Perezida Kagame yayoboye inama idasanzwe yize kuri #COVID19
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe yize ku ngamba zashyizweho zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Iyi nama iteranye mu gihe havugwa virusi nshya ya Corona ivugwaho kugira ubukana, ikaba ndetse imaze kugaragara mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi.
U Rwanda rwari ruherutse koroshya ingamba nyinshi hakurikijwe kuba iki cyorezo cyari kimaze iminsi kigaragaza ko cyagabanyije ubukana.
Icyakora Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse kuburira abaturarwanda kubera ubu bwoko bushya bwa coronavirus yahawe izina rya Omicron, rutegeka ndetse ko abinjira mu gihugu baturutse mu mahanga babanza kujya mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.
Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyi nama.
.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turashimira cyane NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBLIKA udahwema kudutekerezaho twe abanyarwanda. mubyeyi mwiza tugushimiye ko uhora ushaka icyaturinda ndetse nicyaduteza imbere.