Ruhango: Basigaye bizera kwa Yezu Nyirimuhwe kuruta kwizera kwa muganga

Abantu benshi batuye n’abaturutse hirya no hino mu gihugu bafite ibibazo by’uburwayi, bahitamo kurindira icyumweru cya mbere cya buri kwezi kugira ngo bagane ahitwa mu rugo kwa Yezu Nyirimpuhwe basengerwe, mu karere ka Ruhango, kuruta uko bagana kwa muganga.

Iyo iri sengesho ryegereje, cyane cyane umunsi umwe kugira ngo ribe, usanga abantu benshi baturutse imihanda yose bakubise buzuye. Bamwe bashashe mu kibuga kihegereye, abandi baryamye mu ishyamba rihari.

Abafite ubushobozi bo bajya gucumbika mu macumbi ahari, ariko hakaba n’abajya kwaka icumbi mu baturage batuye aha hafi.

Kugeza ubu umubare munini w’abitabira iri sengesho uba ugizwe n’abafite uburwayi akenshi buba bwarananiranye kwa muganga.

Aba ni abarwayi baba bafite amizero yo gukirira kwa Yezu nyirimuhwe.
Aba ni abarwayi baba bafite amizero yo gukirira kwa Yezu nyirimuhwe.

Umwanya wo gutanga ubuhamya ku bakijijwe n’iri sengesho ni kimwe mu bikomeza kongerera icyizere aha hantu, kuko habaho umwanya wo gutanga ubuhamya kubahakiriye. Usanga hari abavuga ko bari bafite ubumuga bwakize, indwara zikunze kuzahaza abantu nazo zakize.

Ibitangaza by’aha hantu si ibya none

Kuva mu 1992 nibwo ibitangaza ku bizera byatangiye kugaragara muri uru rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe, mu mutambagiro w’umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu.

Abantu baturutse hirya no hino mu gihugu baje kwirebera ibitangaza by'amasengesho.
Abantu baturutse hirya no hino mu gihugu baje kwirebera ibitangaza by’amasengesho.

Uwo munsi hari abarwayi bakiriye mu isengesho ryo gusabira abarwayi ryabereye mu kigo nderabuzima cya Ruhango aho bari bateguriye gushyira iryo Sakarementu.

Ibi byatumye habaho gutegura isengesho ryo gusabira abarwayi rya Paruwasi riba buri cy’umweru cya mbere cya buri kwezi.

Kubera iri sengesho hagiye hagaragara ibitangaza byinshi bituma abantu bakomeza kuhagirira ikizere bakajya bahazana abarwayi bakahakirira.

Aha ni ku ruhimbi mu mwanya wo gusengera abarwayi.
Aha ni ku ruhimbi mu mwanya wo gusengera abarwayi.

Aha hantu haje kongera kugirirwa icyizere cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo Abatutsi bahungiraga muri iyi Paruwasi ariko ntihagira n’umwe uhasiga ubuzima.

Abazi neza amateka y’aha hantu bagira bati: “ Muri jenoside interahamwe zarazaga zagera ku muryango wa Paruwasi, zigasubiranamo zigatangira gutongana zigasubirayo zidakoze icyazizanye”.

Ibi ngo byaje kuba akarusho ubwo umupadiri w’umuzungu witwa Stanley wari uhari, yabwiraga abahungiye muri Paruwasi ati: “ Dore mumaze iminsi ibiri mutarya ni mucane muteke”, nyamara ibi ngo yabibabwiraga nta cyo kurya nta kimwe kihakubereye.

Baramwumviye bacana umuriro baterekaho amazi, bagiye kubona babona imodoka ije yikoreye imyaka, umuntu arababwira ngo barambwiye ngo ibi biryo abizane aho, bamubajije ubimubwiye nawe abasubiza ko atamuzi. Ibyo biryo byabatunze mu minsi yose Jenoside yamaze.

Ikindi kintu gituma abantu bagirira ikizere aha hantu, ni igihe ubuyobozi bw’iyi Paruwasi bwari bufite gahunda yo gushyira umusaraba mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe, bwacya mu gitondo bagasanga umusaraba wishinze. Ibyo byatumye abantu bahafata nk’ahari Imana koko.

Padiri Jean Baptiste Niyizurugero, avuga ko kubera imbaraga bagiye babona aha hantu, ubu banashyizeho isengesho ry’umwihariko riba buri wa kane kugira ngo bakomeze gusengera abarwayi.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 24 )

Ni Ukuri Yezu ni Muzima kandi ntazaduhara ngo Umwanzi Sekibi atwigarurire. Njye mbona akunda u Rwanda ubanza ari uko rwamutuwe. KRISTU UMWAMI NDAKWIRINGIYE MURI BYOSE.

