Musanze: Turamutse tudatoye Perezida wacu Kagame no kwiyahura nakwiyahura-Uwiragiye

Umugore wo mu Kagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze arasaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa kugira ngo we n’abandi Banyarwanda bashaka ko Perezida Paul Kagame akomeza kubayobora bishoboke kuko ngo bitabayeho ashobora no kwiyahura kubera ibyo yamugejejeho.

Uwiragiye Emmerence ni umubyeyi w’umwana umwe, ugaragara ko afite ubuzima bw’umuturage usanzwe, avuga ibi ashingiye ku iterambere Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda muri rusange.

Uwiragiye Emmerence ngo ashobora kwiyahura Perezida Kagame atabayoboye nyuma ya 2017.
Uwiragiye Emmerence ngo ashobora kwiyahura Perezida Kagame atabayoboye nyuma ya 2017.

By’umwihariko ngo Uwiragiye yagize amahirwe yo kuvuza umwana we wavukanye indwara y’ibibari nta faranga na rimwe atanze kubera ko Perezida Kagame yatsuye umubano n’amahanga.

Agira ati “Impamvu mvuga ngo arabana afite inshuti hirya no hino, nabyaye umwana avukana ibibari abantu bampihikana ngo ntabwo nabyaye ariko Paul Kagame azana abazungu bo hanze umwana wanjye baramuvuye nta n’igiceri 10 ntanze. Icyo mushimira ni cyo gikorwa uwamunyereka imbone nkubone namushimira no kumuheka mushoboye namuheka rwose.”

Uwiragiye wambaye umupira w’umukara n’igitenge, arakeye ku maso, asaba ko Itegeko Nshinga rivugurwa kugira ngo haveho inkomyi yabuza Perezida Kagame gukomeza kubayobora nyuma ya 2017 bakarushaho kugera kuri byinshi.
Yunzemo ati “Rwose Itegeko Nshinga baridusubiremo turamutse tudatoye Perezida Paul Kagame no kwiyahura nakwiyahura.”

Nyuma yo kuvuga ayo magambo abaturage babarirwa mu gihumbi n’ibyishimo ku maso bakirije icyo kifuzo amashyi y’urufaya bishimangira ko na bo baribagifite ku mutima.

Umukecuru witwa Dative Nyirasubiranya, na we yanze kugenda atavuze akari ku mutima, mu mvugo irimo gushimangira ibyo avuze yatumye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri Perezida ngo amushyikirize ubutumwa ko we n’abandi bagore bagenzi be bazatora Kagame 100%.

Uyu mukecuru Nyirasubiranya we avuga we n'abagore bagenzi be biteguye kongera gutora Kagame 100%.
Uyu mukecuru Nyirasubiranya we avuga we n’abagore bagenzi be biteguye kongera gutora Kagame 100%.

Imvugo nk’izi ziremereye z’abaturage bashaka ko Perezida Kagame akomeza kubayobore, abaturage bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze bakaba babigaragaije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, nyuma y’igikorwa cyo gutangira igihembwe cy’ihinga kuri uyu wa 17 Werurwe 2015 ndetse banamusaba gusohoza ubutumwa kuri Kagame.

Mu ngendo Perezida wa Repubulika yagiriye hirya no hino mu gihugu mu bihe bitandukanye, abaturage bakunze gusaba ko Perezida Kagame gukomeza kubayobora na nyuma ya 2017 arangije manda ye ya kabiri kubera ko hari byinshi yabagejejeho ariko we yirinze kugira icyo abitangazaho.

Ikigaragara, abaturage barashaka ko Perezida akomeza kubayobora, bisaba ko ingingo 101 y’itegeko nshinga ryo muri 2003 igena ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka 7 inshuro zitarenze ebyiri ihindurwa.

Cyakora bo ngo biteguye guhindura itegeko nshinga bagize uruhare mu kwishyiriraho kugira ngo azabayobore muri manda ya gatatu.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

aheza tugeze turi kumwe nawe turasaba ko twakomereza aho maze muri 2017 tukongera tukamutora maze agakomereza aho yari agejeje, ni umuyobozi mwiza cyane

mutima yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Igitekerezo cyo guhindura itegeko nshinga cyane cyane ingingo y’101 mbona cyaramaze kwemezwa kuko ryashyizweho n’abaturage none ninabo babyifuza, murashaka iki kindi se? Ahubwo inzego bireba nizibishyire mu bikorwa dutore Prezida wacu KAGAME wadukuyeho igisuzuguriro twari twarashyizweho n’ubutegetsi bubi.

Imana imudukomereze ahorane ubwenge n’urukundo yamwihereye kuva kera.

KAYIRANGA Innocent yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ni mpamvu zirahari hari kuyobora neza biteza igihugu imbere, kugira inama abayobozi uko bakora, gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye, gutoza aba nyarwanda ubunyarwanda, umutekano ubibumbatiye. Izi mpamvu zirahagije kugira ngo duhindure itegeko nshinga kandi noneho rikabivuga neza ko uwujuje ibisabw afite uburenganzira bwo gutorwa ibya manda bikavaho kuko azatorwa igihe abaturage bazaba bakimushaka.

humuriza yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka