Perezida Kagame yasabye ko uturere tugaragara mu myanya ya nyuma tuzajya dutanga ibisobanuro
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu muhango wo guhigura imihigo y’umwaka ushize wa 2014-2015 no gusinya imihigo mishya y’umwaka wa 2015-2016, wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2015, yavuze ko uturere dukunze kugaragara ku myanya ya nyuma mu mihigo, dukwiye kujya dutanga ibisobanuro bibitera bagafatanya kubikemura.
Muri uyu muhango, Perezida Kagame yagarutse ku turere dukunze kugaragara mu myanya y’inyuma , nka Gatsibo, Rutsiro na Karongi, avuga ko hagomba gukurikiranwa impamvu duhora inyuma, ndetse anasaba abandi bayobozi bakurikirana imihigo ko, uturere tuje mu myanya ya nyuma hajya hasobanurwa impamvu yabyo.

Yagize ati "Uturere twakoze neza mu mihigo iyo ukurikiranye ubona impamvu.
N’utwakoze nabi na two urakurikirana ukabona impamvu…Aho byagenze neza, tugomba gukomeza gukoresha kurushaho izo mpamvu kugira ngo turusheho kugera ku byiza tukanarushaho."

Yanatangaje kandi ko aho byagenze nabi abantu baba bagomba kumenya inkomoko yo kudakora neza iyo ariyo, kugira ngo birusheho kubabera isomo, ibitagenda neza bikosorwe.
Andi mafoto:




Uko Uturere twose twakurikiranye mu mihigo:
1- HUYE 83%
2- NGOMA 81.6%
3- NGORORERO & NYANZA 80.5%
5- KICUKIRO& BURERA 79 %
7- NYAMAGABE78.2%
8- GASABO 78%
9- NYAGATARE 77.8%
10- MUHANGA& RWAMAGANA 77.7%
12-GISAGARA 77.6%
13-MUSANZE &KIREHE 77.4%
15-RUBAVU 77.1%
16-NYAMASHEKE 76.7%
17-NYARUGURU 76.5%
18-RUHANGO &GICUMBI 76.4%
20-KAYONZA 76.3%
21-RULINDO& NYABIHU 76.1%
23-RUTSIRO 74.9%
24-GATSIBO 74.7%
25-BUGESERA 74.6%
26-NYARUGENGE 74.1%
27-RUSIZI 73.7%
28-KAMONYI 72.2%
29-KARONGI 70.8%
30-GAKENKE 70.2%
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
GATSIBO MUYIVANGE NA KAYONZA NA NYAGATARE MUYIKURE KU IKALITA YIGIHUGU KO IRANANIRANYE, YEWE MUNYABURANGA WE YANANIWE KERA
ahaaa bugesera se ko yageragezaga ra mayor rwagaju ntako aba atakoze buriya bipfira mu nzego zo hasi mu tugari ni mirenge
abayobozi ba rusizi bihereye mu gushaka amafaranga gusa ,imisoro irarigiswa ,ntibakemura ibibazo by’abaturage,ibigo by’amashuri birya amafaranga ukobyiboneye,ntaterambere abayobozi bamwe baracyahuzagurika
Gutanga ibisobanuro ningombwa kugirango hamenyekane impamvu ituma iterambere ridaterimbere,hakarebwa uruhande bipfiramo nimba arimunzego zohasi bikamenyekana hakaba ariho hashyirwamo imbaraga,kuturere duhorinyuma natwo bakwiyekwikubitagashyi kukobirababajeeee!!!!
Kuba Minisitiri w’Intebe yaravuze ko akanyafu ka Kagame ariko katumye abayobozi bamwe na bamwe bikosora, birerekana ko dufite abayobozi batita ku nshingano zabo uko bikwiye. Jye sinumva impamvu umuyobozi yasinzira agategereza gukubitwa agashyi ngo akanguke.
uturere twanyuma tudatanze impamvu abayobozi batwo baterera iyo maze igihugu cyacu kikadindira mu iterambere.
Mitation zidasobanutse ku bakozi bo mu tugali n’imirenge na major uhuzagurika ntagirwa inama nibyo bikoze kuri RUTSIRO
RUHANGO NI BYO RWOSE NAWE SE NIHO HATARI AMASHANYARAZI IYA NYUMA MURI SOUTHERN KWELI
Karongi ifite ikibazo gikomeye mu miyoborere bitewe na Komite Nyobozi itumvikana ndetse na Perezida wa Njyanama wifitiye amatiku gusa.
Ndashimira cyane HE Paul Kagame kuba yatekereje ku Karere ka Gatsibo kuko biratubabaza guhora inyuma,impamvu nta yindi si abayoborwa batumva,ahubwo ni abayobozi dufite badasobanutse.nk’ubu SE w’umurenge wacu abaturage benshi ntibamuzi,ahora yihishe mu bureau!twifuza ko yadukoresha nibura inama imwe ariko shwi.
Murakoze ku makuru muduha, ndabona intara y’amajyepfo yarakaniye. Mukore kuri 12 ni gIsagara ntabwo ari gUsagara.
Ibisobanuro ni ngombwa ku turere twaje mu myanya y’inyuma