MUSHIMIYIMANA Edouard yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

Yezu ni muzima kdi arakiza,ni mu musange kwa Yezu nyirimpuhwe abagirire neza nkuko nanjye yabinkoreye,kristu Yezu akuzwe bavandimwe.

Uwera veronique yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Yezu n mwiza cyane nshuti ubu nanjye ndi mubyishimo bye!

yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Bavandimwe ndasaba ubufasha mwisengesho kuko umwanzi shitani aranshakisha uwumva yamfasha numero yanjye ni 0788284152 mbarizwa mumugi wa kigali

Muk yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

YEZU NI MUZIMA BAVANDI, NUKURI NDABIHAMYA. KUVA NATANGIRA KUGENDA MU RUGO RWA YEZU NYIRIMPUHWE BYARAMFASHIJE. NAGIZE AMAHORO Y’UMUTIMA NTIGEZE NGIRA KUVA NAVUKA. NTAKINTERA UBWOBA CYANGWA IMIHANGAYIKO MU BUZIMA KUKO NDI MURI ASSURANCE YA YEZU NYIRIMPUHWE. TUMWEMERERE GUSA UBUNDI TUBONE IKUZE RYE

mukankundiye yanditse ku itariki ya: 3-08-2012  →  Musubize

Yezu ni muzima koko mu rugo rwa Yezu nyirimpuhwe mu ruhango. Jew ndi mu burundi mu Kirundo, akenshi ndaza mu ruhango kandi ndahava naronse mahoro nibagiye ibimbabaza vyose ngataha nishimye cane. Kandi nanja ndizerako azonkorera igitangaza akandonsa akana.Munsabire cyane. Imana ibahe umugisha utagabanije

Murerwa Françoise Xavière yanditse ku itariki ya: 18-06-2012  →  Musubize

icyo mutazi ni uwo mugabo jesus!ntabaho!ni umugabo w’intwari ndamuzi uzamumbaze

ht yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

Imana ishimwe kandi ihabwe ikuzo kubwurukundo idukunda, n’ibitangaza idahwema kudukorera nisingizwe munsi no Mwijuru.

Habihirwe jean pierre yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

Imana ibaho kandi irahari koko abajyayo barabibona abandi babyumva bakabyizera nabo barakira kuko ushobora no gutumayo umuntu akakwizerera maze ugakira.

yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

Bavandimwe,ndagira ngo mbahamirize ko Yezu ari Muzima!Yezu ni byose!Ntakwiye no kugereranywa n’umwana w’umuntu kuko ubwenge muganga afite yabuhawe na Yezu!None uwo Mwana w’Imana wamunganya iki?Musome Bibliya aho bagira bati icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye muzagihabwa!Yezu ni Nyir’impuhwe kandi ngo nta roho yirigira impuhwe ze azigera atererana!Kristu Bavandimwe Kristu Akuzwe Bavandimwe?

josee yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

NTAGIHE YEZU ATAKOZE IBITANGAZA ARIKO IBYO YAKOREYE MU RUHANGO NI INDENGAKAMERE NANGE NARI MUNKENGERO ZUMUGI WA RUHANGO IBYO UYU MUNYAMAKURU YAVUZE NTACYO ABESHYA RWOSE KUKO NATWE TUVA IKANTARANGE TUKAZA GUSURA YEZU NYIRIMPUHWE TUKARIRA AKADUHOZA KATURUHURA MUBURYO BW’UMUBIRI NUMWUKA NKABA NSHISHIKARIZA ABANTU BOSE BAFITE IBIBAZO BY’IBIKOMERE N’UBURWAYI BUTANDUKANYE KO BAGANA URUGO RWA YEZU NYIRIMPUHWE KUKO HARI IFUNGURO RIRYOSHYE CHRISTU YEZU AKUZWE

nyinawumuntu yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

NTAGIHE YEZU ATAKOZE IBITANGAZA ARIKO IBYO YAKOREYE MU RUHANGO NI INDENGAKAMERE NANGE NARI MUNKENGERO ZUMUGI WA RUHANGO IBYO UYU MUNYAMAKURU YAVUZE NTACYO ABESHYA RWOSE KUKO NATWE TUVA IKANTARANGE TUKAZA GUSURA YEZU NYIRIMPUHWE TUKARIRA AKADUHOZA KATURUHURA MUBURYO BW’UMUBIRI NUMWUKA NKABA NSHISHIKARIZA ABANTU BOSE BAFITE IBIBAZO BY’IBIKOMERE N’UBURWAYI BUTANDUKANYE KO BAGANA URUGO RWA YEZU NYIRIMPUHWE KUKO HARI IFUNGURO RIRYOSHYE CHRISTU YEZU AKUZWE

nyinawumuntu yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka