Rwamagana: 19 baguye mu mpanuka

Abagera kuri 19 baguye mu mpanuka yabereye Rwamagana naho bandi bagera kuri 2 barakomereka aho bahise bajyanwa kwa muganga.

Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yagonganye na Taxi Minibus mu mudugudu wa Ruhita mu kagari ka Kanyangese mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana ahazwi ku izina ryo mu Kabuga ka Musha hapfa abagera kuri 19 naho abandi babiri barakomereka.

.

Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yamanukaga igera kuri Fuso yari iparitse ishatse kuyinyuraho ihura na taxi minibus yazamukaga irayurira iyikuba hasi mu ntera igera kuri metero 100.

Abari muri Minibus bose bahise bapfa kubera ubukana bw’impanuka hanakomereka abandi babiri.

Umuyobozi wa Polisi yo mu muhanda George Rumanzi yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko ukabije iyo kamyo yamanukanye akanavuga ko bakomeza gukangurira abashoferi kugendera ku muvuduko muke igihe cyose bageze ahantu hashobora guteza impanuka.

Cyprien Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 34 )

Ndasaba inzego za Leta bireba ko badufasha hariya hantu hazwi ku izina ryo mu kabuga ka Musha n’i Nyagasambu ko bahashyira dodani wenda byaganya impanuka zihabera.
Ababuze ababo Imana ibakomeze.
RIP

Mimi yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

imana itabare

NSENGIMANA Daniel yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

imana ibakire mu bayo

NSENGIMANA Daniel yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

yebabawe! birabaje gusa ababuriye ubuzima muriyi mpanuka’imana ibahe iruhuko ridashi.

jado yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Twifatanyije n’imiryango yabuze ababo mukababaro tubasaba kwihangana kuko twese niyonzira.

Barore jeremie yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

police ikomeze gushaka neza icyateye iyo accident kuko birakabije pe! gusa imana ibahe iruhuko ridashira ibakire mubayo kd twihanganishije imiryango yabuze ababo.

Damascene yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Imana ibahe iruhuko ridashira

alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

RIP Kumiryango Yaburiye Ababo Muriyompanuka, Gusa Abashoferi Bakeneye Ingando(itorero} Bakiga Ubunyarwanda Kuko Ntabumuntu Na Castomer Care.

Philbert yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

abatwara ibinyabiziga ku muvuduko mwinshi bagateza impanuka bene ako kageni Police ijye ibaha yihanukire. Abaguye muri iyi mpanuka Imana ibahe iruhuko ridashira. R. I. P

Dani Raphael yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Imiryango Yabuze Ababo Muriyompanuka Ikomezekugirukwihangana Kuko Ntawurusimbuka Rwamubonye Kandi Ntanumukuru Wikuzimu,gusabirababajenukuripe!!

Rukundo yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

turashimira n abatabaye bose cyane RNP, Imana yakire abavuye mu mubiri

hey yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Birababaje kubura abantu 19 bose ariko abo bashoferi bagira umuvuduko ukabije bajye bigishwa kuko ntabwo tuzajya tubura abantu kubera bo. Twihanganishije imiryango yababuze ababo.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka