Nyamasheke: Umugenzuzi w’akarere yirukanwe burundu kubera agasuzuguro

Niyonsaba Jerome wari umukozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe ubugenzuzi bw’imbere mu karere (internal auditor) yirukanwe burundu mu bakozi b’aka karere nyuma yo guhamwa n’amakosa y’agasuzuguro gakabije ndetse no kwiha inshingano zinyuranyije n’inyungu z’akazi yakoraga.

Iki cyemezo cyafashwe n’Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke yateranye ku Cyumweru, tariki 28/07/2013 ikaza kwemeza ko Niyonsaba Jerome yirukanwa burundu mu bakozi b’aka karere bitewe n’icyo bita “amakosa akabije yakoreye mu kazi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre yemereye Kigali Today ko Niyonsaba yirukanwe burundu mu bakozi b’akarere ka Nyamasheke bitewe n’amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Ndagijimana avuga ko amakosa uyu mukozi yakoze ari mu buryo bune harimo iry’agasuzuguro gakabije mu nyandiko no mu bikorwa yagiriraga abayobozi bamuyobora, nk’aho ngo atemeraga amabwiriza yabo ndetse akaba yabandikiraga ababwira ko batamuyobora mu kazi ke kandi ko batagomba kumuha amabwiriza.

Ikosa rya kabiri ngo ni uko yajyaga yijyana mu butumwa atatumwemo n’urwego rumuyobora ndetse akagenda nta n’impapuro zimuha uburenganzira bw’ubutumwa afite (ordre de mission).

Irindi kosa yashinjwaga n’akarere ka Nyamasheke ni iry’uko yamenaga amabanga y’akarere aho ngo yasohoraga inyandiko na raporo z’imbere mu karere akabitanga mu nzego zitandukanye zitarebwa na byo, harimo no kubisakaza ku mbuga ngo “zirwanya ubutegetsi”.

Ikosa rya kane ni iry’uko ngo yashakaga guteranya inzego, aho mu bugenzuzi bwe, atakoraga ubugenzuzi bw’umwuga ahubwo yakoraga ibijyanye n’amarangamutima ye ku buryo ngo byagaragaye ko hari abantu yari afitiye urwango yashakaga “kwikiza” (kwirukanisha mu kazi).

Ibyo kandi ngo byatumye Inama Njyanama ibimuhanira iranamwihanangiriza ariko ngo ntahinduke ahubwo ngo agakaza umurego mu kutumvikana no gukora ibinyuranyije n’ibikwiriye umukozi.
Nyuma y’ayo makosa akarere ka Nyamasheke kashinjaga Niyonsaba Jerome, kandikiye Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta (PSC) kayisaba inama ku mushinga wo kwirukana Niyonsaba.

Mu ibaruwa iyi Komisiyo yandikiye akarere ka Nyamasheke, tariki 10/07/2013 (Kigali Today ifitiye Kopi), mu busesenguzi bwayo yasanze nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko uyu Niyonsaba ari we wagejeje inyandiko z’akarere ku mbuga nkoranyambaga.

Cyakora iyi Komisiyo igaragaza ko ishingiye ku nyandiko zitandukanye uyu Niyonsaba yandikiye ubuyobozi bumukuriye zigaragaramo agasuzuguro gakabije no kwishongora ndetse mu bugenzuzi bwayo ikaba yarasanze uyu mukozi yaragiye yiyohereza mu butumwa atatumwemo kandi yari yabujijwe kubujyamo kubera akandi kazi yagombaga gukora.

Kubera ko ibyo binyuranyije n’imyitwarire igenga umukozi wa Leta, iyi Komisiyo yasabye akarere ka Nyamasheke “kwirukana burundu Bwana Niyonsaba Jerome mu bakozi b’akarere kubera ikosa ry’agasuzuguro gakabije yagiriye ubuyobozi bwe kagaragajwe mu nyandiko.”

Icyo Niyonsaba Jerome abivugaho

Tuganira na Niyonsaba Jerome, yadutangarije ko kwirunwa kwe bitamutunguye. Yagize ati “ Ni ibintu bimaze igihe, birukana abakozi. Ubwo nanjye ni jye wari ugezweho.”

Niyonsaba ahakana ibyo ashinjwa byose ahubwo akavuga ko ari akarengane kuko ngo ni ikibazo yari afitanye n’ubuyobozi bw’akarere ngo kuko yerekaga umuyobozi w’akarere ibigomba gukosorwa ariko ntabyemere.

Tumubajije ku kijyanye n’agasuzuguro gakabije yagiriraga mu kazi, yagize ati “Iby’agasuzuguro ntako. Nyine, iyo umuntu amubwiye (Mayor) ibintu by’ukuri, we abifata nk’agasuzuguro. Ni na cyo dupfa kenshi iyo mubwiye ngo akosore ibingibi, ibi ntabwo ari byo mu micungire; we abifata nk’agasuzuguro kuko mvuguruza ibyo aba yategetse.”

Niyonsaba yabwiye Kigali Today ko azize akarengane kuko ibyo ashinjwa byose ari ibihimbano kandi ngo nubwo yamaze kwirukanwa burundu, aziyambaza izindi nzego nk’inkiko ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo arenganurwe.

Abandi bakozi b’akarere ka Nyamasheke bavuga iki kuri Niyonsaba Jerome?

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Nyamasheke twabashije kuvugana bemeza ko Niyonsaba Jerome yagiraga agasuzuguro kadasanzwe ndetse ko bayoberwaga uko akora n’uwo akorera.

Uretse iby’inyandiko zisebya akarere badashobora gusobanukirwa ibyazo, aba bakozi bemeza ko Niyonsaba Jerome atatinyaga guhaguruka ngo avuge amagambo asuzuguza Umuyobozi w’akarere kabo mu nama rusange y’abakozi.

Ikindi aba bakozi bakoranaga bavuga, ngo ni uko atatinyaga kwiyohereza mu butumwa, nta wabumutumyemo ndetse bakavuga ko n’ubugenzuzi yakoraga bwabaga bufite uwo bugendereye guhitana (kwirukanisha mu kazi).

Umwe muri bo yagize ati “Ubundi umugenzuzi w’imbere iyo agenzura agera muri serivise agenzura, akababwira ati nimumpe ibi n’ibi nk’uko biri mu mategeko. Izo nyandiko akazisuzuma, ibyo abonye bitagenda neza agasaba ibisobanuro… akareba niba ari byo, noneho bakumvikana kuri raporo, igasohoka igafatirwa umwanzuro.

We yari afite ikosa rikomeye ry’uko kenshi yicaraga mu biro akandika raporo y’ubugenzuzi atigeze agera ku ugenzurwa, akayisohora agahita atanga no hanze mu nzego zose ariko agamije kugirira nabi nk’abakozi bagenzi be”.

Niyonsaba Jerome yirukanwe burundu kuri uyu wa 28/07/2013 mu gihe n’ubusanzwe yari yarahagaritswe by’agateganyo tariki 05/06/2013 mu rwego rw’umudendezo w’akazi mu karere ka Nyamasheke.

Mu mwaka ushize wa 2012 na bwo Niyonsaba yigezwe guhagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi 2 ku bw’amakosa mu kazi ariko ngo ntiyahinduka.

Itegeko No22/2002 ryo ku wa 09/07/2002 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta n’Inzego z’Imirimo ya Leta, mu ngingo yaryo ya 83 ivuga ko “umukozi wa Leta agomba kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose binyuranyije n’imyifatire mu murimo ashinzwe”.

Ingingo ya 84 y’iri tegeko ikomeza ivuga ko “umukozi wa Leta wese agomba gutunganya akazi ashinzwe. Muri urwo rwego, yubahiriza amabwiriza yihariye cyangwa rusange ahabwa n’umukuriye mu kazi hakurikijwe amategeko”.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 13 )

Ko numva uyu mugabo ari inshyomotsi ubundi se ashinzwe kubwiriza mayor ibyo akora nonese ko tuzi neza ko mayor wakarere ka nyamasheke yesa imihigo kandi neza niwe wabaga yamubwiye ibyo gukora gusa ndumva uyu mugabo ahubwo yakurikiranywa kuko ndumva hari amabanga menshi yagiye asohora kwirukanwa ndumva bidahagije ahubwo wagafatiwe nibihano

alias yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka