Nyanza: Yafashe umugore we asambana yiyemeza kutazongera gukunda ukundi

Umugabo w’imyaka 38 utuye mu Mujyi wa Nyanza mu Karere ka Nyanza avuga ko nyuma yo gufata umugore we asambana bari bamaranye imyaka 10 banafitanye abana batatu byatumye azinukwa iby’urukundo akiyemeza kutazongera gukunda ukundi.

Ubwo tariki 14/02/2015 ku munsi w’abakundana ibintu byari bishyushye mu Mujyi wa Nyanza ahagana saa sita z’amanywa abakundana babisikana, uyu umugabo we yari muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Nyanza yinywera agacupa ariko yigunze ku buryo bigaragara, kubera ko yahemukiwe n’uwo yari yarimariyemo akamufatira mu cyaha cy’ubusambanyi.

Uyu mugabo wari wambaye imyenda y’abakundana imenyerewe ku mabara y’umukara n’umutuku yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today mu Karere ka Nyanza ko abayeho ari umwe rukumbi mu by’urukundo mu gihe haba hakenewe undi ngo baruhererekanye.

Yagize ati “Njye narakunze ariko ubu singikunze ukundi kuko umugore nakunze nkimariramo namufatiye mu cyuho asambana n’undi musore, mbona ko ahari urukundo atari ibintu byanjye mbiharira abandi niyemeza kureba ibindeba iby’urukundo nkabivamo kuko naruhuriyemo n’ibibabaje”.

Uyu mugabo avuga ko atazongera gukunda kuko yahemukiwe mu rukundo.
Uyu mugabo avuga ko atazongera gukunda kuko yahemukiwe mu rukundo.

Nk’uko uyu mugabo abivuga ko ajya gufatira umugore we mu cyuho asambana byarabanje bihwihwiswa n’inshuti z’umuryango ariko we yirinda kubiha agaciro, aho yabigenzuriye yanahise agwa gitumo umugore we asambana.

Ati “Ni ubutwari bukomeye gufata umugore wawe asambana n’undi muntu ntugire uwo usigamo imvune ariko naciye bugufi musaba ko dutandukana ku mubiri, abu hasigaye gutandukana mu mategeko ubundi akaba ukwe nanjye nkaba ukwanjye kuko yarampemukiye anteza igikomere cyo mu mutima ntateze kuzakira kuko singikunze ukundi”.

Ngo mu myaka 10 yari amaranye n’uyu mugore we ndetse banafitanye abana batatu nta mugambi yari afite wo kuzatandukana nawe, ariko ngo kumufata asambana nicyo cyatumye azinuka icyitwa urukuko nk’uko yakomeje abitangaza mu ijwi ryuje agahinda kenshi n’ikiniga.

Avuga ko mu kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2015 aribwo ikirego cye cya gatanya azagishyikiriza urukiko rwaho atuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Ngo icyazamushimisha ni gutsinda urwo rubanza urukiko rukemeza ko atsindiye gutandukana n’uwo bari barambikanye impeta y’urudashira, ariko akamuhindukira undi wundi akamufatira mu cyaha cy’ubusambanyi.

Yari amaranye n'umugore we imyaka 10 banafitanye abana.
Yari amaranye n’umugore we imyaka 10 banafitanye abana.

Mu magambo yuje inama nyinshi, yasabye abagore n’abagabo baca inyuma abo bashakanye ko bigira ingaruka nyinshi ku muryango wabo, bityo asaba bamwe mu bafite iyo ngeso kurangwa n’indangagaciro z’ubudahemuka.

Icyo amategeho ahana ibyaha mu Rwanda avuga ku cyaha cy’ubusambanyi

Icyaha cy’ubusambanyi nk’uko gisobanurwa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 244; ni imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko, akayikorana n’uwo batashyingiranywe.

Mu ngingo ya 245 y’icyo gitabo ikomeza ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe kandi ibyo bihano bigahanishwa n’uwo basambanye.

Ku birebana n’uburyo iki cyaha gikurikiranwamo bivugwa mu ngingo ya 249 aho ivuga ko gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi n’icy’ubushoreke bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.

Muri icyo gihe hakurikiranwa uwarezwe n’uwo bakoranye icyaha hanyuma uwahemukiwe akaba ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose.

Icyakora mu gihe yisubiyeho akareka ikirego cye uwahemukiwe ashobora kandi gusaba guhagarika irangiza ry’urubanza rwabaye ndakuka mu nyungu z’umuryango. Iryo hagarika ry’ikurikirana ry’urubanza cyangwa ry’irangiza ryarwo bireba n’uwakoranye icyaha n’uregwa.

Amwe mu mafoto yafatiwe mu mujyi wa Nyanza ku munsi w’abakundana:

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

Kwihangana Bitera Kunesha

T, yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Pole sana ubwo se ko wazinutswe gukunda ni waka gatanya bwo abo bana uzabatoza uruhe rukundo

Ana yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Inkundo ziratandukanye.ubuse urukundo ukunda papa wawe cg musaza wawe nirwo ukunda umugabo wawe?inkundo zirimo parts nyinshi muvandi

Kkkk yanditse ku itariki ya: 4-09-2019  →  Musubize

muvandimwe nukuri ihangane urengere ubuzima bwabana kuko nibyo byezepe

paci yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

umva rero wamugabo we reka gutera agahinda abo bana mwabyaranye kubashakiramo undi mugore.ntabwo ari byiza
kuri iki gihe nibyo byeze subwo nushaka undi nawe akaba uko ahobwo wagize Imana nriyamutera inda none uravuga

kamiri yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Ihangane wa mugabo, birababaza nange byambayeho arko narababariye kubera inyungu z’abana, gusa igikomere ntigishobora gukira na gato, abagore bo muriki gihe niko babaye, ntamwizerwa wabona, bose ni bamwe, mumbabarire kubashira mu gatebo kamwe nuko mbibona, nta bushakashatsi ndakora ariko nka 90% ni abasambanyi ndetse n’abagabo bajya hanze 98% bajyayo babitewe nabagore babo.

Alex yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Niyihangane

Abouba yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Ni yihangane aba gore Sha amaburaburizo birabe ku Mugabo ariko umugore ufite abana Sha nakumiro ntakindi narenzaho.

Claude yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

NIYIHANGANE MW’ISI NIKO BIMERA

MPORANYISENGA yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

ihangane kubyakubayeho mugenzi.Uwo twambikanye impeta njye yanshiye inyuma nyuma ndabimenya mbimubajije arabinyemerera hanyuma nshyira ku munzani wo kureba icyo nakora.Nge niyumvisemo ko nkwiye kumubabarira:

1.1)kuba yaratinyutse kunyemerera ko yasambanye1)Dufitanye abana 2)dutandukanye naba muhaye satani nanjye ntiretse 3)abana baba bahawe umurage mubi.Hanyuma mfata umwanzuro wo gukomeza nkamwereka Imana nyibutsa ko ariyo yamumpaye.

Amani yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

sha ihangane uzabona umdi ubyo Imana izaguha yundi

Sheja Butera yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

Ihangane muvandimwe! yenda woweho baba baranihanganye bakajya ahatari iwawe. Umugabo yansambaniyeho ndi ku kiri ,asambanira mu kindi cyumba kiryamyemo n’ akana kanjye. gusa byo biraryana.

dudu yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

Uwo naze tubatere uwinyuma gusa ihangane pe nanjye byarangiriye gusa narababaye ubu nugushaka ikindi cyakorwa

Moussa yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka