Nyagatare: Yataye umushatse arwaza uwo yakundaga
Umukobwa wari umaze iminsi itatu ashatse umugabo yamutaye ajya kurwaza undi musore w’imyaka 25 bakundanaga ariko akaza kurwara akajya mu bitaro bya Nyagatare kubera yumvise ko uwo mukobwa bakundanaga yashatse undi mugabo.
Umukobwa uyu muhungu akunda we yemeza ko uburwayi bw’umukunzi we bwatewe n’uko iwabo bamuhatiye gushaka undi muhungu bivugwa ko afite amikoro kurusha uwo yakundaga.
Uyu musore wageze mu bitaro bya Nyagatare hafi saa tanu z’ijoro tariki 06/09/2013 yivugira ko atazi uburyo yahageze gusa akibuka ko akibwirwa n’umukunzi we ko agiye gushakana n’umuhungu iwabo bifuza yahise abura ubwenge yongera kubugarura yibona mu bitaro.
Nk’uko byemezwa n’abaganga bamwakiriye ngo ntiyaryaga cyangwa ngo anywe, ibi bikiyongeraho no kutavuga uretse kwandika message muri telephone k’ugize icyo amubaza kandi ngo yari afite agafoto ka passport iruhande rwe k’uwo mukobwa akunda.
Uyu mukobwa yarahamagajwe nyamara yari amaze iminsi 3 ashatswe n’uwo iwabo bifuzaga. Nk’uko abyiyemerera, n’ubwo yifuje ko tutangaza amazina ye ngo acyumva iyo nkuru yabuze amahoro ayabuza n’uwamushatse maze kuri iki cyumweru dusoje agera ku bitaro bya Nyagatare aje kureba uwo murwayi.
Bagihuza amaso, yasabye umugabo we wari wamuherekeje kwitahira akajya gushaka undi kuko ngo we uwe amubonye kandi atamusiga. Uyu nawe yiyambaje sebukwe gusa nawe n’ubwo yagerageje gusaba umukobwa we kumucyura bwacya agahitamo uwo akunda, we yaramuhakaniye amusubiza ko yamubonye nta kindi akwiye kurenzaho.
Umukobwa amuhakaniye, umubyeyi yafashe inzira aritahira, we asigarana n’umukunzi we dore ko yagaragaraga ko yakize kuburyo ubwo twateguraga iyi nkuru yari agiye gusezererwa.
Tubabajije niba batasuzuguye ababyeyi bose bavuze ko bagomba kubana kuko bakundana kandi n’ubwo ngo ntawugomba kwigomeka ku mubyeyi nawe adakwiye gutegeka ibidashoboka.
Doctor Coloneli Dieudonne yadutangarije ko indwara y’urukundo rwinshi bita Hysteria isanzwe kandi ivurwa igakira. Gusa ariko akaba yasabye ababyeyi guha abana babo uburenganzira bakihitiramo abo bashakana nabo kuko kubibakorera bishobora kuvukamo ingaruka nyinshi harimo n’urupfu.
Ababonye uyu musore n’inkumi bemeza ko urukundo rwabo rumaze umwaka umwe gusa, buri we yambaye impeta ku rutoki rwa kabiri uvuye ku gahera. Bavuga ko babikoze kubera isezerano bagiranye bagihuza umutima.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
warakoze rata mushiki wacu wowe wanze kujyanwa nkitungo rigiye kubangurirwa uwo muhungu azagufashe gukira ibikomere watewe nuwo udakunda kandi musenge kdi murusheho gukundana"urukundo nirwogere"
Yewe ibikundanye birajyana rwose nibabareke mwigeragereze amahirwe yanyu!
Urukundo ni rwogere rugere no kubarufata ukundi bashingiye kuri differentes ideologies
Ubundi nuko abantu batagikunda nka kera ubu umuntu asigaye akunda benshi urukundo nkurwo nirwo rukenewe. Babyeyi ingo zanyu mwamaze kuzubaka muduhe uburenganzira natwe duhitemo abo tuzubakana ingo zacu mureke kudushyiraho PRESSURE zabo dukwiriye gushaka mwebwe gusa mujye mutugira inama ariko ntimudutegeke muri ubwo buryo.
utumvira se na nyira yumvira ijeri.
sha muko sinkuzi sinifuza no kukumenya.
icyonzi nuko: isoni, agahinda, ikimwaro ugiriye ababyeyi bawe bakuboneye izuba, bakagukorera ibyo bashoboye byose bikakubera bihire, none urakuze ngo wamenye ubwenge kuko washoboye gukundana!ingarukazo kandi mbi ntuzatinda kuzibona, icyo utazi ni umwana wundi!!!!!!!!
Nushaka unzayandikire kuri iyo Email ni yanjye.
ubwo ni ubucucu buvanze n’ubujiji- ubwo se umwe apfuye byagenda gute? cg iyo uwo mukobwa yang akuza ku bitaro jyama yari guhera kwa muganga? ahubwo ni bakame yarirwazaga tu!!! yigize nk’inka yarembye bihura nubucucu bwumukobwa none agiye kurongorora uwo bamaranye trois jours barya amaturu!!!