Perezida Kagame yasabye ko uturere tugaragara mu myanya ya nyuma tuzajya dutanga ibisobanuro

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu muhango wo guhigura imihigo y’umwaka ushize wa 2014-2015 no gusinya imihigo mishya y’umwaka wa 2015-2016, wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2015, yavuze ko uturere dukunze kugaragara ku myanya ya nyuma mu mihigo, dukwiye kujya dutanga ibisobanuro bibitera bagafatanya kubikemura.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yagarutse ku turere dukunze kugaragara mu myanya y’inyuma , nka Gatsibo, Rutsiro na Karongi, avuga ko hagomba gukurikiranwa impamvu duhora inyuma, ndetse anasaba abandi bayobozi bakurikirana imihigo ko, uturere tuje mu myanya ya nyuma hajya hasobanurwa impamvu yabyo.

Perezida Kagame yasabye abayobozi b'uturere batitwara neza kujya bisobanura.
Perezida Kagame yasabye abayobozi b’uturere batitwara neza kujya bisobanura.

Yagize ati "Uturere twakoze neza mu mihigo iyo ukurikiranye ubona impamvu.
N’utwakoze nabi na two urakurikirana ukabona impamvu…Aho byagenze neza, tugomba gukomeza gukoresha kurushaho izo mpamvu kugira ngo turusheho kugera ku byiza tukanarushaho."

Umuyobozi w'akarere ka Huye Muzuka, akarere ayoboye niko kahize utundi mu mihigo y'umwaka ushize wa 2014/2015.
Umuyobozi w’akarere ka Huye Muzuka, akarere ayoboye niko kahize utundi mu mihigo y’umwaka ushize wa 2014/2015.

Yanatangaje kandi ko aho byagenze nabi abantu baba bagomba kumenya inkomoko yo kudakora neza iyo ariyo, kugira ngo birusheho kubabera isomo, ibitagenda neza bikosorwe.

Andi mafoto:

Ba Guverineri Munyatwali (ibumoso) na Bosenibamwe (iburyo) bari baje kureba uburyo uturere bahagarariye twitwaye.
Ba Guverineri Munyatwali (ibumoso) na Bosenibamwe (iburyo) bari baje kureba uburyo uturere bahagarariye twitwaye.
Hari hari abayobozi batandukanye mu nzego z'ibanze no muri guverinoma.
Hari hari abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze no muri guverinoma.
Uyu muhango uba buri mwaka ugamije gutuma inzego z'ibanze zongera ingufu mu iterambere ry'abaturage n'igihugu muri rusange.
Uyu muhango uba buri mwaka ugamije gutuma inzego z’ibanze zongera ingufu mu iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.
Abayobozi b'uturere basinyira imihigo y'ibyo bazakora imbere ya Perezida Kagame buri mwaka.
Abayobozi b’uturere basinyira imihigo y’ibyo bazakora imbere ya Perezida Kagame buri mwaka.

Uko Uturere twose twakurikiranye mu mihigo:

1- HUYE 83%
2- NGOMA 81.6%
3- NGORORERO & NYANZA 80.5%
5- KICUKIRO& BURERA 79 %
7- NYAMAGABE78.2%
8- GASABO 78%
9- NYAGATARE 77.8%
10- MUHANGA& RWAMAGANA 77.7%
12-GISAGARA 77.6%
13-MUSANZE &KIREHE 77.4%
15-RUBAVU 77.1%
16-NYAMASHEKE 76.7%
17-NYARUGURU 76.5%
18-RUHANGO &GICUMBI 76.4%
20-KAYONZA 76.3%
21-RULINDO& NYABIHU 76.1%
23-RUTSIRO 74.9%
24-GATSIBO 74.7%
25-BUGESERA 74.6%
26-NYARUGENGE 74.1%
27-RUSIZI 73.7%
28-KAMONYI 72.2%
29-KARONGI 70.8%
30-GAKENKE 70.2%

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo   ( 14 )

Gasabo yatunguranye! wenda ubwo byaje! nibahige no gutanga amazi mu gatsata.naho ubundi....

gakuru yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Kabisa ni ngombwa ko batanga ibisobanuro kuko baba bakwiye gusobanura impamvu batesheje imihigo baba barahigiye

Luc yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka