“Ningera aho kwamagana M23, nzabanza namagane abayiteye kubaho”- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko mbere yo kwamagana umutwe wa M23 azabanza kwamagana abatumye abo barwanyi babaho mbere yo kubikorera M23.
Umukuru w’igihugu yabitangaje mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza no kwakira indahiriro z’Umuvunyi mukuru mushya Aloysie Cyanzayire, iz’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Maj.Gen. Frank Mushyo Kamanzi, n’iza depite Mukakarangwa Clothilde, kuri uyu kane tariki 04/10/2012.

Uwungirije umunyabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe Afurika, Johnnie Carson, yatangarije i Nairobi muri Kenya kuwa mbere w’iki cyumweru, ko nta byinshi igihugu cye gisaba u Rwanda uretse kwamagana inyeshyamba zirimo guhitana ubuzima bw’abantu, no guteza umutekano muke mu gihugu gituranyi cya Kongo.
Aya magambo Perezida Kagame yabaye nk’uyagarukaho yibaza impamvu Kongo n’abagabanyije imipaka y’ibihugu bagashyira abavuga ikinyarwanda hanze y’u Rwanda, atari bo babazwa ibijyanye na M23.
Yagize ati: “Niba ari Kagame bashaka kugirango bampe inkunga; ningera aho kubikora nzabanza namagane abateye iriya group (uriya mutwe) kubaho, namagane uyu muryango mpuzamahanga usa n’utabona, hanyuma ngere kuri abo bandi”.

Ku kijyanye n’uko igihugu cya Kongo gihora kivuga ko u Rwanda rukijijwe n’amabuye y’agaciro akivamo, umukuru w’igihugu yasobanuye ko u Rwanda rwari rutunzwe n’iyo nkunga amahanga arimo kuruhagarikira.
Ati: “Baravuga ngo u Rwanda rwakijijwe n’umutungo wabo. Ese ni gute uwo mutungo utabanza kubakiza, ugatambuka ugakiza twebwe!”
Hari no kwibaza impamvu amahanga abangamira u Rwanda kandi nta nyungu zayo rubangamira, kuko ntaho bigeze bavuga ko amabuye y’agaciro ava muri Kongo ajya i Burayi na Amerika, yahagarikiwe mu nzira na Leta y’u Rwanda; nk’uko Perezida wa Repubulika yakomeje asobanura.
Perezida Kagame yemeza ko iri jambo arivugiye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange badashobora kuryivugira, kandi yemeza ko azarisubiramo.
Ku kibazo cyo guhagarikira u Rwanda inkunga, Umukuru w’igihugu yavuze ko nta bundi buryo Abanyarwanda bakwihesha agaciro banga icyo yise agasuzuguro, uretse kwemera kwikorera bakurikije uko amikoro yabo angana.

Ubutabera bw’u Rwanda bwateye imbere
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege, ndetse n’Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, bagaragaje ko Abanyarwanda bamaze kugirira icyizere cyinshi ubutabera bw’igihugu cyabo.
Prof. Rugege yatangaje ko u Rwanda rufite umwanya wa 25 ku isi mu bihugu bifite ubucamanza bwigenga, ashingiye kuri raporo y’umwaka wa 2012-2013 y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu (WED).
U Rwanda rwasize kure cyane ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’Afurika muri rusange, kuko Tanzaniya ya hafi iri ku mwanya wa 77.
Imbogamizi zagaragajwe mu butabera bw’u Rwanda, ni ukuba bwarashyizeho impapuro zita muri yombi abakurikiranyweho ibyaha bari hanze, ariko ibihugu barimo bikavuga ko bariyo ku mpamvu za politiki.

Ubushinjacyaha bwabashije kwemeza ibyo bihugu ko abo bantu batariyo ku mpamvu za politiki; nk’uko Martin Ngoga yasobanuye.
Muri uyu mwaka mushya w’ubucamanza wa 2012-2013, inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda zahigiye kuba indashyikirwa mu gutanga servisi nziza kandi zihuse, hakoreshejwe ikoranabuhanga, nko gutangira ikirego aho umuntu yaba ari hose yifashishije internet n’ubundi buryo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
FATHER WE PRAY FOR THE WORLD LET YOUR PEACE REGN
Jye Nisabiraga H.E.Perezida Kagame ngo najya abwira Abazungu, ntagace amarenga. NTIBAYUNVA. Kenshi baba bigiza nkana, aliko ajye ababwiza inani na rimwe. Nabonye azi amacenga n’imitego bamutega muli za interview nka HARDTALK, gusa kuninura Umuzungu ahita aguhimbira ibyo utavuze. Zahabu na diamants zuzuye muli za vitrines z’imijyi ya Belgique na Europe yose ziva he? Kigali nta na jewellery shop tugira. Abazungu ntibashaka umunyafurika utekereza nka Kagame, they want their little niggers who what they want and say. And those are still many. If you dont toe the line, they cut aid. If you persist you die or are taken naked with your wife to be stoned by hired thugs or they drag you to the Hague. From Pat Lumumba to K
NJYE NSHYIGIKIYE M23 BIDASUBIRWAHO. KANDI NI UBURENGANZIRA BWANJYE. NDI UMUSORE,NAKOZE IGISIRIKARI CYA RPA,NARANGIJE MASTER’S NDITEGURA KUJYA KURI PhD. NIBIFUZA KO MBAHA UMSAADA NDI TAYALI!(WO KURWANA)
iby’inkunga byo sikamara , nibazireke ariko baduhe amahoro,simvuze ko ntacyo zari zimaze, kandi hari ibyadindira ariko ntitwapfa.icyo nabizeza nuko :
ibiryo,imiti,amashuri,umutekano n’ibindi twabibona kandi neza aho kugirango bahore badutera ubwoba cg baduhagaze hejuru ngo bataje twapfa? nimukore cyane mureke gutegera amaboko izo nkozi zibibi,Imana niyo yaduhanze izabidushamo
Ariko reka mbibarize ? abazungu bibagiwe ko aribo baciye imipaka ? nigute waca imipaka abaturage bahatuye ntubajyane? ex: soudani izavuga ngo soudani yepfo ntibavuge ururimi rumwe ? none se ko bavuga ko ubutunzi bwambere bw’igihugu ni abaturage, ni gute congo ivuga ngo bavuga ikinyarwanda? ariko ONU yagarutse igasubiza imipaka uko yahoze niba congo itashoboye kuyobora igihungu cyayo? bakareba ko ikibazo kidashira ,imiyoborere myiza igasagamba. cg baduhe ikiraka abanyarwanda bajye kwigisha congo kuyobora
Mu kuri kw’Impamo (Ukuri kwa Politike) ,Urwanda ntiruri muri Kongo(Muligande)!!!!!!
kubwange kuvugako u RWANDA ngoruri muri RDC ni PALAPALA
erega amahanga arishuka kuko mbona ntamunyarwanda ateze gushuka ntago U Rwanda ruri muri congo ahubwo iyo babonye bafite ibibazo byubukungu bakanabona kuntu twihesha agaciro mu bukungu buhagaze neza no mwiterambere kdi congo ngo ifite ubutunzi kamere bagirango niho dukura ubushobozi (means) gusa URUSHA IMPUWE NYINA WU MWANA ABA ASHAKA KUMUGIRIRANABI NTABYO BAZAGERAHO IMANA yadufashije ikaturinda ikadukiza genocide ndetse ikanadukiza ubuyobozibubi,ABAKOLONI
NGEWE KUBWANGE NUMVAGA KUTUBAZA cg KUDUSHINJA NGO TURIMURI RDC BITATUREBA!!!!!!!!! ntago turi UN ngotubazwe umutekano cg imiyoborere mibi yabayozi ba congo ahubwo nibumva bashaka ko twabazwa ibyobyose BAZA FATE UN BAYIHE MUZEHE WACU PAUL AYIYOBORE MBONA ABIKWIYE cg batureke baturekere u RWANDA,Abayobozi rwacuuu
Ariko U Rda rwaba muri Kongo rukora iki? U Rwanda ni u Rwanda ntirwaba mu kindi gihugu kandi narwa ari igihugu
Ibyo twere kubyibaza cyane kuko abazungu bashaka ubutunzi bw’ibiyaga bigari bityo bagatera inkunga imitwe yitwaje intwaro. Nyamara ariko twishyize hamwe tukamenya umwanzi wacu ko ari umuzungo Kongo ikabyumva, U Rwanda tukabyumva ndetse afurika yose twahindura amateka. Basomyi mubona afurika batari kuyisenya? Hera za Misiri, Libiya, n’ahandi umuntu wese wifuza iterambere rya Afurika nta muzungu umwifuza, erega niho isoko ry’intwaro zabo riri bareka gute kugumya guteza akajagari. Tube abanyafurika, Tube abanyarwanda kuko ukubeshya ngo aragukunda ntakindi ashaka keretse kuzakwivu amaze kumenya iterambere ushakiura abanyu. Ntitwibagirwe ko ubwacu aritwe tugumba kwita kugihugu cyacu
oya. ntabwo u rwanda ruri muri congo. urakoze
Abanyarwamda ni dukore twe kwita ku banyamahanga batatwifuza, twirinde amacakubiri hagati yacu turwanire ubusugire bw’igihugu cyacu. Twite cyane kuko turi twere kwita kuko bashaka ko tuba tuzi uko igihugu cyacu gifashwe ndetse tuzi n’abatatwifuriza iterambere aho bari niyo mpamvu nsaba buri wese kwirinda amacakubiri ayariyo yose, akarengane ako ariko kose haba mu myuigire, gutanga akazi n’ibindi nziko tuzava muri aka kajagari turi guterwa n’abanyamahanga nitwiyitaho.
my friend tujye tumenya ko tugomba kwiyubaka ntawundi uza twubaka anaribyo H.E burigihe avuga, iyo umugabo ahangaye akavuga ngo mpagaritse inkunga naguhaga kuko uteza ibibazo ahantu runaka urunva bifite ishingiro abanyekongo ngo duterwa n’u Rwanda, ingabo zabo zikora iki?
abazungu ati Abarwandophone, abakongomani ngo abarwanmdophone, uwaciye imimpaka n’inde?
Ababiligi, Abadage n’Abafaransa bose bicare bibaze harya sitwe twaciye imimpaka, harya sitwe twageze mwabiriya bice mbere ese abaturage bari batuye bate nyuma muzabaze Kagame ibikurikiyeho.
OYA RWOSE SIKO BIMMEZE BAZABANZE BAREBE NEZA!