Ruhango: Abaturage baratabariza umupfakazi ukorerwa akarengane
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo w’Akarere ka Ruhango, baratabariza umubyeyi witwa Nyirabahire Venancie, kuko ubuzima bwe buri mu kaga.

Ikibazo uyu mubyeyi afite ngo gishingiye ku irangizwa [nabi] ry’urubanza yatsinzwe, yaburanyemo n’abavandimwe b’umugabo we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashaka kumwaka imitungo yose yasigiwe n’umugabo we.
Cyakora, ngo Nyirabahire amaze gutsindwa, ntiyishimiye imikirize yarwo ndetse akaba yarasabye gusubirishamo urubanza, rukazaburanishwa tariki 30 Gicurasi 2016 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nk’uko abivuga.
Mu ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi yasinyweho n’abaturage batandatu baturanye n’uyu mubyeyi w’imyaka 51 y’amavuko, isaba inzego zitandukanye gutabara ubuzima bwe kuko atorohewe n’abavandimwe b’umugabo we, ngo bashaka gutwara isambu yose yasigiwe n’umugabo we, badasize n’inzu abamo, kandi bakaba babikora huti huti bangiza imitungo ye.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gicurasi 2016, ubwo twageraga ahavugwa iki kibazo, twasanze Nyirabahire ari inyuma y’urugo rwe kuko abo baburanaga bari baje kumwirukana ngo ashake ahandi ajya kuba.
Tuvugana na we, n’agahinda kenshi, ati “Nimundeke, sinzi aho ngana, inkoko zanjye baziriye, imyaka bayirimbaguye, inka zanjye zishwe n’inzara... Ubu koko ndazira ko ndi umupfakazi?”
Ibi byose ngo bituruka ku isambu ya sebukwe wa Nyirabahire, Rufuku Tarscice, amaze imyaka umunani ayiburana n’abavandimwe b’umugabo we bahagarariwe na Alphonse Rwogamayanja.

Ubwo twahageraga, twahasanze Rwogamayanja, avuga ko ibyo barimo gukora atari akarengane barimo gukorera uyu mubyeyi, kuko babyemererwa n’amategeko.
Ati “Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Karamira Kanani Ananie, yaduhesheje ibyacu twatsindiye, hanyuma uyu mukecuru yanga kuva mu isambu, ndetse tunamuha iminsi 10 yo kwitegura ntiyavamo, ubu rero twaje mu byacu kuko amategeko arabitwemerera.”
Bamwe mu baturanyi ba Nyirabahire bari barandikiye ubuyobozi gutabara uyu mubyeyi. Umwe muri bo avuga ko azi Nyirabahire guhera mu mwaka 1985 ashakana na Matabaro Ildephonse (wishwe muri Jenoside), arahaba, arahabyarira. Ngo kuva icyo gihe, nta handi yigeze aba.

Kimwe na bagenzi be, akavuga ko uru rubanza barukurikiranye, gusa ngo basanga uyu mupfakazi arengana, kuko isambu yayisigiwe n’umugabo we, na we yarayisigiwe na se Rufuku.
Ati “None se ubu baramwirukana ngo ajye he? Ahubwo dusanga babagabanya kuko bose ari abavandimwe ariko ntibamugire kuriya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Habimana Felicien, avuga ko amaze kubona akarengane gakorerwa uyu mupfakazi, ku itariki ya 12 Mata 2016, yandikiye Umuhesha w’Inkiko warangije uru rubanza, gushinganisha imitungo n’ubuzima bw’uyu mubyeyi.
Kugeza n’ubu ariko, ibi ntibyigeze byubahirizwa, kuko Nyirabahire agihohoterwa.
Inyandiko zitandukanye zitabariza uyu mubyeyi zaranditswe, ariko kugeza ubu, nta humure yigeze abona:



Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje cyane bikabije kuko iyo ukurikiye neza n’inkiko za mbere nta bushishozi zagize pe! Niyo mpamvu urubanza ruzasubirwamo! Ikibabaje Police yo muri ako gace(station Byimana) ntibyumva neza kuko bangije bahagarikiwe nabo! Ubwo se birasaba ubuyobozi bwo hejuru kugirango uyu mubyeyi arenganurwe? Dukwiye gufasha abayobozi bacu buri wese mu rwego arimo! Nibwo igihugu cyatera imbere pe.
Ariko ibibazo byose bizajya birindira president kagame nimana gusa abayobozi mubona mukoriki koko murangire uwo mubyeyi muri minaroc azaze bazamufasha kuko inzego zakarere ndumva ntacyo zimumariye
Uwomubyeyi narenganurwe byihusekuko igisigaye ,nukuhasiga ubuzimabwe,nabumuntu bafite .ubuyobozi nibushyiremo imbaraga.abobantu bakurikiranweho icyaha cyogutesha agaciro ikiremwamuntu.
Nukuri birababaje akeneye ubu fasha no kunzego zigihugu pe hamwe namasengesho
Isi yararangiye bakabaye banabimuha niba atari ibye nkuwashatswe nuwo bavukanaga none ahubwo baratinyuka ku manywa y ihangu bakarenganya umubyeyi.inda nini no guta umuco biratumaze.ariko banyarwanda twagarukiye umuco wacu na za kirazira ko zari nziza,ubu iyo baba batinya kirazira ntibakora ibi ku manywa y ihangu!
Natabarwe mukanya nibwo nasomaga inama yintara yamajyepfo KO ntakibazo kizongera kugera kuri perezida
Birababaje kandi biteye agahinda!uyu mubyeyi jye ndamuzi abo baburana bakwiye gushyira mu gaciro kuko niba baratsinze mu rwego rw’amategeko bibuke ko yababyariye n’abana.ubwo se abo bana bazerekeza he Mana. ubuyobozi bubifitiye ububasha bubikurikirane arenganurwe koko yarenganye bikomeye.kandi dukomeje kumwihanganisha muri iyi minsi atotezwa kariya kageni.
Birababaje peee! Mu bihe nk’ibi byo kwibuka Abacu bishwe bazira ubusa bagasohora umupfakazi mu nzu koko?? Kabone n’ubwo byaba ari ukubahiriza amategeko bari kwihangana akava muri ibi bihe n’ubwo kuri we n’abandi babihoramo kuko nta wibagirwa uwe.
Niba abo barangiza urubanza izo mpuhwe ntazo bafite, ndagira inama uwo mubyeyi kwegera ubuyobozi bw’Akarere bakaba bamushakiye icumbi byihuse ndetse bakamufasha gukurikirana icyo kibazo kikabonerwa igisubizo kirambye.
Muri ibi bihe twibuka abacu n’abadutoneka ngo bongere batubabaze ntibabura, ariko ubuyobozi ntibugomba kubirebera gutyo!!
Uwo mubyeyi mumubwire ngo komera kdi ntiyicare, ni umunyarwanda nk’abandi kdi ubuyobozi bubereyeho kumufasha.
Murakoze!!
Murakoze!!