Tigo irifuza gutera inkunga imishinga y’urubyiruko
Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda, Tigo, yatangije umushinga witwa “reach for change” wo gutera inkunga imishinga ibiri buri mwaka, y’abantu bafite hagati y’imyaka 18 na 30 bazagaragazamo ibitekerezo birusha iby’abandi ireme.
Ibihumbi 25 by’amadolari y’Amerika (abarirwa muri miriyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda) azajya ahabwa buri muntu muri babiri bazagaragaza imishinga y’intyoza kurusha indi; nk’uko byatangajwe na Diego Camberos uyoboye Tigo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 21/08/2012.
Komisiyo y’igihugu y’abana yabaye iya mbere mu kwishimira ko Tigo izafasha abantu bafite guhera ku myaka 18 baba bakibarwa mu cyiciro cy’abana, ikavuga ko izabakangurira kwitabira iryo rushanwa.
Zaina Nyiramatama, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abana, yavuze ko hari abana benshi bamugana bamusaba ubufasha bw’amafaranga yo guteza imbere imishinga. Yemeza ko agiye kubafasha kuyitegura hanyuma akabatungira agatoki kuri Tigo.
Imishinga y’ubwoko bwose, yaba ijyanye n’ikoranabuhanga, uburezi cyangwa se n’ibindi, iratangira kwakirwa kuri uyu wa gatatu tariki 22/08/2012.
Uwifuza kumenya ibisabwa mu gutegura umishinga we, ngo yasura kuri internet urubuga rwa Tigo, arirwo www.tigo.co.rw.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
the project proposal will tackle to address the the main issues accoutered by the children during their livelihood.
and its objectives:
to build the children capacity for appreciating the importance to attend schools.
to create awareness of children health and their importance in development
to empower children for solving simple life problem they face,etc
Igitecyerezo cyange nicyo kwita kubana arko nkafata abo bana mubyiciro bibiri icyiciro cya 1 nzafata abana babaye, badafite ubabye,cyangwa se babafite bakaba badafite ubushozi bwo kubafasha,abana bo mumuhanda,abana batawe,........muricyo cyiciro cya mbere nafata kuva kumyaka (5-8) muri myaka 3 nkabitaho muri bice 4 bitandukanye a.ubuzima byabo b.ubukungu(imyigire ,impano bafite,....)c.imibanire nabandi d.ubugingo bwabo (nibyerecyeranye nimyizerere yabo bagasenga,bakubaha,kandi bagatinya ibyaha,amakosa nibindi bibi,bagira urukundo)mbagaburira mbana nabo kandi muri yo myaka 3 intego nyamukuru niyo kubigisha Galdiene ndetse no gukora file yaburi mwana ndeba akunda,ashoboye,yazanakora mubuzima bwe byose burimwana yazajya arangiza iki cyiciro njye na staff nabatera nkunga tukamuhitiramo impanto 3 twabonye yazakora mubuzima bwe.icyiciro cya 2 kuva kumyaka 8-12 muri cyino cyiciro naha opportinities zo kubaka impano,talent,career zabo ziturutse muri zazi 3 bakarangiza icyo cyiciro 2 twongera guhura tubaha impano talent career imwe murizazindi 3 maze bwanyuma tukaboriyata mumashuri asanzwe ariko muri ya domaine bahisemo kandi natwe twabahitiyemo ubwo nazajya mbana nabo igihe cyinga nimyaka 7 icyo nicyo gitecyerezo cyanjye gusa kugira ngo mbigereho haribyinshi bikibura nkaho baba,aho barara,icyo nabatungisha ,...
My Phone number:+250725987849