Nyagatare: Yataye umushatse arwaza uwo yakundaga
Umukobwa wari umaze iminsi itatu ashatse umugabo yamutaye ajya kurwaza undi musore w’imyaka 25 bakundanaga ariko akaza kurwara akajya mu bitaro bya Nyagatare kubera yumvise ko uwo mukobwa bakundanaga yashatse undi mugabo.
Umukobwa uyu muhungu akunda we yemeza ko uburwayi bw’umukunzi we bwatewe n’uko iwabo bamuhatiye gushaka undi muhungu bivugwa ko afite amikoro kurusha uwo yakundaga.
Uyu musore wageze mu bitaro bya Nyagatare hafi saa tanu z’ijoro tariki 06/09/2013 yivugira ko atazi uburyo yahageze gusa akibuka ko akibwirwa n’umukunzi we ko agiye gushakana n’umuhungu iwabo bifuza yahise abura ubwenge yongera kubugarura yibona mu bitaro.
Nk’uko byemezwa n’abaganga bamwakiriye ngo ntiyaryaga cyangwa ngo anywe, ibi bikiyongeraho no kutavuga uretse kwandika message muri telephone k’ugize icyo amubaza kandi ngo yari afite agafoto ka passport iruhande rwe k’uwo mukobwa akunda.
Uyu mukobwa yarahamagajwe nyamara yari amaze iminsi 3 ashatswe n’uwo iwabo bifuzaga. Nk’uko abyiyemerera, n’ubwo yifuje ko tutangaza amazina ye ngo acyumva iyo nkuru yabuze amahoro ayabuza n’uwamushatse maze kuri iki cyumweru dusoje agera ku bitaro bya Nyagatare aje kureba uwo murwayi.
Bagihuza amaso, yasabye umugabo we wari wamuherekeje kwitahira akajya gushaka undi kuko ngo we uwe amubonye kandi atamusiga. Uyu nawe yiyambaje sebukwe gusa nawe n’ubwo yagerageje gusaba umukobwa we kumucyura bwacya agahitamo uwo akunda, we yaramuhakaniye amusubiza ko yamubonye nta kindi akwiye kurenzaho.
Umukobwa amuhakaniye, umubyeyi yafashe inzira aritahira, we asigarana n’umukunzi we dore ko yagaragaraga ko yakize kuburyo ubwo twateguraga iyi nkuru yari agiye gusezererwa.
Tubabajije niba batasuzuguye ababyeyi bose bavuze ko bagomba kubana kuko bakundana kandi n’ubwo ngo ntawugomba kwigomeka ku mubyeyi nawe adakwiye gutegeka ibidashoboka.
Doctor Coloneli Dieudonne yadutangarije ko indwara y’urukundo rwinshi bita Hysteria isanzwe kandi ivurwa igakira. Gusa ariko akaba yasabye ababyeyi guha abana babo uburenganzira bakihitiramo abo bashakana nabo kuko kubibakorera bishobora kuvukamo ingaruka nyinshi harimo n’urupfu.
Ababonye uyu musore n’inkumi bemeza ko urukundo rwabo rumaze umwaka umwe gusa, buri we yambaye impeta ku rutoki rwa kabiri uvuye ku gahera. Bavuga ko babikoze kubera isezerano bagiranye bagihuza umutima.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi Bibaho Kabisa Urubyiruko Twitonde.
ABO BANTU BARAKUNDANA KWERI
UMUKOBWANIDANJE,
IMANA IBAFASHE BAZABANE NEZA KUKO BAKUNDA KOKO
I disagree with this girl who took a decision without deeply thinking. How could her agree to conduct a weeding well knowing that she doesn’t love the boy? This was her first cheap decision which will cost her a lot! I like people who firmly stand on their choice no matter what! I don’t consider this one to be brave at all. However, I want to condemn all parents who does influence their children in their personal affairs eg marriage. I also strongly encourage the boy who invested a lot working on his weeding, and now after 3 days the wife opts to go back. Don’t be discourage, you will soon re-marry and have one in love with you.
wow!uyu mukobwa ndamwemeye gusa yibeshyeho gato igihe yemeraga gushyingirwa kuwo atiyumvamo.yagombaga kubyanga amaramaje ubundi akisangira umukunzi.
ababyeyi bareke abana bakundane uko bashaka!
wa mukobwa we nkubwize ukuri niba iwanyu barakunze ibintu wowe ukunda iki?kuki wemeye kujya kubana numuntu udakunda kandi uwo ukunda ahari?wibeshyer ababyeyi keretse niba barakujyanye mukiziriko.udutesheje agaciro kuko ntabwo wafashe umwanzuro kare.ndabona nuwo uzamuta.ko wari wamutaye iyo uguma aho wakurikiye ubukire ko Imana yari kumukura muri iyo crise agakira.Wihane nicyo ngusabira.
alfred, sha uko ni ukuri gusa. jye abo bantu ndanabazi uwo mukobwa ni umuntu wa feke sana. uwakwereka uwo mugabo ataye igihe bari bamaranye! gusa kuberako amour ari presence kdi umusore atarakundaga kuboneka muri cartier umukobwa yakomeje kumushyiraho atazi ko yifitiye akandi gatype kamuha affection birangira aguye mu matsa.
ubundi karekose? yakagombye kuba yarafashe uwo mwanzuro atarajya gushaka uwambere!gusa bareke kugutera ubwo uzubaka niba usanze uwukunda koko!ibyo kuvugango bakuriye amaturu ntacyo bivuze kuko hari abiyita inkumi nyamara bakamara iminsi irenga itatu mu mageto n’abiyita abasore!babyeyi nimureke abana bihitiremo.Imana izagufashe.
hebu mutangazaji wa habari hii njo nikupatie indetail cauz am the owner
alfred, mpamagara kuri 0727094498 nziguhe neza abo bantu ndabazi