Perezida Kagame yagize Gen. Nyamvumba umugaba w’ingabo n’abandi burizwa mu mapeti

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’ u Rwanda (RDF),yurije mu ntera bamwe mu basirikare bakuru aho Lt.Gen. Patrick Nyamvumba yahawe ipeti rwa Jenerali, ahita agirwa umugaba w’ingabo.

Nyamvumba ukubutse mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Darfur (UNAMID), uyu mwanya w’umugaba w’ingabo awusimbuyeho Lt. Gen. Charles Kayonga.

Abandi basirikare bakuru; umukuru w’igihugu yurije mu ntera ni Brig. Gen. Jack Nziza, wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo wagizwe Jenerali Majoro (Maj. Gen.) akaba yahawe n’indi mirimo mishya yo kuba Inspector General of RDF.

Ku mirimo yari ashinzwe muri minisiteri akaba yasimbuwe na Col. Joseph Rutabana.

Perezida Kagame aganira n'aba Ofisiye ba RDF bari mu mwiherero.
Perezida Kagame aganira n’aba Ofisiye ba RDF bari mu mwiherero.

Undi wahawe ipeti rishya ni Brig. Gen. Richard Rutatina nawe wagizwe Jenerali Majoro.

Colonel Fred Muziraguharara yashyizwe mu ishami ry’iperereza nk’umuyobozi mukuru ushinzwe ishoramari n’imiyoborere (Finance and Administration).

Ofisiye ba RDF bari mu mwiherero kuva tariki 19 kugeza 22 Kamena 2013.
Ofisiye ba RDF bari mu mwiherero kuva tariki 19 kugeza 22 Kamena 2013.

Polisi y’igihugu nayo yabonye undi muntu mushya Colonel Dan Munyuza winjijwe muri Polisi ku ipeti rya Deputy Commissioner General of Police; akazaba ashinzwe operasiyo.

Perezida Kagame kandi yashoje umwiherero wa Ministeri y’Ingabo na RDF wabaye kuva tariki 19 kugeza 22 Kamena 2013.

Bafata ifoto y'urwibutso.
Bafata ifoto y’urwibutso.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaganiriye n’abasirikare bakuru ku ngingo zinyuranye. Uyu mwiherero waberaga i Kigali warugamije isuzuma rihoraho ku ngamba za Ministeri y’Ingabo na RDF.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 22 )

Ariko buriya ishyamba niryerura??? Arikoburiya harigihe udukoryo tuzashiratu.

mucyo patrick yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

appo sawaa

Kayibanze nshimiyimana oreste yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Cngr afande Patrict nzi ko musobanutse,ibyo mwakoreye UN muzakube kabiri mukorera ibyiza RDF,sana sana Salarie Afande,thx.

sylver yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Igituma nkunda Kagame nuko yanga ubukoloni nkuko mbwanga
kandi akumva ko nta muntu ufite agaciro mu miremerwe kurusha undi.Ikindi mukundira nuko agira ishyaka ryo gukunda abanyarwa aho gukunda inyungu ze. Iyaba hal’abandi nkawe bake cyangwa benshi igihugu cyater’imbere bidatinze. Murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

ntibitagaje kuko birimububasha bwa president,bityo yemerewe gukosora ahobitagenda,gusa bigakorwa kunyungu zumutekano w,urwanda.ariko nibaza impamvu mugisirikare bahinduranya imyanya umusi kuwundi,niba arubushobozi buke niba irizindi mpamvu zibyihishe inyuma biragoye gusobanikirwa,ariko umubare wa bajeneral,bagenda bavanwa mumirimo yabo nawo uteye impungenge

shema dany axel yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

buriya muzehe aba yabonyeko imbere hari umuriro none nyamvumba we uri sure kuwota? dore kuba general si ubwana ntuzemere gukoreshwa amakosa dore urakuze kandi ntuzabe nkore nshimwe ngo ukore amanyanga nka ya ba bingira munyuza n’abandi utayobewe! mbege uzapfe nk’umugabo

alias yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Ndashimira umusaza kubyo yakoze ariko Gasana ashakirwe umusimbura kuko akajagari kari muri police kagabanyuka.

Arnold yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Nibyiza cyane kubona iyompinduka uabaye mugisirikare ariko abantu benshi barikwibaza ibya Gn Charles kayonga nimuhumure nibamukunda perezida wanya nawe arabakunda,kubwiyompamvu ikibazo cya LtGnl kayonga azahabwa indi mirimo nkuwo mukunda kanda nuwomufitiye ikizere nawe azakibagirira.

hirwapierre yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Congx to Gen.patrick nyamvumba ukoraneza uwabikoze turamukunda

student of iprc kigali yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Patrick mubyukuri twese byadushimishe tugutezeho byinshi byiza kumutekano wacu ejo hazaza

Bnd yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Afande Nyamvumba IMANA igucire inzira, kandi turagukunda urumuntu wumugabo cyane!!!

Toto yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Mzee each azi ubwenge!Dan kumuujyana muri Police asa operations boss. Ntibyoroshye,abazi Dan muri intelligence bazi neza Ko operation ze ari nki za snipers. Gusa nagira inama ABANYAMAFUTI baba aba civilians Cg polices kurya bari menge. Gusa nanone akarengane karaza kugabanuka kuko ari umunyamahoro ariko kumuntu utamuvangira. Muribuka Ko ari G2 yafunze abantu 3 bari mo Col Mudenge Na Gen KK Na Gen Muhire . Urumva rero Ko ntabwoba akoreraho

karenzi yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka