Rusizi: Amaze imyaka 16 asaba ubuyobozi kurenganurwa nyuma yo kwamburwa ishyamba n’uruganda rwa Shagasha

Sedorogo Fabien wo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga wahoze utuye mu Karere ka Rusizi, avuga ko yakorewe akarengane n’uruganda rwa Shagasha rwamwambuye imitungo ye itimukanywa none hashize imyaka 16 atarishyurwa.

Imitungo itimukanwa Sedorogo avuga ko yambuwe igizwe n’ishyamba ry’inturusu ringana na hegitari 3 riri mu Mudugudu wa Nyarushishi mu Murenge wa Nkungu, n’ibiti bya Gereveriya 82 byasaruwe n’uruganda, akaba yaragejeje ikibazo cye ku nzego zinyuranye ariko ntigikemuke.

Amakarita agaragaza ishyamba rya Sedorogo.
Amakarita agaragaza ishyamba rya Sedorogo.

Uwahoze ari umuyobozi w’uruganda rwa Shagasha, Ndahindurwa Fiacre yagaragarije iki kibazo umuyobozi mukuru w’ikigo cya OCIR–THE mu ibaruwa yo ku wa 20/03/2009 biba iby’ubusa.

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yandikiye ubuyobozi bwa OCIR-THE ariko biba iby'ubusa.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yandikiye ubuyobozi bwa OCIR-THE ariko biba iby’ubusa.

Nyuma y’aho Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage imenye icyo kibazo yasabye ubuyobozi bw’iyahoze ari Intara ya Cyangugu gukurikirana icyo kibazo ndetse kikanakemurwa nticyabonerwa umuti.

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yasabye Intara ya Cyangugu gukemura ikibazo cya Sedorogo nabwo ntibyashoboka.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye Intara ya Cyangugu gukemura ikibazo cya Sedorogo nabwo ntibyashoboka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi nabwo bwandikiye ubuyobozi bukuru bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB) ku wa 28/10/2013, busaba ko hakurikiranywa icyo kibazo kugira ngo gishakirwe umuti ariko ntacyo byatanze.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwasabye NAEB gukurikirana iki kibazo ku wa 28/10/2013 ariko ntacyo byatanze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye NAEB gukurikirana iki kibazo ku wa 28/10/2013 ariko ntacyo byatanze.

Ibyo uyu musaza agaragaza nk’akarengane yakorewe ku mitungo ye binemezwa n’abaturage barimo Nkundanyirazo, Nzasabahandi ndetse na Ndekezi Alexis bari batuye mu gace kamwe nawe, bavuga ko uruganda rwa Shagasha rwigeze kugurira Sedorogo Fabien ibiti mu ishyamba rye ariko bakavuga ko atigeze agurisha ishyamba, mugihe uruganda rwavugaga ko rwaguze ishyamba rye hamwe n’ubutaka.

Uyu musaza avuga ko haramutse hagaragajwe aho yigeze yandikirana n’uru ruganda ko yabagurishije ubutaka cyangwa umugore we ngo yakwemera ko atsinzwe.

Sedorogo agaragaza ishyamba rye yambuwe.
Sedorogo agaragaza ishyamba rye yambuwe.

Umuyobozi w’uruganda rwa Shagasha, Ernest Bii avuga ko mu ihererekanyabubasha yakoranye n’abo yasimbuye batigeze bamusigira gukurikirana ikibazo cya Sedorogo Fabien, ariko akavuga ko agiye gukurikirana amakuru yacyo bityo hakarebwa uburyo uyu muturage yarenganurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie avuga ko icyo kibazo we atigeze akimenya icyakora asaba uwo muturage kongera kucyibutsa kugira ngo gikurikiranywe.

Sedorogo avuga ko aha hari hateye ishyamba ariko ngo batangiye kuhacukura amabuye y'agaciro.
Sedorogo avuga ko aha hari hateye ishyamba ariko ngo batangiye kuhacukura amabuye y’agaciro.
Sedorogo agaragaza icyayi cye yari yarambuye gifatanye n'ishyamba rye yambuwe.
Sedorogo agaragaza icyayi cye yari yarambuye gifatanye n’ishyamba rye yambuwe.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 20 )

Ngewe ndabona abayobozi bose bakiriye ikibazo cy’uyu muturage ntibagikemure bakwiye kubiryozwa niba nta ruswa bariyemo .Imyaka 16 umwana wavutse akaba akoze tronc commun kweli umuturage akirengana.ehehhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

ujeneza yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Ngewe maze kubona iyi nkuru numvise mbabaye cyane,kuko uyu musaza twigeze guhurira ku Karere ka Rusizi amazeyo iminsi itatu aribo bamutumyeho ,none ikibazo cye ntikiracyemuka koko?

mutimutuje yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Ababyobozi batarenganura abaturage babagejejeho ibibazo nabo bakwiye guhagurukirwa!abayobozi uyu muturage yanyuzeho Bose bakwiye kubibazwa

alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Birababaje kubona hari abantu bakirengana bigeze aha!

mmmm yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Yemwe mureke twange akarengane mu Rwanda aho tugeze twiyubaka ntibikwiye kumva akarengane nkaka!birababaje cyaneeee

mukunzi yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Leta nitabare uyu muturage niba koko dufite ubutabera mu Rwanda

alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Akarengane Ni gacike Burundi mu Rwanda,uyu musaza asubizwe imitungo ye yaruhiye ndetse ahabwe indishyi z’akababaro.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Uyu musaza yararenganye cyane rwose leta nimurenganure imyaka 16 imitungo yagabijwe nabandi birabanaje cyaneee
!Ikindi biragaragara ko Ministeri yari yanditse isaba ko asubizwa imitungo ye kuko nitakozwe?

Tonton yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka