Muri 1964 yirukanwe mu ishuri ngo kuko nta muntu usa nawe wiga muri Semineri

Umusaza Twagiramungu Claude utuye mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, avuga ko mu mwaka 1964 yahuye n’ibibazo bikomeye byo kuba yaratsindiye kujya kwiga mu isemineri ariko akabuzwa ayo mahirwe kuko ngo atasaga n’abandi.

Twagiramungu, avuga ko mu mwaka 1964 yigaga ku ishuri ribanza rya Gitare Mbuye atsindira kujya kwiga mu iseminere i Kabgayi.

Yagiye kwiga i Kabgayi ajyanye n’abandi bana batandatu, ngo hashize iminsi itatu umuyobozi wa semineri wari padiri Nikwigize Focus, yamutumyeho uwari ushinzwe amasomo, icyo gihe Twagiramungu yaritabye amusanga mu biro bye.

Uyu mupadiri ngo yamurebye hafi nk’iminota 5 nta kintu aravuga, arangije aramubwira ati “wigeze ubona hari umuntu usa nawe wiga aha? Genda ufate utwawe utahe” Twagiramungu aramubaza ati “ese padiri ndasa nte?” umupadiri aramusibuza ati “oya, simvuga ibikara, simvuga inzobe taha”.

Twagiramungu ngo ashimishwa n'uko atakibayeho nk'uko abakoze Jenoside babyifuzaga.
Twagiramungu ngo ashimishwa n’uko atakibayeho nk’uko abakoze Jenoside babyifuzaga.

Twagiramungu wari ufite imyaka 14 icyo gihe, yahise amenya icyo bashatse kumubwira yumva ko azize ko ari Umututsi afata utwe yisubirira iwabo.

Icyakora bitewe n’uko aho yigaga mbere mu mashuri abanza abarimu bamukundaga, bahise bamusubiza mu mwaka wa 6 baramusibiza arongera atsinda bwa kabiri yoherezwa kwiga mu Byimana ahiga amashuri yisumbuye arayarangiza.

Uyu musaza kugeza ubu ukora umwuga w’ubwarimu, ashimira cyane Leta iriho ubu ko yo itarangwa n’ivangura mu mashuri aho umuntu ananirwa kwiga kubera umutwe we.

Ikindi kimushimisha ngo n’uko kugeza ubu imyaka 19 ishize abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batabayeho nk’uko ababiciye babyifuzaga ahubwo bakaba baharanira kwiteza imbere.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 19 )

Abihaye Imana bageze aho bavaho hajyaho abihaye shitani! Ubuse wasobanura ute ukuntu Padiri yavamo umuntu umuntu urangwa n’ivangura moko, nkaho yarengeye intama z’Imana? Biteye isoni n’ubwoba.

Fifi yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

uyu musaza ariko ashobora kuba abeshya kuko abatutsi ahubwo aribo bigaga mu maseminari muri kiriya gihe.Ntabwo nshiye urubanza ariko bizagenzurwe neza

rukundo yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Uriya mupadiri ni ishitani gusa!icyambwira niba akiriho nkagira icyo mwibariza. kandi ubuhanga bw’uyu musaza bukwiye kubera benshi mu bakiri batoya urugero rw’uko bagomba guharanira icyo bashaka kuba.

lionceau yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

mpora nibaza ikizadukiza kiliziya gatulika kikanyobera,kuko ibyago n’amakuba byahindanyije urwanda byose niyo yabizanye kugera aho itegura genocide ifatanyije n’intagondwa z’abasirikare nka bagosora,nyuma y’ibyo rero ,nta kindi tuyitezeho,icyo tutabonye mu myaka 100 ntacyo tuzabona,kandi uriyamusaza ni umugabo cyane kubona yaraharaniye uburenganzira bwe.

bwimba yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Sha nanjye hari uwari wararahiye ko ntaziga ayisumbuye, ariko nshima Imana narayize na kaminuza ndetse imwe munziza kandi uwo ndumva atanduta kuko Imana ntivuguruzwa, nzi neza ko hari benshi dusangiye ayo mateka, uriya muntu se ntimuziko yabiciye ari Musenyeri muri diyosezi ya Ruhengeri naho yirukanye benshi, nabo yicishije bari iruhande rw’Imana buriyase ko we yapfuye buriya yaba ari iruhande rw’Imana??????????????? birashoboka ra?????????? mu mbwire??

mico yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

mwamenyera uriya mu padiri akibaho ngo nawe mwebwe banyamakuru muzamusure mumubaze? nanjye nize umwaka wa 6 imyaka ine ari cyo nzira, ariko ubu nigisha muri Kaminuza, mbayeho neza kurusha benshi muri bariya batubuzaga kwiga. Baragahura n’umuruho!

matabaro yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Yewe uriya muvieux yahuye n’insanganya pe!
Gusa birashimishije kuba yarakomeje akiga.
Nibyo HE avuga ngo:
Ntitwakwemera kuba uko abandi bashaka ko tuba.
Twese dukomeze twiteze imbere duharanira ko amahano yabaye atazasubira.
Never Again.

Bwamble yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka