Musambira: Imyambarire y’abakobwa babyina mu tubari itera ababyeyi impungenge
Bamwe mu babyeyi baturiye akabari kitwa New Stars gaherereye i Musambira ku muhanda baterwa impungenge n’imyambarire y’abakobwa baza kuhabyina . Buri mugoroba wo ku wa gatanu, ako kabari gatumira abahanzi n’ababyinnyi ngo basusurutse abahanywera.
Mu bakobwa baje kuhabyinira ku wa gatanu tariki 17/08/2012, harimo abambaye imyambaro abababonye bavuga ko idasanzwe yambarwa muri ako gace. Kuba ibyo bitaramo byitabirwa cyane n’urubyiruko, ababyeyi baragaragaza impungenge ko abana babo bashobora kwigana iyo myambarire.
Umubyeyi witwa Musabyimana avuga ko abana babyiruka bakunda kwambara sitile (style) igezweho. Akenshi izo sitile bazirebera kuri televiziyo no ku bahanzi b’abasitari. Ati “buriya iyo babonye ibyo bariya baririmbyi baje bambaye, bucya nabo babyigannye”.

Akomeza avuga ko ababyeyi batanga ko abana babo bambara imyambaro igezweho; ngo icyo bashaka ni ko batakwirengagiza umuco nyarwanda wo kwiyubaha no kwihesha agaciro.
Abitabiriye icyo gitaramo biganjemo abasore bavuga ko iyo myambarire idasanzwe abo bakobwa baje bambaye nabo babona idasobanutse. Aba bo ngo bizeye ko nta mukobwa w’i Musambira wabyigana, kuko aho yanyura hose bamuseka.
Bo ngo babona abo bakobwa bambara gutyo ngo berekane ko batandukanye n’abanyacyaro, dore ko baba baje baaturutse mu mujyi wa Kigali.

Uru byiruko rw’i Musambira rwemeza ko iyo myambarire ngo ntacyo yahindura ku myitwarire yabo kuko baba baje kwirebera uko baririmba n’uko babyina gusa.
Umukobwa bagizeho ikibazo cyane, ni uwaje wambaye agakabutura gatoya kadafunze imashini ku buryo umwambaro w’imbere ugaragara, n’agapira ko hejuru gafubitse amabere gusa bita “mukondo out”.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
KWIYUBAHA CYARI IKINYARWANDA!!!!!!UBWOSE KA GACIRO...NTIKAZA KUGARUKIRA KURI POLITIKE GUSA!!!RWANDA WE!!INYUMA YA GENOCIDE UHINDUTSE SODOMO CG GOMORA KWERI!!!UBWOSE UMUKOBWA UBYINA WAMANITSE IKARESO UBWO HARI ICYO ASIGAJE KWISI......
umuti: uwafata iyo foto akayimanika mu mudugudu iwabo niba we bitamuteye isoni byazitera abiwabo. Ntimumbwire ngo ni imfubyi kuko hari abana benshi birera bagifite ubuntu!erega uku ni ukunanira society niba nayo itabaye nkawe(iyo mwese mu bibonye mukihorera....)
MINISTERI W_ UMUCO ABAHO MU RWANDA!!!!!!MINISTER...ba nyampinga baterwa amada!!!ninister we!!!umuco..kwiyubaha!!!
ni agahinda pe! bataye umuco
Hahaahahaha ni danger kabisa gusa nta kundi nonese ko wumva ari mukabariii kandi bakaba baza gutaramira abanywi binzoga, ahubwo icyo mbona nuko bajya babuza abana kujya mutubari naho kuza kubyinira abasohokeye mutubari ni ibisanzwe tu, tutagiye kure nahano iwacu Kgli.
Birabaje ubu se hadafashwe ingamba nubwo hari ikintu abazungu badushyizeho ngo human rights wica umuco wawe ubireba ukagira ngo ejo h’igihugu hazaba hameze hate erega buriya ngo umuntu ahuye numukobwa ngo ashaka gushyira mu mago nizo nduru ziba mu ngo nkizo zubakwa na bene bariya mbonye. ese umukobwa urara mu kbari kigali afite aho ataha kwa se na nyina iyahageze avuga ko yaraye he hari nabatelefona iwabo babwira ababyeyi ngo nasuye cherie nzabandora n’umwana w’umunyarwanda
Birabaje ubu se hadafashwe ingamba nubwo hari ikintu abazungu badushyizeho ngo human rights wica umuco wawe ubireba ukagira ngo ejo h’igihugu hazaba hameze hate erega buriya ngo umuntu ahuye numukobwa ngo ashaka gushyira mu mago nizo nduru ziba mu ngo nkizo zubakwa na bene bariya mbonye. ese umukobwa urara mu kbari kigali afite aho ataha kwa se na nyina iyahageze avuga ko yaraye he hari nabatelefona iwabo babwira ababyeyi ngo nasuye cherie nzabandora n’umwana w’umunyarwanda
ikibabaje buriya ni uko agafaranga bahakura katagendanye nuko bambaye ntibyari bibi cyane ukurikije aho bari igihabanye no kwihesha agaciro ni uwo wafunguye imashini y’agakabutura.ntimwibagirwe ko buri wese mu kazi ke agira style asabwa bitewe n’umunsi.
umuco wahee ko mwavangiwe byarabayobeye, ni muvanga amasaka n’amasakaramentu kuko umuco wiwanyu wo warabananiye mwihitiramo uwo hanze. ikibabaje n’uko mukuramo SIDA n’izindi ndwara kuko mu tazi kwifata.haaaaaaaaaa
mwari muzi ko indaya zi sigaye zincwa umusubizo heeeeeeee
??
birababaje
si i MUSAMBIRA gusa ahubwo ni wa mwera uturuka i bukuru bucya wakwiriye hose kuko ahenshi mu tubari two mumujyi wa kigali aribyo bigezweho (i.e akabari kari ku muhima hafi yahahoze RRA bita MICHA’S) usanga biteye isoni kuko bizararura urubyiruko rwacu bigana imico y’amahanga kandi tutaragera aho bageze inzego za police nizibishyiremo imbaraga muri uko guta umuco w’abakurambere dore ko bikorwa n’amasaha y’ijoro bakatubuza kwiruhukira.
ababyeyi mufite inshingano yo kwigisha abana banyu,bagakomera ku muco.bitabaye ibyo,keretse tubafunze amaso!kandi ntibishoboka.
Umuntu iyo afite ibicuruzwa abigurisha abishyir ahagaragara kugirango babibone babigure ubwo rero bariya bakobwa bafite icyo bashaka kwerekana mukabari bitewe nimpamvu????
tugire indangagaciro n’umuco wiwacu kuko turi abanyarwanda ubu se nkuyu wambaye ubusa arambaye koko.erega iyo wiyubashye uba wiyubahishije bana biwacu!