Perezida Kagame yemeza ko agaciro k’umugore kadakwiye gushidikanywaho
Perezida Kagame atangaza ko nta mpaka zari zikwiriye kubaho, kugira ngo umugore ahabwe agaciro akwiriye.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2015, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imyitozo mpuzamahanga ihuje inzego z’umutekano zigira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Muri uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Perezida Kagame yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye kwinubira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore ko nta n’impaka zikwiye kubaho mu guha umugore agaciro akwiriye.
Yagize ati “Abagore ni ababyeyi bacu, ni abakobwa bacu, ni izihe mpaka zikwiye kuba mu kubafata mu buryo bukwiye?”

Yakomeje avuga ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu ntawe usizwe inyuma ari ishingiro rya Demokarasi n’iterambere rirambye mu gihugu, ko abahohotera abagore n’abakobwa n’abahishira abakora ibyo byaha, bagomba guhanwa by’intangarugero.
Yasabye inzego z’umutekano kubishyira mu bikorwa kuko zifite ububasha zihabwa n’amategeko bwo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.

Iyi myitozo ibaye ku nshuro ya kabiri isanzwe izwi ku izina rya Command Post exercise, yahuje abashinzwe umutekano bagera ku 115 baturutse mu bihugu 43 bya Afurika, ikazaba mu gihe cy’iminsi itatu.
Iyi myitozo ifite insanganyamatsiko igira iti “Ihuriro ry’inzego z’umutekano muri Afurika, mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.”
Andi mafoto:



Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
@ Bizimungu nibyo ntacyo ubeshya agaciro dufite ubu niwe tugakesha
nga mumyanya ifata inyemezo turahali, ngizo isengero turi ba Pastor, apotre,
turajya imbere tukigisha abagabo bagakurikira ntawukivuga ngo ni iby’abagore
@ gigi ibyo uvuga ni ukuri Ijambo dufite ubu ni agaciro yaduhaye.
Turashimira President paul Kagame uburyo yaduhaye Ijambo, abanyarwandakazi
yabonye imbaraga ziri mumugore zari zarasinzirijwe kuva kera, umugore yimwe
umwanya wo gukoresha ubushobozi yifitemo ariko uraza urabudusubiza ....Agaciro k’umugore
bibabwire ....babyumve
Abagore ni abakozi pe, bakora akazi kabo neza....
ba gore Imana izabahe umugisha, kandi kwizera no kwihangana bibahesha gutegereza no gutekereza
kucyo bagiye gukora ....Cya gihe Yesu yazutse yasanze abagore bategereje kumva kuko bari bizeye ko azazuka
ni abantu beza cyane....they never give up..
Abashidikanya kugaciro k’umugore baba bigiza nkana nibafungure amaso bumve bakanure barebe agaciro k’umugore karivugira....turashimira uwaduhaye agaciro.
Yo Gahora kungoma yaduhaye ijambo, Imana yo mw’ijuru izahora iguhemba, kureba kure kwawe ni ko kuzatuma turirira Imana ikugenderere wemere wongere utuyobore,.... ninde wundi wigeze aha abagore ijambo, nyuma ya Yesu ntawundi ndabona uretse President Paul Kagame
Wallah nabadakunda uyu mugabo ntibizababuza kwemera ko ibikorwa bye ku banyarwanda ari ibyo kwishimira.
Hahahaha navugaga Paul Kagame!!!
Ibimukomerera uyu mugabo ni ukuyobora igihugu kitagira umutungo kamere, ariko ndahamya yuko abanyarwanda nibakomeza ku muvuduko bariho bose bagashyira hamwe baharanira inyungu z’igihugu, u Rwanda ruzatera imbere hanyuma imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza.
Dukomeze twiyubakire igihugu kandi turwanya akarengane, Kandi dushyigikire abayobozi baharanira inyungu z’abaturage.
Turashimira inzego z’umutekano uburyo zifata iyambere mu iterambere ry’igihugu cyacu. Kabisa mukomereze aho!!!!
ndabashuhuje mwizina ryanyu mwese ye nange ndashimir abamam
bos bos mbasabiye umugisha kumana
ndetse namahoro kuko abo ba
mama nibo batubyar sibyo?gus nubwo
umwe mubagize abo bamama
ariwe umbyar yatabarutse sinabur
kubashimir abander nabo bambereye abamam bez ":
ok ndashimir umuyobozi wigihugu
cyacu cyurwanda ukuntu akomeje
kudushakira amahoro maze tukabaho nez cyane cyane abamam
baka gubwaneza murakoze cyane?
Kagame yahaye Abanyarwandakazi agaciro. Ntako bisa rwose, imana izamufashe arambe atuyobore igihe kirekire. Nukuri sinzi uko nabisobanura. Intambara arrwana harimo nizo guha abagore agaciro. Ndabeshya mwabantu mwe? hm?
yes Mr president, umugore ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’umuryango, kdi iyo umuryango uteye imbere n’igihugu gitera imbere. abagore bakwiye gukomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe aboneka gacye.