Rusizi: Amaze imyaka 16 asaba ubuyobozi kurenganurwa nyuma yo kwamburwa ishyamba n’uruganda rwa Shagasha
Sedorogo Fabien wo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga wahoze utuye mu Karere ka Rusizi, avuga ko yakorewe akarengane n’uruganda rwa Shagasha rwamwambuye imitungo ye itimukanywa none hashize imyaka 16 atarishyurwa.
Imitungo itimukanwa Sedorogo avuga ko yambuwe igizwe n’ishyamba ry’inturusu ringana na hegitari 3 riri mu Mudugudu wa Nyarushishi mu Murenge wa Nkungu, n’ibiti bya Gereveriya 82 byasaruwe n’uruganda, akaba yaragejeje ikibazo cye ku nzego zinyuranye ariko ntigikemuke.

Uwahoze ari umuyobozi w’uruganda rwa Shagasha, Ndahindurwa Fiacre yagaragarije iki kibazo umuyobozi mukuru w’ikigo cya OCIR–THE mu ibaruwa yo ku wa 20/03/2009 biba iby’ubusa.

Nyuma y’aho Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage imenye icyo kibazo yasabye ubuyobozi bw’iyahoze ari Intara ya Cyangugu gukurikirana icyo kibazo ndetse kikanakemurwa nticyabonerwa umuti.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi nabwo bwandikiye ubuyobozi bukuru bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB) ku wa 28/10/2013, busaba ko hakurikiranywa icyo kibazo kugira ngo gishakirwe umuti ariko ntacyo byatanze.

Ibyo uyu musaza agaragaza nk’akarengane yakorewe ku mitungo ye binemezwa n’abaturage barimo Nkundanyirazo, Nzasabahandi ndetse na Ndekezi Alexis bari batuye mu gace kamwe nawe, bavuga ko uruganda rwa Shagasha rwigeze kugurira Sedorogo Fabien ibiti mu ishyamba rye ariko bakavuga ko atigeze agurisha ishyamba, mugihe uruganda rwavugaga ko rwaguze ishyamba rye hamwe n’ubutaka.
Uyu musaza avuga ko haramutse hagaragajwe aho yigeze yandikirana n’uru ruganda ko yabagurishije ubutaka cyangwa umugore we ngo yakwemera ko atsinzwe.

Umuyobozi w’uruganda rwa Shagasha, Ernest Bii avuga ko mu ihererekanyabubasha yakoranye n’abo yasimbuye batigeze bamusigira gukurikirana ikibazo cya Sedorogo Fabien, ariko akavuga ko agiye gukurikirana amakuru yacyo bityo hakarebwa uburyo uyu muturage yarenganurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie avuga ko icyo kibazo we atigeze akimenya icyakora asaba uwo muturage kongera kucyibutsa kugira ngo gikurikiranywe.


Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
arik’abayobozi bakubahiriz’ijambo r’ubutabera nguko president w’igihugu avuga muri new vision of Rwanda.
Sedorogo Fabien agomba gusubizwa ibye kuko ibihamya byose byerekana ko umutungo aruwe
Urwanda nigihugo kigendera kumategeko kititaye kumaranga mutima
Karakaba ho ubutabera
Nimwe musigaye mwarigize abacamanza?
Ubu se aho batarengana nihe? Na powe si urwumwe!
Nyamagabe, urukiko ntirwirukanye abana mu sambu y ababyeyi babo, yahoze ari ibikingi by abatware ba mbere y’a 1958 mu gihe cy igabana.
Leta isimbura indi. Nukuvuga ko ibyemezo iyi Leta ifata bitakaza agaciro iyo ivuyeho?
Barenganurwe nande? Humm!
urebe igihe amaze bamusiragiza kumitungo ye kdi nabayobozi bose ntawe utabizi ubwo ngo bategereje ko PREZIDA wa Republic ko azaryayo akaba ariwe ubikemura nones mbona aho yagiye hose ahava ibibazo bikemutse. ubwo nataryayo vuba azakomeza arengane mene kariya kageni ahaaaaaaaa
niba inzego zose iki kibazo cyanyuzeho cyarabananiye nihakore itegeko
indishyi z’akababaro uyu muturage azahabwa zizave mu mitungo yabariya bayobozi bakomeje kurebera umuturage arengana ntibamutabare
ngewe ndisabira abarebwa n’iki kibazo ko bagikemura vuba maze tukazabona inkuru ivuga ko umuturage yarenganuwe .Guhora tubona aho inzego za Leta zirenganya abaturage turabirambiwe cyaneeee
Biratangaje kabisa,ubu NAEB yasaruye ishyamba ry’umuturage n’icyayi cye yohereza mu mahanga peeeeeeeeee idovize rije iramira yumva biraryoshye neza neza?
Ibi ni ubuhemu ndabarahiye nimutabare
abayobozi badusebya badakemura ibibazo by’abaturage ni baveho hajyeho abakunda abaturage naho abatekinika bimirira ntabo dukeneye kabisa
harya ubu ngo bategereje ko His Excellency ariwe uzajya akemura ibibazo by’abaturage?Icyo nzicyo iki kibazo cy’uyu muturage nawe ubu yakimenye abo bayobozi batarenganuye umuturage ababaze icyo bakoraga babiryozwe kabisa
Icyo nibaza mu mitungo yari afite yabuze amafaranga yo gutanga ikirego muri iyo myaka 16 avuga?
Nubwo nemera cyane ko akwiye kurenganurwa, ariko sinemeranya imyaka 16 amaze atabihabwa, Inzego zose niba zarananiwe, President wa Rep asuye gake iyo ntara, cyangwa intara Sedorogo atuyemo kuri ubu?
Dukwiye kumenya uburenganzira bwacu.
ariko buriya abayobozi ba Rusizi bakoraga iki?birirwaga bitekinikira abaturage bapfa.Iminsi y’ibisambo ni 40 uzayirenga azambipe.Mufashe uyu muturage mumuhe imitungo ye