Rwamagana: 19 baguye mu mpanuka

Abagera kuri 19 baguye mu mpanuka yabereye Rwamagana naho bandi bagera kuri 2 barakomereka aho bahise bajyanwa kwa muganga.

Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yagonganye na Taxi Minibus mu mudugudu wa Ruhita mu kagari ka Kanyangese mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana ahazwi ku izina ryo mu Kabuga ka Musha hapfa abagera kuri 19 naho abandi babiri barakomereka.

.

Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yamanukaga igera kuri Fuso yari iparitse ishatse kuyinyuraho ihura na taxi minibus yazamukaga irayurira iyikuba hasi mu ntera igera kuri metero 100.

Abari muri Minibus bose bahise bapfa kubera ubukana bw’impanuka hanakomereka abandi babiri.

Umuyobozi wa Polisi yo mu muhanda George Rumanzi yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko ukabije iyo kamyo yamanukanye akanavuga ko bakomeza gukangurira abashoferi kugendera ku muvuduko muke igihe cyose bageze ahantu hashobora guteza impanuka.

Cyprien Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 34 )

Ndihanganisha imiryango yabuze abayo. kdi mbwira n’abayobozi bibinyabiziga kugabanya umuvuduko ariko gushyigashyira ubuzima bw’abo batwaye.

Rugwiro Aime yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Turihanganisha imiryango yabuze abantu turayihanganisha, turihanganisha n’igihugu muri rusange, abantu 19 kubabura igihe kimwe igihe kiba gitakaje imbaraga.

RURANGWA yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Imiryango yabuze abayo yihangane, mbega impanuka iteye ubwoba abashoferi mumuhanda nimudufashe mujye mujyenda buhoro kandi muruhuke bihagije.

GAHUNGA yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

izimpanuka we turashize, abantu batwara izimodoka akenshi baba banananiwe cyane, imiryango yabuze ababo yihangane.

MAKUZA yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Si controle technique gusa, abatwara izo modoka baba banasinze, Imana nidutabare.

yvon yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

izimpanuka koko, bagiye bakoresha controle technique imodoka zabo, naho ubundi impanuka ziraza kutumaraho abantu.

maliza yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ariko se uyu munyamakuru wahageze iyi niyo foto yashoboye gufata

yandereye Clemence yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Twifatanyije mu kababaro n’imiryayo n’inshuti babuze ababo muri iyi mpanuka, abitabye Imana ibahe iruhuko ridashira

Muyinga yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Twihanganishije cyane imiryango yaba bantu baguye muri iyi mpanuka, imana ibahe iruhuko ridashira.

Dennis murenzi yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

mbega, ni ukwihangana birababaje cyane

marcop yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka