Ruhango: Abaturage baratabariza umupfakazi ukorerwa akarengane
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo w’Akarere ka Ruhango, baratabariza umubyeyi witwa Nyirabahire Venancie, kuko ubuzima bwe buri mu kaga.

Ikibazo uyu mubyeyi afite ngo gishingiye ku irangizwa [nabi] ry’urubanza yatsinzwe, yaburanyemo n’abavandimwe b’umugabo we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashaka kumwaka imitungo yose yasigiwe n’umugabo we.
Cyakora, ngo Nyirabahire amaze gutsindwa, ntiyishimiye imikirize yarwo ndetse akaba yarasabye gusubirishamo urubanza, rukazaburanishwa tariki 30 Gicurasi 2016 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nk’uko abivuga.
Mu ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi yasinyweho n’abaturage batandatu baturanye n’uyu mubyeyi w’imyaka 51 y’amavuko, isaba inzego zitandukanye gutabara ubuzima bwe kuko atorohewe n’abavandimwe b’umugabo we, ngo bashaka gutwara isambu yose yasigiwe n’umugabo we, badasize n’inzu abamo, kandi bakaba babikora huti huti bangiza imitungo ye.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gicurasi 2016, ubwo twageraga ahavugwa iki kibazo, twasanze Nyirabahire ari inyuma y’urugo rwe kuko abo baburanaga bari baje kumwirukana ngo ashake ahandi ajya kuba.
Tuvugana na we, n’agahinda kenshi, ati “Nimundeke, sinzi aho ngana, inkoko zanjye baziriye, imyaka bayirimbaguye, inka zanjye zishwe n’inzara... Ubu koko ndazira ko ndi umupfakazi?”
Ibi byose ngo bituruka ku isambu ya sebukwe wa Nyirabahire, Rufuku Tarscice, amaze imyaka umunani ayiburana n’abavandimwe b’umugabo we bahagarariwe na Alphonse Rwogamayanja.

Ubwo twahageraga, twahasanze Rwogamayanja, avuga ko ibyo barimo gukora atari akarengane barimo gukorera uyu mubyeyi, kuko babyemererwa n’amategeko.
Ati “Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Karamira Kanani Ananie, yaduhesheje ibyacu twatsindiye, hanyuma uyu mukecuru yanga kuva mu isambu, ndetse tunamuha iminsi 10 yo kwitegura ntiyavamo, ubu rero twaje mu byacu kuko amategeko arabitwemerera.”
Bamwe mu baturanyi ba Nyirabahire bari barandikiye ubuyobozi gutabara uyu mubyeyi. Umwe muri bo avuga ko azi Nyirabahire guhera mu mwaka 1985 ashakana na Matabaro Ildephonse (wishwe muri Jenoside), arahaba, arahabyarira. Ngo kuva icyo gihe, nta handi yigeze aba.

Kimwe na bagenzi be, akavuga ko uru rubanza barukurikiranye, gusa ngo basanga uyu mupfakazi arengana, kuko isambu yayisigiwe n’umugabo we, na we yarayisigiwe na se Rufuku.
Ati “None se ubu baramwirukana ngo ajye he? Ahubwo dusanga babagabanya kuko bose ari abavandimwe ariko ntibamugire kuriya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Habimana Felicien, avuga ko amaze kubona akarengane gakorerwa uyu mupfakazi, ku itariki ya 12 Mata 2016, yandikiye Umuhesha w’Inkiko warangije uru rubanza, gushinganisha imitungo n’ubuzima bw’uyu mubyeyi.
Kugeza n’ubu ariko, ibi ntibyigeze byubahirizwa, kuko Nyirabahire agihohoterwa.
Inyandiko zitandukanye zitabariza uyu mubyeyi zaranditswe, ariko kugeza ubu, nta humure yigeze abona:



Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
narenganurwe
njye nduma kuvugango yimuke kdingoyimukane nimitungo ye bidakuraho agahida agahinda uwomubyeyi afite ahubwo nibahagarike uwomwanzuro ikibazo uwomubyeyi agishyikirize abagishoboye kko kirumvikana
Ese ko mutavuga urutoki rwe bigeze gutemagura ku manywa y ihangu induru zikavugira ku misozi ngo Genocide ubanza yagarutse bagakura imyumbati umusozi muzima bakararika abantu ntibavugije induru bigapfa ubusa yewe
Ese ko mutavuga urutoki rwe bigeze gutemagura ku manywa y ihangu induru zikavugira ku misozi ngo Genocide ubanza yagarutse bagakura imyumbati umusozi muzima bakararika abantu ntibavugije induru bigapfa ubusa yewe
Yenda mwe musoma iyi nkuru mwagira ngo ni amakabyankuru, aha hantu birukana uyu mudamu mpazi ndi umwana muto, kwa sebukwe ariho umugabo we yubatse hirya y’inzu ya se niho yatuye kuva yarongorwa. Tuvuge ko habayeho no gusaranganya amasambu, ese kuki bumva ko Rurayi yafata umutungo wose hanyuma Rufuku akaviramo aho kandi bombi ari bene Kamali? Ese hari ikindi gice bamuhaye ? kuko uko mbizi umwana wese agira umunani iwabo Uretse ko atari nabo bakigena icyo gihe ni ubuyobozi kuko abo babyeyi bombi barapfuye ngo baze bagaragaze aho bari barahawe n’umubyeyi wabo Gusa niba inzego za Leta zizajya zirebera umuntu ahohoterwa bene kariya kageni.
Uru rubanza rw uyu mubyeyi nararukurikiranye rwose . Nta nubwo about baburana ari umunani ahubwo bataburana ibikingi ku buryo Nta nubwo ari we wenyine utuye muri icyo gikingi wenyine ahubwo araburana ni amafaranga akaburana no kuba atagira ni amafaranga Nta nubwo azwi ubwo rero niyihangane ategereze ubushake bw Iyamuremye kuko na Moyor ubwe ntacyo yakora mu karere abereye umuyobozi
Uru rubanza rw uyu mubyeyi nararukurikiranye rwose . Nta nubwo about baburana ari umunani ahubwo bataburana ibikingi ku buryo Nta nubwo ari we wenyine utuye muri icyo gikingi wenyine ahubwo araburana ni amafaranga akaburana no kuba atagira ni amafaranga Nta nubwo azwi ubwo rero niyihangane ategereze ubushake bw Iyamuremye kuko na Moyor ubwe ntacyo yakora mu karere abereye umuyobozi
ihangane muvandimwe si wowe wenyine ndumva ikibazo cyawe gisa n’ icyanjye abacamanza b’ iki gihe ntibareba ukuri n’ abatangabuhamya n’ ubwo wajuriye ntuzatsinda rwose ubyitege ibyawe ubiture Imana niyo izaguha Amahoro kuri iyi si.
Aroko se mu Ruhango habaye hate, akarengane nk’aka nibagaragare bakemurire uyu mubyeyi ikibazo kdi bamushingane abantu bameze kuriya ntawabashira amakenga!!
Nabo kdi bamenye ko isi ari iya Mujyakera cg Uzabakiriho bareke gohohotera umuntu wababyariye abana.
Ni ukwikora mu nda neza neza.
YABABABABA!
Arikose mwa Bantu MWe turaganahe,ko ubumuntu bwarangiye!aho bakabafashije nibo babariye!!umubyeyi nabana ba nyiribintu babataye Hanze,ubuyobozi bubireba?imana yo mwijuru itabare uyu muryango
Ibi ntibyumvikana kuko jye ndabibona nk’ihohoterwa.
Bakagombye kumuha igihe gihagije cyo kwitegura agakuramo ibikorwa bye. Nonese iyo myaka yose abayemo muri iyo sambu, kuki bumvako yavamo muminsi 10? Ahubwo barashaka guprofita bakangiza kuko bazi neza ko bayibonye mumariganya. Jye mbona bizakemurwa na muzehe wacu nyakubahwa president wa repubulika y’urwanda Dore ko ari we ubasha ibyananiranye. Icyakora birababaje. Mbega abatindi kumutima
Ruhango toujour ubuse ko ejobundi ibitangazamakuru byari byavuzeko nyamuntu womumajyepfo uzajya arindira gukemurirwa ikibazo na president ubunkuyu akujyanyeyo mwavugako mutamuringanye ark mwagiye mukemura ibibazo hakirikare nkubwo bicanye mwasanga muvuga ngo nyamara ngo pilice yurwanda ngirigukora iperereza ngoyicyo bapfuye kd barirengagije kurikora mbereyuko bamarana ngo mutegereje kurikora umwe yishundi