Perezida Kagame yemeza ko agaciro k’umugore kadakwiye gushidikanywaho
Perezida Kagame atangaza ko nta mpaka zari zikwiriye kubaho, kugira ngo umugore ahabwe agaciro akwiriye.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2015, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imyitozo mpuzamahanga ihuje inzego z’umutekano zigira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Muri uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Perezida Kagame yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye kwinubira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore ko nta n’impaka zikwiye kubaho mu guha umugore agaciro akwiriye.
Yagize ati “Abagore ni ababyeyi bacu, ni abakobwa bacu, ni izihe mpaka zikwiye kuba mu kubafata mu buryo bukwiye?”

Yakomeje avuga ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu ntawe usizwe inyuma ari ishingiro rya Demokarasi n’iterambere rirambye mu gihugu, ko abahohotera abagore n’abakobwa n’abahishira abakora ibyo byaha, bagomba guhanwa by’intangarugero.
Yasabye inzego z’umutekano kubishyira mu bikorwa kuko zifite ububasha zihabwa n’amategeko bwo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.

Iyi myitozo ibaye ku nshuro ya kabiri isanzwe izwi ku izina rya Command Post exercise, yahuje abashinzwe umutekano bagera ku 115 baturutse mu bihugu 43 bya Afurika, ikazaba mu gihe cy’iminsi itatu.
Iyi myitozo ifite insanganyamatsiko igira iti “Ihuriro ry’inzego z’umutekano muri Afurika, mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.”
Andi mafoto:



Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
HE tuzahora tugushimira kubwo agaciro waduhaye katagereranywa!
HE tuzahora tugushimira kubwo agaciro waduhaye katagereranywa!
Turamushimira nyakubahwa Paul Kagame wahaye umugore ijambo, byateraga agahinda kumva umuntu abuzwa uburenganzira runaka bitewe n’uko ari igitsina gore, ubu igishimishije kurushaho ni uko noneho ubu umukobwa/umugore ahabwa ibiri mu burenganzira bwe hakiyongeraho n’umwihariko ugamije iterambere rye.
p kagame ni umubyeyi kandi ibyo avuga turamushyigikiye kandi igitsina gore ni ababyeyi bacu ndetse nina bashiki bacu.
ushidikanya ku gaciro kagomba guhabwa abagore natubwire icyo yumva yakora, abagore bagiye bagira ijambo kuva na kera ku bami kuko icyo umugore ashatse kuba ari cyo cyo
Nyamara mwabanyarwanda mwe igihugu cyacu kirizewe muruhando rwa amahanga.reba nkiyi nama tubatwakiriye ihuza ibihugu bingana gutya bya afrika kandi hakigirwamo ibintu bikomeye nkibi byo gukumira ibyaha bikorerwa abagore,iyi nama ibereye inaha suko hano ariho hagaragara ibyaha kurusha ibindi bihugu kwisi hoya ahubwo nuko turi inararibonye mugukemura ibibazo nkibyo
yes perezida wacu oye oye oye Imana yakuduhaye tuzahora tuyishima
Turashimira inzego z’umutekano ziragerageza pe mukudushakira umutekano urambye
Afande Bizimungu Chistopher Imana iguhe umugisha kwitanga mukazi kawe no kugakora
neza, kutabera no kurenganura abarengana byawe mbifitiye gihamya
Yego nibijye bungure ubwenge ihohoterwa ry’umugore rigende burundu
nihashimirwe ukora ibi arara atekereza ashaka iteka icyakorwa ngo
abagore tubeho mumahoro n’umutekano urambye hari umugani uvuga ngo
icyo umugore ashaka Imana iragishaka cg iracyemera abagore twese nimuze
dusengere hamwe dusabe Imana uwaduhaye Ijambo azemere twongere tumutore
Imana izabyemera, nibyemera nawe azabyemera duhorane agaciro ibihe weeee
Yabahaye agaciro ariko nabo hari aho barengera
Yemwe Si abagore gusa natwe abagabo hari aho twari turi hari aho turi ubu, mpamya neza ko bihabanye cyane,
ibitekerezo twari dufite hari ubwo wibaza icyo twaricyo,muntambara uyu mubyeyi arwana harimo natwe
kuduhindura imyumvire ugirango biroroshye, utekereze nawe umuntu wicara akumva ijambo umugore avuze ntiyariha agaciro kandi wasubira inyuma wamubaza ugasanga urutonde afite rw’abantu akesha icyo aricyo uwo munsi numero ya 1 UGASANGA ari umugore ariwe nyina guhindura uwo muntu biroroshye? Our president thank you for all
Arwana intambara nyinshi Ibye sinzi uko nabivuga ati abagore ni ababyeyi bacu bashiki bacu ni abana bacu
Mzee wacu warakoze cyane ababyeyi bacu ntibagikubitwa wabahaye Ijambo ntibakivuga ngo byitwe iby’abagore