Ruhango: Basigaye bizera kwa Yezu Nyirimuhwe kuruta kwizera kwa muganga
Abantu benshi batuye n’abaturutse hirya no hino mu gihugu bafite ibibazo by’uburwayi, bahitamo kurindira icyumweru cya mbere cya buri kwezi kugira ngo bagane ahitwa mu rugo kwa Yezu Nyirimpuhwe basengerwe, mu karere ka Ruhango, kuruta uko bagana kwa muganga.
Iyo iri sengesho ryegereje, cyane cyane umunsi umwe kugira ngo ribe, usanga abantu benshi baturutse imihanda yose bakubise buzuye. Bamwe bashashe mu kibuga kihegereye, abandi baryamye mu ishyamba rihari.
Abafite ubushobozi bo bajya gucumbika mu macumbi ahari, ariko hakaba n’abajya kwaka icumbi mu baturage batuye aha hafi.
Kugeza ubu umubare munini w’abitabira iri sengesho uba ugizwe n’abafite uburwayi akenshi buba bwarananiranye kwa muganga.

Umwanya wo gutanga ubuhamya ku bakijijwe n’iri sengesho ni kimwe mu bikomeza kongerera icyizere aha hantu, kuko habaho umwanya wo gutanga ubuhamya kubahakiriye. Usanga hari abavuga ko bari bafite ubumuga bwakize, indwara zikunze kuzahaza abantu nazo zakize.
Ibitangaza by’aha hantu si ibya none
Kuva mu 1992 nibwo ibitangaza ku bizera byatangiye kugaragara muri uru rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe, mu mutambagiro w’umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu.

Uwo munsi hari abarwayi bakiriye mu isengesho ryo gusabira abarwayi ryabereye mu kigo nderabuzima cya Ruhango aho bari bateguriye gushyira iryo Sakarementu.
Ibi byatumye habaho gutegura isengesho ryo gusabira abarwayi rya Paruwasi riba buri cy’umweru cya mbere cya buri kwezi.
Kubera iri sengesho hagiye hagaragara ibitangaza byinshi bituma abantu bakomeza kuhagirira ikizere bakajya bahazana abarwayi bakahakirira.

Aha hantu haje kongera kugirirwa icyizere cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo Abatutsi bahungiraga muri iyi Paruwasi ariko ntihagira n’umwe uhasiga ubuzima.
Abazi neza amateka y’aha hantu bagira bati: “ Muri jenoside interahamwe zarazaga zagera ku muryango wa Paruwasi, zigasubiranamo zigatangira gutongana zigasubirayo zidakoze icyazizanye”.
Ibi ngo byaje kuba akarusho ubwo umupadiri w’umuzungu witwa Stanley wari uhari, yabwiraga abahungiye muri Paruwasi ati: “ Dore mumaze iminsi ibiri mutarya ni mucane muteke”, nyamara ibi ngo yabibabwiraga nta cyo kurya nta kimwe kihakubereye.
Baramwumviye bacana umuriro baterekaho amazi, bagiye kubona babona imodoka ije yikoreye imyaka, umuntu arababwira ngo barambwiye ngo ibi biryo abizane aho, bamubajije ubimubwiye nawe abasubiza ko atamuzi. Ibyo biryo byabatunze mu minsi yose Jenoside yamaze.
Ikindi kintu gituma abantu bagirira ikizere aha hantu, ni igihe ubuyobozi bw’iyi Paruwasi bwari bufite gahunda yo gushyira umusaraba mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe, bwacya mu gitondo bagasanga umusaraba wishinze. Ibyo byatumye abantu bahafata nk’ahari Imana koko.
Padiri Jean Baptiste Niyizurugero, avuga ko kubera imbaraga bagiye babona aha hantu, ubu banashyizeho isengesho ry’umwihariko riba buri wa kane kugira ngo bakomeze gusengera abarwayi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ukuri yezu ni muzima mu isakaramentu ry’ukaristiya kuko ibyo nasabiye aha hantu narabibonye .
Nasanze ntawe uhwanye nawe kuko urukundorwe ntirugira umupaka n’impuhwe ze zigaseselarizwa abamutinya bose. Nukuri Urakiza Yezu
Yezu Nimuzima Kandi Agira Impuhwe Zihebuje .Nkuko Yabibwiye Maman Faustina Ati.Roho Iziringira Impuhwe Izatabaruka Neza.
Kwa Yezu nyir’impuhwe mu Ruhango,impumyi zirabona,ibipfamatwi birumva,abarwayi ba sida barika.
Yezu ni muzima igihe cyose,ndamukunda,ndamwemera, ndamwizera. Nasingizwe ubu n’iteka ryose. Abatazi kwa Yezu Nyirimpuhwe mu ruhango nibaze barebe buli cyumweru cyambere cyukwezi.
Numwani ndabihamya 100% Ndamunda na mama Maria aho yankuye ndahazi
NDABASHIMIYE
nimuzima kandi arakiza
Yezu nimuzima kandi arakiza pe nukuri ndabihamya
yezu ni umunyampuhwe
yezu yangiriye neza cyane yambereye papa mwiza.Imana ishimwe
Yezu nimuzima