Nyanza: ADEPR yabatirije abayoboke bayo mu runywero rw’inzoga
Itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza ryahaye umubatizo abayoboke baryo muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel tariki 17/08/2012.
Abahawe umubatizo uko ari 50 kimwe n’abari babaherekeje muri uwo muhango bari bazengurutse ubwogero bwa Dayenu Hotel baririmba indirimbo zihimbaza Imana zikanabashyigikira muri icyo gikorwa bamwe muri bo bitaga ko ari icyo kugera ikirenge mu cya Yesu.
Mu gihe ibyo byakorwaga abanywi nabo bari mu nkengero z’iyo piscine bifatira ku binyobwa bisembuye ubusanzwe abayoboke b’itorero rya ADEPR bafata nk’igicumuro kuri bo.
Bamwe mu bayoboke b’itorero rya ADEPR bagaragaje ko bagitsimbaraye ku myizerere yabo wabonaga uwo mubatizo wahaberaga muri urwo runywero wabashaririye nk’umuti.
Umwe muri abo yagize ati: “Rwose ndabona itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza umwuka w’Imana utakiri kumwe natwe. Ubuse koko byari bikwiye ko tuza kubatirizwa mu kabari nk’aka gacururizwamo ibisindisha no mu mazi abapagani bose birirwa bigaraguramo bambaye ubusa”?

Undi nawe yunze murya mugenzi we agira ati: “Sinibaza ko hari umuntu watinyuka akuzura umwuka w’Imana mu kabari kuko hatandukanye no mu nzu y’Imana”.
Ikindi abakabya ukwemera mu itorero rya ADEPR bavuze ko cyabababaje ngo ni uko amazi ya Piscine yose yo muri za Hotel agibwamo n’abibone baba bashaka kuza kwambara ubusa bashaka kwerekana imiterere y’imibiri yabo.
Ku bw’imyemerere yabo bagize bati: “amazi y’amapiscine aba yuzuyemo ingeso mbi z’ubwibone, ubuhehesi n’izindi ngeso mbi zijyanye n’irari ry’imibiri. Niyo mpamvu rwose nta byaha bakijijwe ahubwo turabona babibateje”.
Iyo batisimu yaberaga mu bwogero bwa Dayenu Hotel naho intebe n’ibyuma by’abariribyi biteye aho abanywi babaga bicaye banywa banafata amafu n’amahumbezi bituruka mu mazi.
Mbere yo gutangira umubatizo nyir’izina abayoboke b’itorero rya ADEPER babanje gusengera amazi y’iyo piscine y’akabali ngo umwuka w’Imana uyeze uyahumanure ndetse uyakuremo imyuka ya gipagani.
Ruhangintwari Gaspard, umushumba w’itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza, yabajijwe impamvu baje gukorera umubatizo muri ako kabari kandi basanzwe bahita mu ikoraniro ry’abanywi b’inzoga avuga ko aho bageze hose hahinduka ahera.
Yagize ati: “Iyaba byashobokaga ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana twabutangira mu tubari kugira ngo abakiri mu by’isi babivemo bemere Imana mu kuri no mu mwuka”.

Pasiteri Ruhangintwari Gaspard asobanura ko icyatumwe baza guhera umubatizo abayoboke babo muri piscine y’akabari ari uko amazi yo ku rusengero rwabo yari yabuze maze bagahitamo gukodesha kugira ngo habere umubatizo wabo hatabayeho impamvu yo kuwusubika.
Munana Jean Marie Fabien, umwe mu babatirijwe muri ayo mazi yavuze ko nyuma yo guhabwa uwo mubatizo yahindutse umuntu mushya witandukanyije n’ibyaha. Ngo kuri we yavutse ubwa kabiri kandi ntateze kuzongera gusubira mu byaha yahozemo ukundi.
Ababatijwe basabwe kubera abandi urugero rwiza bakaberera imbuto nziza bihereye aho batuye n’aho bakorera imirimo yabo ya buri munsi.
Uwo mubatizo wakorewe abayoboke bashya 50 itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza ryungutse wabatwaye amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo bashobore kubatirizwa muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel; nk’uko Pasiteri Ruhangintwari Gasprd w’iryo torero abivuga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
abatemera uyu mubatizo
1. ni abanyedini(bibwira ko basobanukiwe nyamara bafite ubujiji)
2. ntibasobanukiwe umubatizo
3. ibyo bita ubwibone n’ubuhehesi si byo ahubwo ni ugusigara unyuma biterwa n’uko benshi muri bo babayeho ubuzima bubi hanyuma ntibakire ababayeho neza
4.ntibazi umwuka wera nubwo bazi ko bamuzi"ngo umwuka w’Imana nakiri kumwe nabo" umwuka wera ntabwo akubamo ngo akuvemo
5. ubujiji iyo buvanze n’imyemerere bibyara ubuyobe.
mfite urugo duturanye bafite umukozi w’umurokore usengera muri ADEPR ariko bamutuma kuzanira icupa ry’inzoga umushyitsi akanga ngo ni icyaha ngo disi ntiyakora inzoga none ndabona bariya bo bagiye kubatiriza abakristu mu kabari. Ntibizoroha kabisa!!!!!!!!!!!!!
ADEPR courage kabisa muragera ikirenge mu cy’abadini ari civilisee.
ubwo nibwo umwuka w’Imana ari kumwe namwe