Rusizi: Barishyuza Ibitaro bya Gihundwe amafaranga y’agahimbazamusyi agera muri miliyoni 100

Bamwe mu bakozi b’Ibitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi barinubira ko ibitaro bitabaha amafaranga yabo y’agahimbaza musyi mu gihe ngo bamwe muri bagenzi babo bayahabwa kandi ngo bakora akazi kamwe.

Bamwe muri abo bakozi dufitiye imyirondoro ndetse n’amafoto ariko twahisemo kutagaragaza kubera umutekano wabo bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw’ibitaro ariko bagahora bababwira ko amafaranga yabo bazayabona none ngo hashize umwaka bidakorwa.

Ibitaro bya Gihundwe ngo bibereyemo abakozi agahimbazamusyi k'asaga miliyoni 100.
Ibitaro bya Gihundwe ngo bibereyemo abakozi agahimbazamusyi k’asaga miliyoni 100.

Aba bakozi bose, icyo bahuriraho ni impungenge z’uko babona ntaho bazabariza ayo mafaranga kuko ngo amaze kuba menshi aho ngo asaga miliyoni ijana kandi bakaba babona ubuyobozi bw’ibitaro butita ku kibazo cyabo.

Abakozi basaba guhabwa amafaranga yabo y’agahimbazamusyi babarirwa mu 130 ariko ngo kakaba kabarwa hakurikijwe urwego rw’umukozi. Umwe mu bo twaganiriye ufite amashuri y’icyiciro cya mbere cya kaminuza avuga ko ubundi agomba ibihumbi 60 by’agahimbazamusyi buri kwezi ariko akaba amaze amezi 17 atayahabwa.

Bakomeza kuvuga ko ibyo batabona bemererwa n’amategeko ngo babifata nk’akarengane bagasaba ababishinzwe kubarenganura.

Umwe muri bo avuga ko ibyiza ari uko duke tuboneka bose badusaranganya ntitwiharirwe na bamwe kandi bose bakora akazi kangana.

Umukozi ushinzwe Imiyoborere mu Bitaro bya Gihundwe, Uwibambe, avuga ko atakizi icyo kibazo mu gihe nyamara bo bavuga ko bamugejejeho ibaruwa imusaba kukibakemurira.

Kopi y'ibaruwa abo bakozi bandikiye Ubuyobozi bw'Ibitaro n'ubw'Akarere ka Rusizi basaba kurenganurwa.
Kopi y’ibaruwa abo bakozi bandikiye Ubuyobozi bw’Ibitaro n’ubw’Akarere ka Rusizi basaba kurenganurwa.

Naho ushinzwe abakozi muri ibyo bitaro, Niyonteze Viateur, we avuga ko ntacyo yabivugaho keretse abiherewe uburenganzira n’ibitaro.

Dr. Nshizirungu Placide, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe, we avuga ko ibyo bamwe mu bakozi bavuga ngo harimo gukabya kuko ngo amafararanga y’agahimbazamusyi bayabona icyakora ngo habaho gukererwa kakaboneka bitinze bitewe n’uko aho bayakura aba yatinze kuboneka.

Akomeza avuga ko babarimo umwenda ariko ngo bizera ko bazawishyura kubera ko hari amafaranga menshi baberewemo imyenda.

Icyakora, yongera ko agahimbazamutsi gashobora kuboneka cyangwa ntikaboneke bitewe n’aho amafaranga aturuka ko kandi na none gatangwa binashingiye ku mikorere ya buri mukozi bijyanye n’umusaruro yatanze.

Kuba hari bamwe mu bakozi bagahabwa abandi ntibakabone ngo biterwa n’uko aho imishahara yabo iva haba hatandukanye, aho ngo abaterankunga bamwe bishyura imishahara bagatanga n’agahimbazamusyi mu gihe hari abatanga umushahara gusa.

