Ruhango: Basigaye bizera kwa Yezu Nyirimuhwe kuruta kwizera kwa muganga

Abantu benshi batuye n’abaturutse hirya no hino mu gihugu bafite ibibazo by’uburwayi, bahitamo kurindira icyumweru cya mbere cya buri kwezi kugira ngo bagane ahitwa mu rugo kwa Yezu Nyirimpuhwe basengerwe, mu karere ka Ruhango, kuruta uko bagana kwa muganga.

Iyo iri sengesho ryegereje, cyane cyane umunsi umwe kugira ngo ribe, usanga abantu benshi baturutse imihanda yose bakubise buzuye. Bamwe bashashe mu kibuga kihegereye, abandi baryamye mu ishyamba rihari.

Abafite ubushobozi bo bajya gucumbika mu macumbi ahari, ariko hakaba n’abajya kwaka icumbi mu baturage batuye aha hafi.

Kugeza ubu umubare munini w’abitabira iri sengesho uba ugizwe n’abafite uburwayi akenshi buba bwarananiranye kwa muganga.

Aba ni abarwayi baba bafite amizero yo gukirira kwa Yezu nyirimuhwe.
Aba ni abarwayi baba bafite amizero yo gukirira kwa Yezu nyirimuhwe.

Umwanya wo gutanga ubuhamya ku bakijijwe n’iri sengesho ni kimwe mu bikomeza kongerera icyizere aha hantu, kuko habaho umwanya wo gutanga ubuhamya kubahakiriye. Usanga hari abavuga ko bari bafite ubumuga bwakize, indwara zikunze kuzahaza abantu nazo zakize.

Ibitangaza by’aha hantu si ibya none

Kuva mu 1992 nibwo ibitangaza ku bizera byatangiye kugaragara muri uru rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe, mu mutambagiro w’umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu.

Abantu baturutse hirya no hino mu gihugu baje kwirebera ibitangaza by'amasengesho.
Abantu baturutse hirya no hino mu gihugu baje kwirebera ibitangaza by’amasengesho.

Uwo munsi hari abarwayi bakiriye mu isengesho ryo gusabira abarwayi ryabereye mu kigo nderabuzima cya Ruhango aho bari bateguriye gushyira iryo Sakarementu.

Ibi byatumye habaho gutegura isengesho ryo gusabira abarwayi rya Paruwasi riba buri cy’umweru cya mbere cya buri kwezi.

Kubera iri sengesho hagiye hagaragara ibitangaza byinshi bituma abantu bakomeza kuhagirira ikizere bakajya bahazana abarwayi bakahakirira.

Aha ni ku ruhimbi mu mwanya wo gusengera abarwayi.
Aha ni ku ruhimbi mu mwanya wo gusengera abarwayi.

Aha hantu haje kongera kugirirwa icyizere cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo Abatutsi bahungiraga muri iyi Paruwasi ariko ntihagira n’umwe uhasiga ubuzima.

Abazi neza amateka y’aha hantu bagira bati: “ Muri jenoside interahamwe zarazaga zagera ku muryango wa Paruwasi, zigasubiranamo zigatangira gutongana zigasubirayo zidakoze icyazizanye”.

Ibi ngo byaje kuba akarusho ubwo umupadiri w’umuzungu witwa Stanley wari uhari, yabwiraga abahungiye muri Paruwasi ati: “ Dore mumaze iminsi ibiri mutarya ni mucane muteke”, nyamara ibi ngo yabibabwiraga nta cyo kurya nta kimwe kihakubereye.

Baramwumviye bacana umuriro baterekaho amazi, bagiye kubona babona imodoka ije yikoreye imyaka, umuntu arababwira ngo barambwiye ngo ibi biryo abizane aho, bamubajije ubimubwiye nawe abasubiza ko atamuzi. Ibyo biryo byabatunze mu minsi yose Jenoside yamaze.

Ikindi kintu gituma abantu bagirira ikizere aha hantu, ni igihe ubuyobozi bw’iyi Paruwasi bwari bufite gahunda yo gushyira umusaraba mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe, bwacya mu gitondo bagasanga umusaraba wishinze. Ibyo byatumye abantu bahafata nk’ahari Imana koko.

Padiri Jean Baptiste Niyizurugero, avuga ko kubera imbaraga bagiye babona aha hantu, ubu banashyizeho isengesho ry’umwihariko riba buri wa kane kugira ngo bakomeze gusengera abarwayi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Nasanze ntawe uhwanye nawe kuko urukundorwe ntirugira umupaka n’impuhwe ze zigaseselarizwa abamutinya bose. Nukuri Urakiza Yezu

Brigitte yanditse ku itariki ya: 20-03-2020  →  Musubize

Yezu Nimuzima Kandi Agira Impuhwe Zihebuje .Nkuko Yabibwiye Maman Faustina Ati.Roho Iziringira Impuhwe Izatabaruka Neza.

Manirakiza Fideli yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Kwa Yezu nyir’impuhwe mu Ruhango,impumyi zirabona,ibipfamatwi birumva,abarwayi ba sida barika.

Munyazikwiye Bonaventure yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Yezu ni muzima igihe cyose,ndamukunda,ndamwemera, ndamwizera. Nasingizwe ubu n’iteka ryose. Abatazi kwa Yezu Nyirimpuhwe mu ruhango nibaze barebe buli cyumweru cyambere cyukwezi.

Bony yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Numwani ndabihamya 100% Ndamunda na mama Maria aho yankuye ndahazi

Iradukunda varery yanditse ku itariki ya: 24-09-2016  →  Musubize

NDABASHIMIYE

niyomukiza yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

nimuzima kandi arakiza

cyiza Gorette yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

Yezu nimuzima kandi arakiza pe nukuri ndabihamya

cyiza Gorette yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

yezu ni umunyampuhwe

thoneste yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

yezu yangiriye neza cyane yambereye papa mwiza.Imana ishimwe

Asher yanditse ku itariki ya: 1-07-2015  →  Musubize

Yezu nimuzima

uwevari Evariste yanditse ku itariki ya: 13-11-2014  →  Musubize

Ni Ukuri Yezu ni Muzima kandi ntazaduhara ngo Umwanzi Sekibi atwigarurire. Njye mbona akunda u Rwanda ubanza ari uko rwamutuwe. KRISTU UMWAMI NDAKWIRINGIYE MURI BYOSE.

MUSHIMIYIMANA Edouard yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka