Nyanza: Yafashe umugore we asambana yiyemeza kutazongera gukunda ukundi
Umugabo w’imyaka 38 utuye mu Mujyi wa Nyanza mu Karere ka Nyanza avuga ko nyuma yo gufata umugore we asambana bari bamaranye imyaka 10 banafitanye abana batatu byatumye azinukwa iby’urukundo akiyemeza kutazongera gukunda ukundi.
Ubwo tariki 14/02/2015 ku munsi w’abakundana ibintu byari bishyushye mu Mujyi wa Nyanza ahagana saa sita z’amanywa abakundana babisikana, uyu umugabo we yari muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Nyanza yinywera agacupa ariko yigunze ku buryo bigaragara, kubera ko yahemukiwe n’uwo yari yarimariyemo akamufatira mu cyaha cy’ubusambanyi.
Uyu mugabo wari wambaye imyenda y’abakundana imenyerewe ku mabara y’umukara n’umutuku yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today mu Karere ka Nyanza ko abayeho ari umwe rukumbi mu by’urukundo mu gihe haba hakenewe undi ngo baruhererekanye.
Yagize ati “Njye narakunze ariko ubu singikunze ukundi kuko umugore nakunze nkimariramo namufatiye mu cyuho asambana n’undi musore, mbona ko ahari urukundo atari ibintu byanjye mbiharira abandi niyemeza kureba ibindeba iby’urukundo nkabivamo kuko naruhuriyemo n’ibibabaje”.

Nk’uko uyu mugabo abivuga ko ajya gufatira umugore we mu cyuho asambana byarabanje bihwihwiswa n’inshuti z’umuryango ariko we yirinda kubiha agaciro, aho yabigenzuriye yanahise agwa gitumo umugore we asambana.
Ati “Ni ubutwari bukomeye gufata umugore wawe asambana n’undi muntu ntugire uwo usigamo imvune ariko naciye bugufi musaba ko dutandukana ku mubiri, abu hasigaye gutandukana mu mategeko ubundi akaba ukwe nanjye nkaba ukwanjye kuko yarampemukiye anteza igikomere cyo mu mutima ntateze kuzakira kuko singikunze ukundi”.
Ngo mu myaka 10 yari amaranye n’uyu mugore we ndetse banafitanye abana batatu nta mugambi yari afite wo kuzatandukana nawe, ariko ngo kumufata asambana nicyo cyatumye azinuka icyitwa urukuko nk’uko yakomeje abitangaza mu ijwi ryuje agahinda kenshi n’ikiniga.
Avuga ko mu kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2015 aribwo ikirego cye cya gatanya azagishyikiriza urukiko rwaho atuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Ngo icyazamushimisha ni gutsinda urwo rubanza urukiko rukemeza ko atsindiye gutandukana n’uwo bari barambikanye impeta y’urudashira, ariko akamuhindukira undi wundi akamufatira mu cyaha cy’ubusambanyi.

Mu magambo yuje inama nyinshi, yasabye abagore n’abagabo baca inyuma abo bashakanye ko bigira ingaruka nyinshi ku muryango wabo, bityo asaba bamwe mu bafite iyo ngeso kurangwa n’indangagaciro z’ubudahemuka.
Icyo amategeho ahana ibyaha mu Rwanda avuga ku cyaha cy’ubusambanyi
Icyaha cy’ubusambanyi nk’uko gisobanurwa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 244; ni imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko, akayikorana n’uwo batashyingiranywe.
Mu ngingo ya 245 y’icyo gitabo ikomeza ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe kandi ibyo bihano bigahanishwa n’uwo basambanye.
Ku birebana n’uburyo iki cyaha gikurikiranwamo bivugwa mu ngingo ya 249 aho ivuga ko gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi n’icy’ubushoreke bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.
Muri icyo gihe hakurikiranwa uwarezwe n’uwo bakoranye icyaha hanyuma uwahemukiwe akaba ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose.
Icyakora mu gihe yisubiyeho akareka ikirego cye uwahemukiwe ashobora kandi gusaba guhagarika irangiza ry’urubanza rwabaye ndakuka mu nyungu z’umuryango. Iryo hagarika ry’ikurikirana ry’urubanza cyangwa ry’irangiza ryarwo bireba n’uwakoranye icyaha n’uregwa.
Amwe mu mafoto yafatiwe mu mujyi wa Nyanza ku munsi w’abakundana:




Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo niyemere kandi yakire ibyamubayeho.Ariko kandi ubuzima burakomeza.Uwo yakunze mbere bakabyarana n’abana yahindutse mayibobo ariko abagore bose siko bateye.Niyihangane Imana ifite uwo yamugeneye nyuma yo kunyura mu mvura y’amahindu.
Pole sana kandi ujye umenya ko hari abandi bagabo nkawe bahuye n’uruva gusenya.Uzirinde kubika agahinda kawe muri Miitzig kuko nayo atari inshuti nziza igihe cyose