Nyanza: ADEPR yabatirije abayoboke bayo mu runywero rw’inzoga
Itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza ryahaye umubatizo abayoboke baryo muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel tariki 17/08/2012.
Abahawe umubatizo uko ari 50 kimwe n’abari babaherekeje muri uwo muhango bari bazengurutse ubwogero bwa Dayenu Hotel baririmba indirimbo zihimbaza Imana zikanabashyigikira muri icyo gikorwa bamwe muri bo bitaga ko ari icyo kugera ikirenge mu cya Yesu.
Mu gihe ibyo byakorwaga abanywi nabo bari mu nkengero z’iyo piscine bifatira ku binyobwa bisembuye ubusanzwe abayoboke b’itorero rya ADEPR bafata nk’igicumuro kuri bo.
Bamwe mu bayoboke b’itorero rya ADEPR bagaragaje ko bagitsimbaraye ku myizerere yabo wabonaga uwo mubatizo wahaberaga muri urwo runywero wabashaririye nk’umuti.
Umwe muri abo yagize ati: “Rwose ndabona itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza umwuka w’Imana utakiri kumwe natwe. Ubuse koko byari bikwiye ko tuza kubatirizwa mu kabari nk’aka gacururizwamo ibisindisha no mu mazi abapagani bose birirwa bigaraguramo bambaye ubusa”?

Undi nawe yunze murya mugenzi we agira ati: “Sinibaza ko hari umuntu watinyuka akuzura umwuka w’Imana mu kabari kuko hatandukanye no mu nzu y’Imana”.
Ikindi abakabya ukwemera mu itorero rya ADEPR bavuze ko cyabababaje ngo ni uko amazi ya Piscine yose yo muri za Hotel agibwamo n’abibone baba bashaka kuza kwambara ubusa bashaka kwerekana imiterere y’imibiri yabo.
Ku bw’imyemerere yabo bagize bati: “amazi y’amapiscine aba yuzuyemo ingeso mbi z’ubwibone, ubuhehesi n’izindi ngeso mbi zijyanye n’irari ry’imibiri. Niyo mpamvu rwose nta byaha bakijijwe ahubwo turabona babibateje”.
Iyo batisimu yaberaga mu bwogero bwa Dayenu Hotel naho intebe n’ibyuma by’abariribyi biteye aho abanywi babaga bicaye banywa banafata amafu n’amahumbezi bituruka mu mazi.
Mbere yo gutangira umubatizo nyir’izina abayoboke b’itorero rya ADEPER babanje gusengera amazi y’iyo piscine y’akabali ngo umwuka w’Imana uyeze uyahumanure ndetse uyakuremo imyuka ya gipagani.
Ruhangintwari Gaspard, umushumba w’itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza, yabajijwe impamvu baje gukorera umubatizo muri ako kabari kandi basanzwe bahita mu ikoraniro ry’abanywi b’inzoga avuga ko aho bageze hose hahinduka ahera.
Yagize ati: “Iyaba byashobokaga ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana twabutangira mu tubari kugira ngo abakiri mu by’isi babivemo bemere Imana mu kuri no mu mwuka”.

Pasiteri Ruhangintwari Gaspard asobanura ko icyatumwe baza guhera umubatizo abayoboke babo muri piscine y’akabari ari uko amazi yo ku rusengero rwabo yari yabuze maze bagahitamo gukodesha kugira ngo habere umubatizo wabo hatabayeho impamvu yo kuwusubika.
Munana Jean Marie Fabien, umwe mu babatirijwe muri ayo mazi yavuze ko nyuma yo guhabwa uwo mubatizo yahindutse umuntu mushya witandukanyije n’ibyaha. Ngo kuri we yavutse ubwa kabiri kandi ntateze kuzongera gusubira mu byaha yahozemo ukundi.
Ababatijwe basabwe kubera abandi urugero rwiza bakaberera imbuto nziza bihereye aho batuye n’aho bakorera imirimo yabo ya buri munsi.
Uwo mubatizo wakorewe abayoboke bashya 50 itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza ryungutse wabatwaye amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo bashobore kubatirizwa muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel; nk’uko Pasiteri Ruhangintwari Gasprd w’iryo torero abivuga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
ibya ADPR noneho bibaye urusobe pe! Ariko ntibibeshye cyane kuko muri latin bavugango ’INI VINO VERITAS’ bishatse kuvuga ko kure y’ikirahure cy’inzoga,ntakuri kuhabarizwa.
UYU MUPASITORI YARACANGANYICIWE KABISA. NI UWO GUSENGERWA .
Ndabaza niba Yorodani yari ahera ahera?
Ikindi, kuki Yesu ubwe yemeye kubatizwa muri yorodani?
Jye ndibaza ko ikibazo si akabari, ikibazo cyari kuba niba mu gihe barimo kubazita, iyo aza kuba abandi bantu barimo kwoga bisanzwe!!!
Ikindi, ni mugabanye amatiku n’amagambo y’ubupfapfa mupfa ibitafika ckandi ingero nyinshi zihari zihagije kugira ngo mutagongana.
thks
Birababaje kubona abantu bakitiranya ibintu!hari imihango Yera y’Itorero ikwiye gukorerwa ahera:IGABURO RYERA,N’UMUBATIZO.Iyo mihango kirazira kuyijyana mu runywero rw’ibizira.Nubwo umuyobozi w’Itorero ry’ADEPER NYANZA avuga ko yabwirijeyo ubutumwa,ahubwo yajyanye umuhango wera w’itorero ahadakwiriye, ibi bitandukanye cyane no kujya gukorayo amavuna ahubwo yakoze amahano,akwiye gusaba IMANA N’ITORERO IMBABAZI.Ababyita ko ari ubutagondwa cyangwa ubujiji sibyo turajijutse singombwa ko tuvuga aha amashuri twize ariko twarize ndetse cyane,ahubwo turi mu minsi mibi kandi ya nyuma,ntibikwiriye ko Itorero ryakwivanga n’isi nubwo ari wo mugambi wa satani,ntituyobe,murakoze.
nshuti zanjye muri gusoma iyi nkuru,rwose nta kosa ADEPR yakoze kuko icy’ingenzi nukubatizwa kuko n’ikimenyetse cyo kugera ikirenge mu cya YESU,Picine ntacyo itwaye kandi abavuga ko habamo imyanda itandukanye inkari,bamenamo inzoga ,...ibyo ni ugusebya picine DAYENU HOTER irasobanutse hari imiti yagenewe picine yica indwara,kandi kujya mu kabari si icyaha,ese gusibya uwo mubatizo nibyo byarikuba byiza.mureke gusebya ADEPR irasobanutse.
egereyaho ni mugacumure Hoteli cyangwa akabare urashaka kubitandukanya ute ,ntasoni koko ,ubu rero abogeye muri iyo hoteli muzi banwwa ibiki cyangwa mihango ki bahakorera ? egerayo Ntuza we ubwose ababo biyita aba pasteri nibo bizeye kuvanamo umuvumo ubwitswemo aho Egereyo nuzawe murasebye nka ADEPR KUKO NTIBIKWIRIYE NUBUTAHA NTIMUZASUBIRE NIBA MBESHYA NGAHO UTAZIKO ARI IGISEBO NTABE UWAMBERE ANTERA IBUYE PUUUUUUU MURASEBYE TUUUUUUU
ntakiza kiva mukibi kubatiriza ahantu h’umwanda nko mukari ntago bihesha imana icyubahiro kandi iyo abasinzi basinze ayo mazi bayamenamo inzoga kandi narabibonye bamenamo inzoga bivuzeko babatirijwe munzoga, mu nkari z’abogeramo kuko tujya tunyaramo
Genda ADPR urarutanze! Umwuka wera yabajyanye mu kabari?
Imana ntiyita kubabatirijwe mu nsengero gusa.
Aho uri hose muba muri kumwe bitewe n’imyemerere yawe.
Kubatirizwa muri Hôtel ntibikwiye kuba ikibazo.
Murakoze.
harya simperuka hariho byanditse ko Yezu yahinduye amazi divayi maze abantu bakinywera, abo rero bo muri ADEPR bashobora kuba basoma Coran!!
HOTELI ITANDUKANYE N’AKABARI.NTUGADUPFOBYE,KANDI UKWIYE KWVANAMO KO PISCINE YOGWAMO N’ABASHAKA KUGARAGAZA UBWAMBURE,UBWIBONE...JIJUKA KUKO NATATION NI SPORT NK’IZINDI.UMENYE NEZA KANDI KO AMASENGESHO AHUMANURA N’IGIHUMANYE NIBA ARIKO UBYEMERA.BA PASITERI N’INTUMWA N’ABASIZWE BAVUGWA N’IBITABO BITAGATIFU,IBYO BIGUHAMIRIZE KO UMUBATIZO WAKOREWE MURI HOTELI DAYENU ARI KIMWE N’UMUBATIZO WAKORERWA MU RUSENGERO KANDI UDAFITE INENGE.
Nonese inkuru yawe ni ukugerareranya ADEPR n’inzoga cyangwa ni ugushima Imna ko hari ababatijwe?Usibye ko umuyoboke w’idini rya ADEPR atabujijwe kureba aho inzoga ziri kdi no kujya mu kabari nta cyaha kirimo.Iyaba byashobokaga nkuko byavuzwe inyigisho z’Imana zikagera no mutubari ,abashaka kubatizwa ntibakora urugendo bajya ku nsegero.Imana ikuze ababatijwe bose