshi bayivugira banayikunda. Gusa ngo kwibwira ko bazayivuganira ikagira ubwo yakirwa ku meza y’ibiganiro na Leta y’u Rwanda ni ukwibeshya gukomeye minisitiri Mushikiwabo yagereranyije no kutamenya ibyo uvuga.
Mu nama yabereye muri Ethiopia yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika, Perezida wa Tanzaniya Jikaya Kikwete yavuze ko mu ngamba asanga zikwiye gufatwa ngo akarere k’ibiyaga bigari kagire umutuzo n’amahoro arambye harimo kuba u Rwanda rwakumvikana na FDLR mu biganiro bisesuye, Kongo ikaganira na M23 na Uganda ikaganira n’abayirwanya bibumbiye mu mutwe ADF-NALU.
Perezida Kikwete yemeza ko umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo uterwa no kuba ako gace karabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro kandi ifite ibyo irwanira.
Uyu muperezida wa Tanzaniya akemeza rero ko ingufu za gisirikari izo ari zo zose zitazabasha kurwanya abo bose ngo zibatsimbure burundu mu gihe batarahabwa umwanya ngo bavuge ibyo barwanira ndetse buri mutwe uvugane n’ubuyobozi bw’igihugu urwanya uko wahosha intambara hakaboneka ituze.
Radio RFI yari yatangaje ko ubwo Perezida Kikwete yatangaga igitekerezo cy’uko Leta z’u Rwanda, Kongo na Uganda zaganira n’abazirwanya, ngo Perezida wa Uganda yavuze ko Uganda yiteguye kuzaganira n’abafite umutima wo kuganira, ariko abakora ubwicanyi bakaba nta mwanya bafite muri Uganda.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
BIRABABAJE CYANE KUBONA TANZANIA IYOBOWE N’UMUNTU UTEKEREZA KARIYA KAGENI,ESE YABAYE UMUVUGIZI W’INKORAMARASO RYARI? MUMUREKE IMINSI IZAMUBWIRA, NTAZI KO GUSHYIGIKIRA NO KUVUGIRA SHITANI/FDLR BITERA UMWAKU, UTAZIZI ARAZIBWIRWA!!!
Nyamara ngo umusazi arasara akagwa ku ijambbo...ngo ukimbagira ineza inabi yaza uti Kibuno mpa amaguru...Abakuru bati---inyamaswa idakenga umututizi arayitahana. Ese koko niba bishoboka kuki bitakorwa...harya abantu bazajya baganira ari uko babanje gukozanyaho nuko basanga nta mbwa nta mugabo bati..nibyo
Nyamara byari bikwiye bityo abafite ibyo bagirizwa bakabiryozwa aho bari hose...Nzaba ndora nindamuka
Ivyo birumvikana cane ko Tanzaniya yemerewe vyinshi n´igihugu kimwe kugira East-African Community ihungabane. Mu bindi bice vya Afrika, la déstabilisation est totale.
Ntagihugu na kimwe havurwamwo igifransa gifise amahoro. Ntagigugu nakimwe c´i Bulayi gifise inkambi nyinshi z´abasilikare nk´ubufransa.
Muraraba neza baciye muyindi nzira kugira babacinyize.
kikwete nta somo akwiye guha urwanda kuko nitwe tuzi abanzi n’abakunzi bacu,age acunga izamu rye aturekere iryacu,kuko nawe iwe afite ibibazo iby’urwanda ntakwiye kubyinjiramo atubwiriza ibyo dukwiye gukora. yaganiriye nabi cyane ntazongere.
Urakoze cyane Hon. Minister Louise, ndakwemera cyane ndetse uyu muperezida utaramenya icyo FDLR ari cyo umunsubirije neza cyane. Ntawuganira nabicanyi ndetse batanafite icyo bakora ngo baduhungabanyirize umudendezo.
usibye no gutera ikimwaro biranababaje ni nagasuzuguro kubona hari umuntu watinyuka kuvuga ngo Urwanda rwumvikane FDLR yahekuye u rwanda.Ubwose biramutse binabaye u Rwanda rwatangiza icyo kiganiro uwuhe mutwe w’amagambo.aho kugirango amahanga afashe u rwanda gufata abakoze Genocide urasaba kumvikana.Icyo nasoza mvuga nuko Perezida wa Tanzaniya abashyigikiye kandi atemera ko hari Genocide yabaye mu Rwanda kuko abyemera atavuga ariya magambo.