“Ningera aho kwamagana M23, nzabanza namagane abayiteye kubaho”- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko mbere yo kwamagana umutwe wa M23 azabanza kwamagana abatumye abo barwanyi babaho mbere yo kubikorera M23.
Umukuru w’igihugu yabitangaje mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza no kwakira indahiriro z’Umuvunyi mukuru mushya Aloysie Cyanzayire, iz’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Maj.Gen. Frank Mushyo Kamanzi, n’iza depite Mukakarangwa Clothilde, kuri uyu kane tariki 04/10/2012.

Uwungirije umunyabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe Afurika, Johnnie Carson, yatangarije i Nairobi muri Kenya kuwa mbere w’iki cyumweru, ko nta byinshi igihugu cye gisaba u Rwanda uretse kwamagana inyeshyamba zirimo guhitana ubuzima bw’abantu, no guteza umutekano muke mu gihugu gituranyi cya Kongo.
Aya magambo Perezida Kagame yabaye nk’uyagarukaho yibaza impamvu Kongo n’abagabanyije imipaka y’ibihugu bagashyira abavuga ikinyarwanda hanze y’u Rwanda, atari bo babazwa ibijyanye na M23.
Yagize ati: “Niba ari Kagame bashaka kugirango bampe inkunga; ningera aho kubikora nzabanza namagane abateye iriya group (uriya mutwe) kubaho, namagane uyu muryango mpuzamahanga usa n’utabona, hanyuma ngere kuri abo bandi”.

Ku kijyanye n’uko igihugu cya Kongo gihora kivuga ko u Rwanda rukijijwe n’amabuye y’agaciro akivamo, umukuru w’igihugu yasobanuye ko u Rwanda rwari rutunzwe n’iyo nkunga amahanga arimo kuruhagarikira.
Ati: “Baravuga ngo u Rwanda rwakijijwe n’umutungo wabo. Ese ni gute uwo mutungo utabanza kubakiza, ugatambuka ugakiza twebwe!”
Hari no kwibaza impamvu amahanga abangamira u Rwanda kandi nta nyungu zayo rubangamira, kuko ntaho bigeze bavuga ko amabuye y’agaciro ava muri Kongo ajya i Burayi na Amerika, yahagarikiwe mu nzira na Leta y’u Rwanda; nk’uko Perezida wa Repubulika yakomeje asobanura.
Perezida Kagame yemeza ko iri jambo arivugiye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange badashobora kuryivugira, kandi yemeza ko azarisubiramo.
Ku kibazo cyo guhagarikira u Rwanda inkunga, Umukuru w’igihugu yavuze ko nta bundi buryo Abanyarwanda bakwihesha agaciro banga icyo yise agasuzuguro, uretse kwemera kwikorera bakurikije uko amikoro yabo angana.

Ubutabera bw’u Rwanda bwateye imbere
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege, ndetse n’Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, bagaragaje ko Abanyarwanda bamaze kugirira icyizere cyinshi ubutabera bw’igihugu cyabo.
Prof. Rugege yatangaje ko u Rwanda rufite umwanya wa 25 ku isi mu bihugu bifite ubucamanza bwigenga, ashingiye kuri raporo y’umwaka wa 2012-2013 y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu (WED).
U Rwanda rwasize kure cyane ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’Afurika muri rusange, kuko Tanzaniya ya hafi iri ku mwanya wa 77.
Imbogamizi zagaragajwe mu butabera bw’u Rwanda, ni ukuba bwarashyizeho impapuro zita muri yombi abakurikiranyweho ibyaha bari hanze, ariko ibihugu barimo bikavuga ko bariyo ku mpamvu za politiki.

Ubushinjacyaha bwabashije kwemeza ibyo bihugu ko abo bantu batariyo ku mpamvu za politiki; nk’uko Martin Ngoga yasobanuye.
Muri uyu mwaka mushya w’ubucamanza wa 2012-2013, inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda zahigiye kuba indashyikirwa mu gutanga servisi nziza kandi zihuse, hakoreshejwe ikoranabuhanga, nko gutangira ikirego aho umuntu yaba ari hose yifashishije internet n’ubundi buryo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
ese koko u rwanda ruri muri RDC nkuko amahanga abivuga?