Perezida Kagame yagize Gen. Nyamvumba umugaba w’ingabo n’abandi burizwa mu mapeti

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’ u Rwanda (RDF),yurije mu ntera bamwe mu basirikare bakuru aho Lt.Gen. Patrick Nyamvumba yahawe ipeti rwa Jenerali, ahita agirwa umugaba w’ingabo.

Nyamvumba ukubutse mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Darfur (UNAMID), uyu mwanya w’umugaba w’ingabo awusimbuyeho Lt. Gen. Charles Kayonga.

Abandi basirikare bakuru; umukuru w’igihugu yurije mu ntera ni Brig. Gen. Jack Nziza, wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo wagizwe Jenerali Majoro (Maj. Gen.) akaba yahawe n’indi mirimo mishya yo kuba Inspector General of RDF.

Ku mirimo yari ashinzwe muri minisiteri akaba yasimbuwe na Col. Joseph Rutabana.

Perezida Kagame aganira n'aba Ofisiye ba RDF bari mu mwiherero.
Perezida Kagame aganira n’aba Ofisiye ba RDF bari mu mwiherero.

Undi wahawe ipeti rishya ni Brig. Gen. Richard Rutatina nawe wagizwe Jenerali Majoro.

Colonel Fred Muziraguharara yashyizwe mu ishami ry’iperereza nk’umuyobozi mukuru ushinzwe ishoramari n’imiyoborere (Finance and Administration).

Ofisiye ba RDF bari mu mwiherero kuva tariki 19 kugeza 22 Kamena 2013.
Ofisiye ba RDF bari mu mwiherero kuva tariki 19 kugeza 22 Kamena 2013.

Polisi y’igihugu nayo yabonye undi muntu mushya Colonel Dan Munyuza winjijwe muri Polisi ku ipeti rya Deputy Commissioner General of Police; akazaba ashinzwe operasiyo.

Perezida Kagame kandi yashoje umwiherero wa Ministeri y’Ingabo na RDF wabaye kuva tariki 19 kugeza 22 Kamena 2013.

Bafata ifoto y'urwibutso.
Bafata ifoto y’urwibutso.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaganiriye n’abasirikare bakuru ku ngingo zinyuranye. Uyu mwiherero waberaga i Kigali warugamije isuzuma rihoraho ku ngamba za Ministeri y’Ingabo na RDF.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 22 )

Ibi ni fresh

Mbonabihita yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Congs to afande Dan Munyuza. Byari bikenewe ko police ibona amaraso mashya mu nzego zo hejuru,ko nayo ihabwa abagabo,bagendera ku jambo no ku ngingo,kuko ubundi yarakubititse.Harya yari isanzwe ifite deputy inspector general?Ni nde umuzi,akora iki? Ko havugwa Gasana gusa,kandi ngo n’ishyamba akaba atari ryeru. Munyuza,Gasana......aho si bya bindi bahu,dusubiyemo bya Rwigamba na Mariya.Nzaba ndora..Gusa Munyuza we,nizere ko uzi imiterere,imivugire,imikorere,ubuswa,ubujura,ruswa,ikimenyane n’ akavuyo ugiyemo. Ariko wenda ibyiza biri imbere....Imana izabigufashemo

kayonga Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Twishimiye iyompnduka yabaye mungabo,ndetse nikizere cyahawe Joseph Mutaboba urwanda nabanyarwande twese hamwe nkabitsemuye tuvunge Ngo nibyiza

mvuyekureinnocent yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Byiza cyane ku mpinduka no kuzamuka mu ntera ariko bigere no kubasilikare bato basibiye ku kuzamurwa mu ntera kuri promotion iheruka.

Ruti yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

ibi nibyiza ariko s guhindura abahagarariye ingabo ni bizagira icyo bihindura kugisirikare cy’urwanda mugihe twarituziko kiza mubikomeye muri africa.

eric yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

umuyobozi wigihugu turamukunda kandi akora utuntu twubwenge pee turamwemera sana gusa kuzamura ntazamure Kayonga ahubwo akamukura kumirimoye njyewe ndabona bishobora kuzateza akavuyo nkakubushize kababantu bibera iburayi

alias yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Congz musza General P.Nyamvumba Ukora neza ukabisanga imbere,komereza aho turagushimiye,komeza uheshe ingabo z,Urwanda zabanyarwanda agaciro,Imana ibigufashemo.

Ntare yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

kayonga yagiye he se? ahaaa

jet yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Congx to Gen.Patrick N.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza.

Johnson yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka