Rwamagana: 19 baguye mu mpanuka
Abagera kuri 19 baguye mu mpanuka yabereye Rwamagana naho bandi bagera kuri 2 barakomereka aho bahise bajyanwa kwa muganga.
Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yagonganye na Taxi Minibus mu mudugudu wa Ruhita mu kagari ka Kanyangese mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana ahazwi ku izina ryo mu Kabuga ka Musha hapfa abagera kuri 19 naho abandi babiri barakomereka.
.

Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yamanukaga igera kuri Fuso yari iparitse ishatse kuyinyuraho ihura na taxi minibus yazamukaga irayurira iyikuba hasi mu ntera igera kuri metero 100.

Abari muri Minibus bose bahise bapfa kubera ubukana bw’impanuka hanakomereka abandi babiri.


Umuyobozi wa Polisi yo mu muhanda George Rumanzi yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko ukabije iyo kamyo yamanukanye akanavuga ko bakomeza gukangurira abashoferi kugendera ku muvuduko muke igihe cyose bageze ahantu hashobora guteza impanuka.
Cyprien Ngendahimana
Ibitekerezo ( 34 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndasaba inzego za Leta bireba ko badufasha hariya hantu hazwi ku izina ryo mu kabuga ka Musha n’i Nyagasambu ko bahashyira dodani wenda byaganya impanuka zihabera.
Ababuze ababo Imana ibakomeze.
RIP
imana itabare
imana ibakire mu bayo
yebabawe! birabaje gusa ababuriye ubuzima muriyi mpanuka’imana ibahe iruhuko ridashi.
Twifatanyije n’imiryango yabuze ababo mukababaro tubasaba kwihangana kuko twese niyonzira.
police ikomeze gushaka neza icyateye iyo accident kuko birakabije pe! gusa imana ibahe iruhuko ridashira ibakire mubayo kd twihanganishije imiryango yabuze ababo.
Imana ibahe iruhuko ridashira
RIP Kumiryango Yaburiye Ababo Muriyompanuka, Gusa Abashoferi Bakeneye Ingando(itorero} Bakiga Ubunyarwanda Kuko Ntabumuntu Na Castomer Care.
abatwara ibinyabiziga ku muvuduko mwinshi bagateza impanuka bene ako kageni Police ijye ibaha yihanukire. Abaguye muri iyi mpanuka Imana ibahe iruhuko ridashira. R. I. P
Imiryango Yabuze Ababo Muriyompanuka Ikomezekugirukwihangana Kuko Ntawurusimbuka Rwamubonye Kandi Ntanumukuru Wikuzimu,gusabirababajenukuripe!!
turashimira n abatabaye bose cyane RNP, Imana yakire abavuye mu mubiri
Birababaje kubura abantu 19 bose ariko abo bashoferi bagira umuvuduko ukabije bajye bigishwa kuko ntabwo tuzajya tubura abantu kubera bo. Twihanganishije imiryango yababuze ababo.