Rusizi: Barishyuza Ibitaro bya Gihundwe amafaranga y’agahimbazamusyi agera muri miliyoni 100
Bamwe mu bakozi b’Ibitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi barinubira ko ibitaro bitabaha amafaranga yabo y’agahimbaza musyi mu gihe ngo bamwe muri bagenzi babo bayahabwa kandi ngo bakora akazi kamwe.
Bamwe muri abo bakozi dufitiye imyirondoro ndetse n’amafoto ariko twahisemo kutagaragaza kubera umutekano wabo bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw’ibitaro ariko bagahora bababwira ko amafaranga yabo bazayabona none ngo hashize umwaka bidakorwa.

Aba bakozi bose, icyo bahuriraho ni impungenge z’uko babona ntaho bazabariza ayo mafaranga kuko ngo amaze kuba menshi aho ngo asaga miliyoni ijana kandi bakaba babona ubuyobozi bw’ibitaro butita ku kibazo cyabo.
Abakozi basaba guhabwa amafaranga yabo y’agahimbazamusyi babarirwa mu 130 ariko ngo kakaba kabarwa hakurikijwe urwego rw’umukozi. Umwe mu bo twaganiriye ufite amashuri y’icyiciro cya mbere cya kaminuza avuga ko ubundi agomba ibihumbi 60 by’agahimbazamusyi buri kwezi ariko akaba amaze amezi 17 atayahabwa.
Bakomeza kuvuga ko ibyo batabona bemererwa n’amategeko ngo babifata nk’akarengane bagasaba ababishinzwe kubarenganura.
Umwe muri bo avuga ko ibyiza ari uko duke tuboneka bose badusaranganya ntitwiharirwe na bamwe kandi bose bakora akazi kangana.
Umukozi ushinzwe Imiyoborere mu Bitaro bya Gihundwe, Uwibambe, avuga ko atakizi icyo kibazo mu gihe nyamara bo bavuga ko bamugejejeho ibaruwa imusaba kukibakemurira.

Naho ushinzwe abakozi muri ibyo bitaro, Niyonteze Viateur, we avuga ko ntacyo yabivugaho keretse abiherewe uburenganzira n’ibitaro.
Dr. Nshizirungu Placide, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe, we avuga ko ibyo bamwe mu bakozi bavuga ngo harimo gukabya kuko ngo amafararanga y’agahimbazamusyi bayabona icyakora ngo habaho gukererwa kakaboneka bitinze bitewe n’uko aho bayakura aba yatinze kuboneka.
Akomeza avuga ko babarimo umwenda ariko ngo bizera ko bazawishyura kubera ko hari amafaranga menshi baberewemo imyenda.
Icyakora, yongera ko agahimbazamutsi gashobora kuboneka cyangwa ntikaboneke bitewe n’aho amafaranga aturuka ko kandi na none gatangwa binashingiye ku mikorere ya buri mukozi bijyanye n’umusaruro yatanze.
Kuba hari bamwe mu bakozi bagahabwa abandi ntibakabone ngo biterwa n’uko aho imishahara yabo iva haba hatandukanye, aho ngo abaterankunga bamwe bishyura imishahara bagatanga n’agahimbazamusyi mu gihe hari abatanga umushahara gusa.
Gusa na none, ngo ibitaro byinshi bifitiwe imyenda y’ubwisungane mu kwivuza ngo bifite icyo kibazo cyo kudaha abakozi agahimbazamusyi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
admin uwibambe, director, Dr bernard, dr rapael.... uhembwa n’ umushinga ninde muribo? ibyo directeur avuga sibyo tujye tubwizanya ukuli. ese ubundi mbaze, ni gute administrateur & gestionnaire w’ ibitaro atamenya ikibazo cya prime? iby’ i gihundwe ntibisobanutse.
nonese admin uwibambe ahembwa nuwuhe muterankunga, director, dr bernard, dr raphael..... muzabambarize babasubize, iby i gihundwe ntibisonutse. tujye tubwizanya ukuli
MUBIHE BIRI IMBERE BAZAMENYEKANA
DR PLACIDE YIHANGANE YIYAMBAZE INSHUTI AYA MAFARANGA ABONEKE AKAZI GAKORWE NEZA, MURI RUSANGE BIRAZWI KO AFITE ABAMUTOBERA
ikiri mbere ni ugukora akazi no kubwizanya ukuri