Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri iki Cyumweru, yafashe imyanzuro ku kwirinda Covid-19, harimo uwo gusaba abantu bose bitabira inama, ibirori, imurikabikorwa, ibitaramo, ubukwe n’andi makoraniro rusange kuba barikingije Covid-19 kandi babanje no kuyipimisha.

Inama y’Abaminisitiri yafashe n’umwanzuro wo gusubika ingendo z’indege zijya mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo kuko byibasiwe na virusi nshya ya Covid-19 yitwa Omicron.
Abantu bose bavuye muri ibyo bihugu cyangwa baherutse gukorerayo ingendo bagomba kubanza gushyirwa mu kato k’iminsi irindwi muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.
Abavuye mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi na bo bagomba kwishyira mu kato k’umunsi umwe(amasaha 24) muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Inama y’Abaminisitiri yanzuye kandi ko Abaturarwanda bose bakomeza amabwiriza yari asanzweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19, bagakangurirwa kwikingiza byuzuye no kwipimisha kenshi.
Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko uretse Leta y’u Rwanda, impungenge zatumye hafatwa ingamba nshya kuri Covid-19 zavuye ku zifitwe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima(WHO).

Ohereza igitekerezo
|
Murakoz kumyanzuro muduhay
Twishimiye iyi myanzuro dukomeze twirind