Gusa na none, ngo ibitaro byinshi bifitiwe imyenda y’ubwisungane mu kwivuza ngo bifite icyo kibazo cyo kudaha abakozi agahimbazamusyi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Mes cheres amies muze twubake igihugu ibindi mubireke (amatiku,munyangire,n’ibindi ntavuze musanzwe muzi )NDAKALA Wellars Theophile ntimubazi none se uwo mwashimye ninde uko abo bose bagiye ntimukuzi ,bamwe ni agende ni umukongomani,undi ngo nagende ninshuti yarunaka(kandi ariwe waduhaye Prime de garde undi ngo nagende yavuye ruguru iriya)ubwo nuwo ndabizi s’ikibazo cy’amafranga ahubwo ni za munyangire dore ngo anagenda mu imodoka nziza cyane ndabizi nibyo ntabindi azira none amezi tumaze angana nayo dutegereje imbere ,mureke dukore twikorera naho ubundi ni danje ngaho murabeho ariko dutabare abacu nitwe abanyarusizi twisenyera none uyobewe ko mutuel idufitiye umwenda ninde none dutegeke ngo ntituzongera gufasha umunyamuryango wayo? Igisigaye mwese abakoze hano muze muduhanure naho ubundi biturangiriyeho

ngoga yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Nibyo da ndabazi ga ,nababayemo ese ye Robert (Nurse) aracyahari, nabandi ntavuze bari mubakuru bibyo bitaro bazi neza igihe ndetse batanze n’ibitekerezo bigomba kujya muri iyo nyandiko bababwira naho igomba kunyura byose birazwi ,none se Nursing yavuga ate ko atabizi kandi umugabo we ari ku isonga niba Nurising atari umugambanyi we n’iki yakoze kugirango umugabo we atajya ku isonga byose yarabizi ,ikindi kigaragara n’uko abo bafashwe barazwi nk’abantu bamenyereye ,bafite ubunararibonye mugikorwa cyo kugumura abantu ,mubitege ahubwo naho ubundi Gihundwe na Placide baragaramiwe mugani w’umushingadahe.Dr Raphael nawe akwiye kugira uruhare kugirango ibi byose bikemuke kuko atabeshye arabizi byose kuva mu itegurwa ryabyo

ngoga yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Amagambo yose yavugiwe mu nama ari recorded,aho twitwaga ibyo ntasubiramo badutesha agaciro. Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bukunda abaturage kdi bushyira mu gaciro kuburyo ntahamya ko umuntu yapfa kurengnya undi uko abyishakiye yitwaje icyo aricyo cyose. Ntabwo umuyobozi akwiriye kujya imbere y’abantu bajijutse ngo avuge amagambo aremereye nk’ariya nkaho abwira inka rwose. Naho iterabwoba ry’umuyobozi wa CEA ngo bazirukana abantu, yaratinze kuko ntamukozi ukora mu bitaro bya Gihundwe kubwo impuhwe z’undi muntu, ahubwo tuhakora kubera ubumenyi bwacu twahawe n’igihugu kugira ngo dukorere abanyarwanda, utabukoresha i gihundwe yabukoresha n’ahandi. Nimuduhe ibirarane byose mudufitiye ubundi uwo mudakeneye wese mumusezerere atahe. Naho ubundi no mu nkiko turagerayo rwose.

KOKOBA yanditse ku itariki ya: 15-06-2015  →  Musubize

Nyuma yaho abakozi b’ibitaro bya Gihundwe batangiriye kubaza iby’agahimbazamusyi kabo, hakurikiyeho kubatera ubwoba no gufunga bamwe muri bo. Nyuma y’ukobafunze umuvuzi w’amenyo muri ibyo bitaro bya Gihundwe(Dentiste), Umubyaza(Sage femme) muri ibyo bitaro nawe yarafunzwe kuwa gatandatu ku gicamunsi. Mayor wa Rusizi, Dr Placide, Umuyobozi wa CEA y’ibitaro, n’uhagarariye Police(DPC) baraje bashyira iterabwoba ku bakozi b’ibitaro babahimbira amacakubiri n’amatractes adafite ishingiro, ese kuki ibyo bita amatractes ataribo baba babihimba bagamije gucecekesha abantu? Babonye ariko gukemura ikibazo cy”agahimbaza musyi gahabwa igice kimwe cy’abakozi ikindi ntikigahabwe cg ahubwo bazanye amacakubiri aribo? ahubwo se kuki amacakubiri batayashinja Dr Placide, Uwibambe Jeane d’Arc Administrateur w’ibitaro na Pasteur Viateur ushinzwe abakozi bo bafata prime bakayisangira n’igice kimwe cy’abakozi abandi bakayibima? Nubwo ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’ubw’ibitaro ndetse na Police bakomeje kudushyira igitutu cy’iterabwoba no gufunga bamwe na bamwe no kubandikira amademandes atagira epfo na ruguru aho gukemura ikibazo, bararuhira ubusa. Niyo umuyobozi bwa minisante butagikemur, Inkiko zizagikemura. Kdi Umusaza H.E Paul Kagame tuzi neza ko ari munzira yerekeza i Rutsiro ndetse n’ahandi, tuzamusangayo tuzamutura umutwaro wacu kdi azawudutura we ntabwo agira ikinyoma muri we, azaturenganura byanze bikunze.

KIGALI yanditse ku itariki ya: 15-06-2015  →  Musubize

Ubu umukozi wa kabiri mubakozi b’ibitaro bya Gihundwe araye mu maboko ya Police aho yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu. ni nyuma y’aho bandikiye ubuyobozi basaba agahimbazamusyi kabo nkuko iyi nkuru ibivuga, si abo gusa kuko benshi mubashyize umukono kuri iyo nyandiko bari guhigishwa uruhindu na police. Ese barazira iki koko?
Minisante ishatse yatabara kuko service ntabwo zagenda neza abakozi badafite umutuzo n’umutekano.

amamam yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

Pole Sana bavandi courrage akazi dabord imbere naho prime we encourage them gukora recouvremet

alias yanditse ku itariki ya: 11-06-2015  →  Musubize

Tuyirinde gutikura mwibi bihe. Ahubwo musengere Ibitaro byacu

Yemere yanditse ku itariki ya: 11-06-2015  →  Musubize

Ibiri kubera i gihundwe biteye inkeke! Ubuse koko murekezi waraye muli brigade arazira iki? Kugeza naho twatangiye kwandikirwa nibitaro ngo twisobanure kubyaha tutakoze? Ubundi ngo nidusabe imbabazi kungufu. Ubuse ibi biraganahe, Ikibazo cya prime kibaye icyumutekano... Rwose dukeneye kurenganurwa

alias yanditse ku itariki ya: 11-06-2015  →  Musubize

Erega burya ukuri kujya gushirira mu biganiro
Nyamuneka abantu bo mu bitaro bya Gihundwe bakwiye kuganirizwa by’umwihariko no guhabwa pole kuko amezi 15 nta gahimbazamushyi nti byoroshye abayobozi babo bazajye kureba abadutanga bababaze inzira babinyuzamo nabo babone uko babikemura.Ministeri y’abakozi kumwe na Minisante nibarebe uko cya kemuka hatabayeho kubogama.Gusa bavandimwe b’i Gihundwe abarwayi ntibaharenganire
mukomeze kuba imfura gusumba uko mwahoze imbere y’abakiriya banyu

Umuhire Claudine yanditse ku itariki ya: 11-06-2015  →  Musubize

NYUMA YAHO ABAKOZI B’IBITARO BYA GIHUNDWE BANDIKIYE UBUYOBIZI BW’IBITARO NKUKO IYI NKURU IBIGARAGAZA, NTAGISUBIZO BAHAWE, AHUBWO UMUYOBIZI W’IBITARO DR PLACIDE AFATANIJE N’UMUYOBIZI BW’AKARERE, BAHISEMO GUHIMBIRA ABAKOZI IVYAHA CYO KWIGARAGAMBYA NO KUBIBA AMACAKUBIRI. IBYO BYUMVIKANYE MUNAMA ITUNGYRANYE UBWO BUYOBOZI BWAKORESHEJE ABAKOZI BOSE B’IBYO BITARO KU MUGOROBA WO KUWA 10/6/2015 AHO BASABYE BURI WESE WASHYIZE UMUKONO KURI IRIYA NERUWA, GUHAGURUKA MU RUHAME AGASABA IMBABAZI KO YASHUTSWE. ABATEMERA GUSABA IMBABAZI BAGATABWA MURI YOMBI KUKO KUGEZA UBU UWITWA EMMANUEL MUREKEZIZI ARI MU MABOKO YA POLICE/RUSIZI. ABAYOBOZI BACU RWOSE NIMUTURENGANURE KUKO TURI KURENGANA.

TURIYAMBAZA UBUYOBOZI KUTURENGANURA yanditse ku itariki ya: 11-06-2015  →  Musubize

Iyi Nkuru ko yabiciye bigacika mu bitaro bya Gihundwe turazira iki koko ko ibyo twaka tuba twabikoreye ubu ko Mayor na police baje bakadutera ubwoba ngo batwirukana twese ubu ntiturenganye koko ariko Mana uzajye umenya abatagira intege ntakundi

Bose barore yanditse ku itariki ya: 11-06-2015  →  Musubize

umuyobozi yirinde kutubeshya

byose yanditse ku itariki ya: 10-06-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka