Musanze: Turamutse tudatoye Perezida wacu Kagame no kwiyahura nakwiyahura-Uwiragiye

Umugore wo mu Kagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze arasaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa kugira ngo we n’abandi Banyarwanda bashaka ko Perezida Paul Kagame akomeza kubayobora bishoboke kuko ngo bitabayeho ashobora no kwiyahura kubera ibyo yamugejejeho.

Uwiragiye Emmerence ni umubyeyi w’umwana umwe, ugaragara ko afite ubuzima bw’umuturage usanzwe, avuga ibi ashingiye ku iterambere Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda muri rusange.

Uwiragiye Emmerence ngo ashobora kwiyahura Perezida Kagame atabayoboye nyuma ya 2017.
Uwiragiye Emmerence ngo ashobora kwiyahura Perezida Kagame atabayoboye nyuma ya 2017.

By’umwihariko ngo Uwiragiye yagize amahirwe yo kuvuza umwana we wavukanye indwara y’ibibari nta faranga na rimwe atanze kubera ko Perezida Kagame yatsuye umubano n’amahanga.

Agira ati “Impamvu mvuga ngo arabana afite inshuti hirya no hino, nabyaye umwana avukana ibibari abantu bampihikana ngo ntabwo nabyaye ariko Paul Kagame azana abazungu bo hanze umwana wanjye baramuvuye nta n’igiceri 10 ntanze. Icyo mushimira ni cyo gikorwa uwamunyereka imbone nkubone namushimira no kumuheka mushoboye namuheka rwose.”

Uwiragiye wambaye umupira w’umukara n’igitenge, arakeye ku maso, asaba ko Itegeko Nshinga rivugurwa kugira ngo haveho inkomyi yabuza Perezida Kagame gukomeza kubayobora nyuma ya 2017 bakarushaho kugera kuri byinshi.
Yunzemo ati “Rwose Itegeko Nshinga baridusubiremo turamutse tudatoye Perezida Paul Kagame no kwiyahura nakwiyahura.”

Nyuma yo kuvuga ayo magambo abaturage babarirwa mu gihumbi n’ibyishimo ku maso bakirije icyo kifuzo amashyi y’urufaya bishimangira ko na bo baribagifite ku mutima.

Umukecuru witwa Dative Nyirasubiranya, na we yanze kugenda atavuze akari ku mutima, mu mvugo irimo gushimangira ibyo avuze yatumye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri Perezida ngo amushyikirize ubutumwa ko we n’abandi bagore bagenzi be bazatora Kagame 100%.

Uyu mukecuru Nyirasubiranya we avuga we n'abagore bagenzi be biteguye kongera gutora Kagame 100%.
Uyu mukecuru Nyirasubiranya we avuga we n’abagore bagenzi be biteguye kongera gutora Kagame 100%.

Imvugo nk’izi ziremereye z’abaturage bashaka ko Perezida Kagame akomeza kubayobore, abaturage bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze bakaba babigaragaije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, nyuma y’igikorwa cyo gutangira igihembwe cy’ihinga kuri uyu wa 17 Werurwe 2015 ndetse banamusaba gusohoza ubutumwa kuri Kagame.

Mu ngendo Perezida wa Repubulika yagiriye hirya no hino mu gihugu mu bihe bitandukanye, abaturage bakunze gusaba ko Perezida Kagame gukomeza kubayobora na nyuma ya 2017 arangije manda ye ya kabiri kubera ko hari byinshi yabagejejeho ariko we yirinze kugira icyo abitangazaho.

Ikigaragara, abaturage barashaka ko Perezida akomeza kubayobora, bisaba ko ingingo 101 y’itegeko nshinga ryo muri 2003 igena ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka 7 inshuro zitarenze ebyiri ihindurwa.

Cyakora bo ngo biteguye guhindura itegeko nshinga bagize uruhare mu kwishyiriraho kugira ngo azabayobore muri manda ya gatatu.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

nose banyarwanda ndashima kagamecyane!! uyumutekano ndufite niwetuwucyesha mwibuke ahotuvuye mubonekuvuga nzamutora ndamwemera

nduwamugu vencent yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Ntabwo ari ngombwa kuvuga iby amategeko kuberako kagame atagiye kubutegetsi hisunzwe amategeko

kavuna yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

nemera nyakubahwa kuko mbona adakomeje kutujyenda imbere sha vrai que dushobora gusubira inyuma nkurubyiruko nzamutora ariko ngire icyo mwisabira nko gukomeza gushaka ibisubizo byibibazo byacu kuburyo burambye ex;ubushomeri ,

emmanuel uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Kuyobora neza nibyiza ariko sibyo baheraho bahindura itegeko nshinga

kavuna yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ni ukuri, Imana izahe Paul Kagame umugisha kuko yakoze neza.
Niba ibona ko ari ngombwa gukomeza kutuyobora, izamuduhe rwose. Ndamushyigikiye, ndemerako itegekonshinga rihinduka kandi nzamutora.

Alias Keza. yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

hahaaaaa! muzabeshye abatabazi di!

Musanze yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ibi babyita gukabya nimubihagarike vuba nabwangu kuko mushobora kuba mutazi ibyo muriho mukora n’ingaruka zabyo.

Kanyarwanda Djuma yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Kuki se wumva abaturage batazi icyo Itegeko Nshinga rivuga? Si bo baritoye? Wowe se ko uzi icyo rivuga ni nde wakubwiye ko uri intiti kurusha abandi? Ntimukigire "bamenya" , namwe .

Bwenge yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Wowe uvuga ngo umuturage ntazi itegeko nshinga uribeshya cyane! Ugomba kuba ariwowe njiji niba warageze no mwishuli! Abaturage bu Rwanda barasobanutse cyane, kuko begerejwe ubuyobozi.
Don’t mislead people here!

bagabo yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ibi si ibintu, ni imyuka mibi!!
Aziyahuzwa n’ibindi!!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Hey Excellence Kagame Ni umukozi pe!ariko abanyapolitike mwikabya nyirasubiranya ndamuzi ashobora kuba yavuze ibyo atazi

kabaka yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ibi ni byendagusetsa rwose. Uyu muturage koko azi nicyo itegeko nshinga aricyo mutabeshye. hahahha

uknown yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka