Nyamasheke: Umugenzuzi w’akarere yirukanwe burundu kubera agasuzuguro
Niyonsaba Jerome wari umukozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe ubugenzuzi bw’imbere mu karere (internal auditor) yirukanwe burundu mu bakozi b’aka karere nyuma yo guhamwa n’amakosa y’agasuzuguro gakabije ndetse no kwiha inshingano zinyuranyije n’inyungu z’akazi yakoraga.
Iki cyemezo cyafashwe n’Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke yateranye ku Cyumweru, tariki 28/07/2013 ikaza kwemeza ko Niyonsaba Jerome yirukanwa burundu mu bakozi b’aka karere bitewe n’icyo bita “amakosa akabije yakoreye mu kazi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre yemereye Kigali Today ko Niyonsaba yirukanwe burundu mu bakozi b’akarere ka Nyamasheke bitewe n’amakosa akomeye yakoze mu kazi.
Ndagijimana avuga ko amakosa uyu mukozi yakoze ari mu buryo bune harimo iry’agasuzuguro gakabije mu nyandiko no mu bikorwa yagiriraga abayobozi bamuyobora, nk’aho ngo atemeraga amabwiriza yabo ndetse akaba yabandikiraga ababwira ko batamuyobora mu kazi ke kandi ko batagomba kumuha amabwiriza.
Ikosa rya kabiri ngo ni uko yajyaga yijyana mu butumwa atatumwemo n’urwego rumuyobora ndetse akagenda nta n’impapuro zimuha uburenganzira bw’ubutumwa afite (ordre de mission).
Irindi kosa yashinjwaga n’akarere ka Nyamasheke ni iry’uko yamenaga amabanga y’akarere aho ngo yasohoraga inyandiko na raporo z’imbere mu karere akabitanga mu nzego zitandukanye zitarebwa na byo, harimo no kubisakaza ku mbuga ngo “zirwanya ubutegetsi”.
Ikosa rya kane ni iry’uko ngo yashakaga guteranya inzego, aho mu bugenzuzi bwe, atakoraga ubugenzuzi bw’umwuga ahubwo yakoraga ibijyanye n’amarangamutima ye ku buryo ngo byagaragaye ko hari abantu yari afitiye urwango yashakaga “kwikiza” (kwirukanisha mu kazi).
Ibyo kandi ngo byatumye Inama Njyanama ibimuhanira iranamwihanangiriza ariko ngo ntahinduke ahubwo ngo agakaza umurego mu kutumvikana no gukora ibinyuranyije n’ibikwiriye umukozi.
Nyuma y’ayo makosa akarere ka Nyamasheke kashinjaga Niyonsaba Jerome, kandikiye Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta (PSC) kayisaba inama ku mushinga wo kwirukana Niyonsaba.
Mu ibaruwa iyi Komisiyo yandikiye akarere ka Nyamasheke, tariki 10/07/2013 (Kigali Today ifitiye Kopi), mu busesenguzi bwayo yasanze nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko uyu Niyonsaba ari we wagejeje inyandiko z’akarere ku mbuga nkoranyambaga.
Cyakora iyi Komisiyo igaragaza ko ishingiye ku nyandiko zitandukanye uyu Niyonsaba yandikiye ubuyobozi bumukuriye zigaragaramo agasuzuguro gakabije no kwishongora ndetse mu bugenzuzi bwayo ikaba yarasanze uyu mukozi yaragiye yiyohereza mu butumwa atatumwemo kandi yari yabujijwe kubujyamo kubera akandi kazi yagombaga gukora.
Kubera ko ibyo binyuranyije n’imyitwarire igenga umukozi wa Leta, iyi Komisiyo yasabye akarere ka Nyamasheke “kwirukana burundu Bwana Niyonsaba Jerome mu bakozi b’akarere kubera ikosa ry’agasuzuguro gakabije yagiriye ubuyobozi bwe kagaragajwe mu nyandiko.”
Icyo Niyonsaba Jerome abivugaho
Tuganira na Niyonsaba Jerome, yadutangarije ko kwirunwa kwe bitamutunguye. Yagize ati “ Ni ibintu bimaze igihe, birukana abakozi. Ubwo nanjye ni jye wari ugezweho.”
Niyonsaba ahakana ibyo ashinjwa byose ahubwo akavuga ko ari akarengane kuko ngo ni ikibazo yari afitanye n’ubuyobozi bw’akarere ngo kuko yerekaga umuyobozi w’akarere ibigomba gukosorwa ariko ntabyemere.
Tumubajije ku kijyanye n’agasuzuguro gakabije yagiriraga mu kazi, yagize ati “Iby’agasuzuguro ntako. Nyine, iyo umuntu amubwiye (Mayor) ibintu by’ukuri, we abifata nk’agasuzuguro. Ni na cyo dupfa kenshi iyo mubwiye ngo akosore ibingibi, ibi ntabwo ari byo mu micungire; we abifata nk’agasuzuguro kuko mvuguruza ibyo aba yategetse.”
Niyonsaba yabwiye Kigali Today ko azize akarengane kuko ibyo ashinjwa byose ari ibihimbano kandi ngo nubwo yamaze kwirukanwa burundu, aziyambaza izindi nzego nk’inkiko ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo arenganurwe.
Abandi bakozi b’akarere ka Nyamasheke bavuga iki kuri Niyonsaba Jerome?
Bamwe mu bakozi b’akarere ka Nyamasheke twabashije kuvugana bemeza ko Niyonsaba Jerome yagiraga agasuzuguro kadasanzwe ndetse ko bayoberwaga uko akora n’uwo akorera.
Uretse iby’inyandiko zisebya akarere badashobora gusobanukirwa ibyazo, aba bakozi bemeza ko Niyonsaba Jerome atatinyaga guhaguruka ngo avuge amagambo asuzuguza Umuyobozi w’akarere kabo mu nama rusange y’abakozi.
Ikindi aba bakozi bakoranaga bavuga, ngo ni uko atatinyaga kwiyohereza mu butumwa, nta wabumutumyemo ndetse bakavuga ko n’ubugenzuzi yakoraga bwabaga bufite uwo bugendereye guhitana (kwirukanisha mu kazi).
Umwe muri bo yagize ati “Ubundi umugenzuzi w’imbere iyo agenzura agera muri serivise agenzura, akababwira ati nimumpe ibi n’ibi nk’uko biri mu mategeko. Izo nyandiko akazisuzuma, ibyo abonye bitagenda neza agasaba ibisobanuro… akareba niba ari byo, noneho bakumvikana kuri raporo, igasohoka igafatirwa umwanzuro.
We yari afite ikosa rikomeye ry’uko kenshi yicaraga mu biro akandika raporo y’ubugenzuzi atigeze agera ku ugenzurwa, akayisohora agahita atanga no hanze mu nzego zose ariko agamije kugirira nabi nk’abakozi bagenzi be”.
Niyonsaba Jerome yirukanwe burundu kuri uyu wa 28/07/2013 mu gihe n’ubusanzwe yari yarahagaritswe by’agateganyo tariki 05/06/2013 mu rwego rw’umudendezo w’akazi mu karere ka Nyamasheke.
Mu mwaka ushize wa 2012 na bwo Niyonsaba yigezwe guhagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi 2 ku bw’amakosa mu kazi ariko ngo ntiyahinduka.
Itegeko No22/2002 ryo ku wa 09/07/2002 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta n’Inzego z’Imirimo ya Leta, mu ngingo yaryo ya 83 ivuga ko “umukozi wa Leta agomba kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose binyuranyije n’imyifatire mu murimo ashinzwe”.
Ingingo ya 84 y’iri tegeko ikomeza ivuga ko “umukozi wa Leta wese agomba gutunganya akazi ashinzwe. Muri urwo rwego, yubahiriza amabwiriza yihariye cyangwa rusange ahabwa n’umukuriye mu kazi hakurikijwe amategeko”.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
IYI NKURU YANTANGAJE KUGEZA UBU MFITE IBARUWA YA KOMISIYO Y ABAKOZI INSUBIZA MU KAZI IBYO BINDI NI IBYIFUZO BY ABANANIZA MU KAZI NTA BARUWA MFITE INYIRUKANWA KANDI NIYO NAYIHABWA INZIKO IBINKORERWA BYOSE BINYURANYE N AMATEGEKO NTAGASUZUGURO NAGIZE BYOSE NABISOBANURA KKANDI MBIFITIYE GIHAMYA NTIHAGIRE ABAKURWA UMUTIMA N IZI NKURU ZUZUYEMO AMARANGAMUTIMA Y UMUNYAMAKURU IBYO NAMUBWIYE NTIYABYANDITSE YANDIKA IBYO NDAGIJIMANA YAMUBWIYE KANDI IBYO MVUGA BIZATSINDA KUKO UKURI NTIKUJYA GUTSINDWA NTIHAGIRE UNYISHIMAHEJURU RERO MUTEGEREZE MUZABONA UKURI IGIHE KIZAKUBAHA!
MUSAZA MWIHANGANE HAHIRWA UWIHANGANA KUKO AZABONA Ijuru
wowe wiyise Anonymous ibyo uvuga hari aho biri ukuri ariko wikitwaza umunyamakuru ngo yabogamye kuko umunyamakuru ntabwo ari umucamanza!umunyamakuru ntabwo ari un enqueteur ahubwo we atangaza ibiriho!ibyo kuvumbura ibyihishe inyuma ni igikorwa cy’ubutabera kandi ngirango mwabibonye ko muri iyi nkuru yagerageje gukora ku mpande zose: yatangaje ibiri kubera mu karere ko birukanye uyu mukozi, atangaza icyo uyu mukozi abivugaho, abaza abakozi bagenzi be, yavuze ko afite copie y’urwandiko kandi anatangaza n’ibyavuye muri Leta!none se uramugaya iki?we yatangaje ikibazo hanyuma Jerome cyangwa n’undi wabishaka we yagana ubutabera bukagaragaza ukuri maze uyu munyamakuru wenda agasubirayo akatuzanira ayo makuru y’ubutabera!so ndasaba abantu rwose kutajya bitiranya ibintu!UMUNYAMAKURU ATANGAZA AMAKURU KANDI AKAGERAGEZA KUREBA IMPANDE ZOSE ARIKO NTABWO ARI UMUCAMANZA!BITABAYE IBYO SE AKAZI K’UBUNYAMAKURU KABA GATANDUKANIYE HE N,AKABACAMANZA?ABANYAMAKURU NTABWO ARI ABACAMANZA!Ababizi ukundi batubwire ariko njye niko mbibona kandi ndabona uyu munyamakuru yarakoze akazi ke neza pe!
ibi bintu birimo amayobera pe!Internal Audit iyo agiranye ikibazo n’ubuyobozi ni uko haba hari ikitagenda mu buyobozi!mfite mukuru wanjye wari umu procurement officer (Bamwe batanga amasoko bo muturere) ariko nawe yari abiguyemo iyo atigira inama yo gusezera mu kazi!uyu mukuru wanjye ni umuntu usenga cyane kuburyo ntiyashoboraga kwihanganira amanyanga n’uburiganya byabaga mubayobozi b’akarere yakoreragamo kuburyo ibyemezo byose bafataga bidakwiye yarabivuguruzaga batangira kumwishyiramo...mugenzi we bakoranaga muri procurement yemera kugendera kuri ayo manyanga we arabyanga batangira kumugendaho abonye bikomeye yikuriramo ake karenge!ibi rero nabyo ndabona bishobora kuba bifitanye isano n’ibyo!ntabwo ari mu karere kamwe ariko iyo byinjiye mubintu bya Internal Audit kabisa murebe neza uyu mutype Jerome koko ataba arenganye!kuko n’iyi nkuru nayisomye neza nitonze ndasanga ibyo aregwa ari ibintu utapfa kubonera igipimo!Agasuzuguro gakabije bagapima bate?kuki batamurega kurigisa umutungo cyangwa se gukora andi manyanga? Leta kabisa ibikurikirane naho ubundi harimo urujijo!bashobora kuba bari kumucira urwa pilato kandi wenda arengana!!!
SI UWAMBERE WIRUKANYWE TURAZI IBIBERA I NYAMASHEKE N ICYO BAZIRA KIRAZWI. N AKOMERE AZASHYIRWE MU NTWARI ZARWANIJE UBUYOBOZI BUBI AHUBWO MINALOC YARIKWIYE KUMUHEMBA. KOMERA SHA URI UMUGABO NATWE TWARUMIWE.
ABANTU BAZI KWIVANGA MUBYO BATAZI MUZABAZE AHO UWO WIGIZE MAYOR W INDAKORWAHO YAKOZE HOSE UKO YAHAVUYE AHASIZE! MUZABAZE ABAKOZI AMAZE KWIRUKANA ICYO BAZIRA NIBA ARI AGASUZUGURO! MUZABAZE UKO AKORA EVALUATION Y ABAKOZI ! MUZABAZE IBYO YAKOZE MU MATORA Y ABADEPITE AHERUTSE KUBERA MU KARERE NAHO BIMUGEZE! NTA NJYANAMA AKARERE KA NYAMASHEKE KAGIRA BIRAZWI HABAMO UMUYOBOZI UMWE NYAKUBAHWA BAHIZI CHARLES ABANDI NI ABAGENDERA KU MARANGAMUTIMA YA MAYOR N INDONKE BABA BATEGEREJE MU TUJETO BABAHA DORE KO ABENSHI BABA BASANZWE ARI INDYABUSA! ABO BAMUSHYIGIKIYE NI ABO AKORESHA AMAKOSA BAGASANGIRA IFARANGA BAKUYEMO N’UWO GITIFU UTAZI IBYO AKORA NGO BARAKORERA LETA RA KANDI ARIBO BAYICIRA GAHUNDA BAKWIYE KWEGUZWA BAKAGAWA. MUZABAZE INAMA ZABEREYE KU KARERE ZOSE HARIMO IYA GUVERINERI,NO KURI MINISITERI I KIGALI IBYO ASHINJWA! IGIHEE KIZAMWEREKA AZASAZA NABI MUZABIREBA. IBYO JEROME YAVUGAGA BYOSE NI UKURI INZEGO ZIZABIKURIKIRANE URETSE KO NTANICYO ZIYOBEWE! UWAMUJYANA MUNKIKO NIZO ZACA URUTARI URWAKIBERA NINDE UYOBEWE KO AMENA AMAFARANGA HOSE NGO ABAKOZI BIRUKANWE? NTACYAHA NAKIMWE WAREGA JEROME NGO UKIBONE GUSA NI UKO YARABANGAMIYE INYUNGU ZABO AHUBWO AKWIYE KUBAREGA KOKO KUKO NIBA UWO MAYOR YARIZE AMATEGEKO NTIYARAKWIYE KUBA AKORA IBINTU BIDAFITE UMUTWE N’IKIBUNO WAGIRANGO NTIYIZE KANDI NGO YIZE AMATEGEKO DA! JEROME AKORA UBUGENZUZI ATARI WENYINE HARI ABAGENZUZI BABIRI KANDI RAPORO ZISINYWAHO NABO BABA BAGENZUYE BOSE IBYO NI IBINYOMA N’UMUNYAMAKURU WABYANDITSE AKWIYE GUKURIKIRANWA AKAJYA ATANGAZA AMAKURU AFITIYE GIHAMYA NTIYARAKWIYE NO GUKORESHA IFOTO Y UMUNTU ATABIFITIYE UBURENGANZIRA. MUZAREBA AKANYAMASHEKE!
Uyu muyobozi amaze kugira agahugu ke kuko arica ,ararenganya kandi igihe kizagera ukuri kugaragare kuko ntikujya gutsindwa naho kwesa imihigo na mbere ye yareswaga kuko abashyira mu bikorwa imihigo barahari.Nyagasani arengere abasigaye kuko ikubise mukeba.....
hanyuma se kuki iyi nkuru ariyo uyu munyamakuru yanditse yonyine?Ni yo Njyanama yizeho gusa? Ahubwo Mayor yamuteye akantu ati: " Jerome umunyumvishirize na we yumve yarangeze ahabi"
uyu jerome niyonsaba ni umukozi kandi ibyo yagiye avuga byose muri raporo yakoze ni ukuri kwambaye ubusa. icyo apfa n’abayobozi b’akarere ni uko yerekana ko amafaranga y’akarer anyerezwa ku mugaragaro ariko rero ntababazwe n’uko bamwirukanye kuko no gupfa yari kuzapfa
uyu mugabo jerome ko numva atoroshye ra, uwamwihera kuba mayor ubanza yahita yirukana abakozi bose akakikorera wenyine, nanjye ndumuturage wa nyamasheke ariko wahavuye kera ntabwo nshyigikiye uyu mugabo usebanya kugeza ubwo asebya Mayor wesa imihigo u RWANDA rwose rukajya kumwigiraho amasomo. natahe asubire kubijumba cg se ajye hamwe batungwa nimvungure niho hamukwiye, kandi inama namugira nuko yakwituriza akareka ibyo kujya mu nkiko cg ku muvunyi kuko bizamukomerera kurushaho cyane ko yaragize amahirwe yuko akarere katamureze mu nkiko. Jya mbere mayor/nyamasheke we
Ariko namwe kweli... Kuba yesa imihigo se bivuze ko nta makosa yakora?Mayor niumuntu ashobora gufata ibyemezo bitari byo, cynagwa niba yesa imihigo kuri 85% akaba yakabikoze kuri 95 cyangwa 100%. Jye sinshyigikiye usuzugura ubuyobozi, ariko rero kuba Mayor wa Nyamasheke yesa imihigo ntibivuga ko atabwira ibitagenda!
uYU MUGBO USUZUGURA MAYOR IGIHUGU CYOSE KIMUZI MUKWESA IMIHIGO NI MUNTU KI? NATWE TUDATUYE NYAMASHEKE TURAMWUBAHA WE AKAMUSEBEREZA IMBERE Y’ABANDI BAKOZI! UBWO SE YABIKORAGA AZI KO BAGENZI BE BABIMUKUNDIRA? KOMERA RATA MAYOR HESHA AKARERE KACU KANDI KAWE ISHEMA TURANAKWIKUNDIRA.NUBWO UTATUYOBORA NGO UYOBORA NEZA KANDI NJYE HARI AHO NABIBONEYE NI IBANGA NIUKO UTANZI NAZAHAKUBWIYE. TERA IMBERE NK’UMUZINGA MAZE ABAYOBOZI BAJYE BAKWIHERA IGIKOMBE ARIKO NA MAYOR WACU MURARUSHANWA NAWE ARAGIKORERA