Musambira: Imyambarire y’abakobwa babyina mu tubari itera ababyeyi impungenge

Bamwe mu babyeyi baturiye akabari kitwa New Stars gaherereye i Musambira ku muhanda baterwa impungenge n’imyambarire y’abakobwa baza kuhabyina . Buri mugoroba wo ku wa gatanu, ako kabari gatumira abahanzi n’ababyinnyi ngo basusurutse abahanywera.

Mu bakobwa baje kuhabyinira ku wa gatanu tariki 17/08/2012, harimo abambaye imyambaro abababonye bavuga ko idasanzwe yambarwa muri ako gace. Kuba ibyo bitaramo byitabirwa cyane n’urubyiruko, ababyeyi baragaragaza impungenge ko abana babo bashobora kwigana iyo myambarire.

Umubyeyi witwa Musabyimana avuga ko abana babyiruka bakunda kwambara sitile (style) igezweho. Akenshi izo sitile bazirebera kuri televiziyo no ku bahanzi b’abasitari. Ati “buriya iyo babonye ibyo bariya baririmbyi baje bambaye, bucya nabo babyigannye”.

Uyu mukobwa abantu bamwibajijeho cyane.
Uyu mukobwa abantu bamwibajijeho cyane.

Akomeza avuga ko ababyeyi batanga ko abana babo bambara imyambaro igezweho; ngo icyo bashaka ni ko batakwirengagiza umuco nyarwanda wo kwiyubaha no kwihesha agaciro.

Abitabiriye icyo gitaramo biganjemo abasore bavuga ko iyo myambarire idasanzwe abo bakobwa baje bambaye nabo babona idasobanutse. Aba bo ngo bizeye ko nta mukobwa w’i Musambira wabyigana, kuko aho yanyura hose bamuseka.

Bo ngo babona abo bakobwa bambara gutyo ngo berekane ko batandukanye n’abanyacyaro, dore ko baba baje baaturutse mu mujyi wa Kigali.

Baza kubyina bambaye udukanzu tugufi (mini jupe).
Baza kubyina bambaye udukanzu tugufi (mini jupe).

Uru byiruko rw’i Musambira rwemeza ko iyo myambarire ngo ntacyo yahindura ku myitwarire yabo kuko baba baje kwirebera uko baririmba n’uko babyina gusa.

Umukobwa bagizeho ikibazo cyane, ni uwaje wambaye agakabutura gatoya kadafunze imashini ku buryo umwambaro w’imbere ugaragara, n’agapira ko hejuru gafubitse amabere gusa bita “mukondo out”.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 24 )

Natwebwe abana babantu benshi muri twe ntawobasha kuvyihanganira Imana nayo?

optis yazis yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

ibyo ni iterambere ni byiza ko byagera hirya no hino mu gihugu

muzehe yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

ibyo ni iterambere ni byiza ko byagera hirya no hino mu gihugu

muzehe yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

Nonese mubamugirango babyine bambaye imyitero nimikenyero muvaneho ubujiji bana

fox bt yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

IMANA IZABAHANA .

alias yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Abanyamugi ni ukbitondera. Ndibuka ko abanyamusambira bari banze no gukora Genocide ariko aho abanya kigali bahagereye karaba. Ni nabo babinjijemo Sida dore ubu igiturage cyose abantu ni abarwayi ba Sida. Byose biva mu mugi wa Kigali dore ko uri hafi yabo.

yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

birabaje kubona abantu bambara ubusa?abandi nabo bakarebera se aho imusambira ntanzego zumutekano zihaba kuburyo batakumira ibyo bintu cyangwa bagafungisha ako kabali.

kayisire david yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

ibi bintu ntitubishaka mu gihugu kiyubatse nk’u Rwanda kd kihihesha agaciro. inzego z’umutekano nizihagurukire ibi bikorwa kuri izi nkumi n’abandi batwicira umuco maze murebe ko bitazashira burundu mu rwanda rwuzuye umuco mwiza!!!

Fanny yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Jye aba bakobwa baranshimisha cyane. Abatabikunda ntibakajye mu tubari! Ahubwo mufate ingamba zo kujya mubakorezaho, ntibakaviremo aho naho ubundi bajya bagenda babasuzuguye! Ba nyiri utubari na bo turabasaba gushyiramo udukingirizo twinshi tw’ubuntu maze abaje kwishimisha bakidagadura uko bashaka, erega umukiriya ni umwami!

karaha yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

imbeture ziragwira da!!!!!

kazini yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize

ariko izimpungenge zigaragara kenshi mumyambarire yababyinnyi mutubari yafatiwe ingamba aho guhora tubisoma mubitangazamakukuru nkaho turikubyamamaza!! byari bikwiye guhagarara si umuco wacu.

Jowe yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize

Icy tugomba kumenya: umuco umuntu ntawuterwamo. Niba yumva ntacyo bimutwaye bitewe n’indandagaciro, agaciro yiha ndetse n’ako aha uwo ari we(her personality) muri society arimo, yakomerezaho.

Basore mwitonde mu guhitamo!

Chakayo yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka