Muri 1964 yirukanwe mu ishuri ngo kuko nta muntu usa nawe wiga muri Semineri

Umusaza Twagiramungu Claude utuye mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, avuga ko mu mwaka 1964 yahuye n’ibibazo bikomeye byo kuba yaratsindiye kujya kwiga mu isemineri ariko akabuzwa ayo mahirwe kuko ngo atasaga n’abandi.

Twagiramungu, avuga ko mu mwaka 1964 yigaga ku ishuri ribanza rya Gitare Mbuye atsindira kujya kwiga mu iseminere i Kabgayi.

Yagiye kwiga i Kabgayi ajyanye n’abandi bana batandatu, ngo hashize iminsi itatu umuyobozi wa semineri wari padiri Nikwigize Focus, yamutumyeho uwari ushinzwe amasomo, icyo gihe Twagiramungu yaritabye amusanga mu biro bye.

Uyu mupadiri ngo yamurebye hafi nk’iminota 5 nta kintu aravuga, arangije aramubwira ati “wigeze ubona hari umuntu usa nawe wiga aha? Genda ufate utwawe utahe” Twagiramungu aramubaza ati “ese padiri ndasa nte?” umupadiri aramusibuza ati “oya, simvuga ibikara, simvuga inzobe taha”.

Twagiramungu ngo ashimishwa n'uko atakibayeho nk'uko abakoze Jenoside babyifuzaga.
Twagiramungu ngo ashimishwa n’uko atakibayeho nk’uko abakoze Jenoside babyifuzaga.

Twagiramungu wari ufite imyaka 14 icyo gihe, yahise amenya icyo bashatse kumubwira yumva ko azize ko ari Umututsi afata utwe yisubirira iwabo.

Icyakora bitewe n’uko aho yigaga mbere mu mashuri abanza abarimu bamukundaga, bahise bamusubiza mu mwaka wa 6 baramusibiza arongera atsinda bwa kabiri yoherezwa kwiga mu Byimana ahiga amashuri yisumbuye arayarangiza.

Uyu musaza kugeza ubu ukora umwuga w’ubwarimu, ashimira cyane Leta iriho ubu ko yo itarangwa n’ivangura mu mashuri aho umuntu ananirwa kwiga kubera umutwe we.

Ikindi kimushimisha ngo n’uko kugeza ubu imyaka 19 ishize abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batabayeho nk’uko ababiciye babyifuzaga ahubwo bakaba baharanira kwiteza imbere.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 19 )

Kuba hari abantu bagiye bagirana ikibazo n’umuntu uyu n’uyu birashoboka. Gusa kubiha impamvu iyi n’iyi niho hari tena. Uyu mugabo ashobora kuba yarirukanwe koko mu iseminali. We akeka ko yazize kuba ari umututsi ariko nta wabimubwiye. Gusa kubera ibihe turimo imvugo nk’iyo iroroshye. Hari abantu benshi birukanwe mu masominali ariko badashobora kwemeza ko baziraga ubwoko. Urugero: Nzi umugabo wirukanweyo, yitwaga "UTAZABATUSTI". Twe duhita dushiduka tuvuga ko azize izina rye. Nyamara ahandi yagiye kwiga yaraharangije kandi hari abatutsi bahigishaga. Jyewe ubwanjye banyangiye gukora ikizamini cya seminari nto kandi bari bemeye kunyandika. Sinemeza ko nazize amazuru yanjye kuko hari abapadiri benshi bandusha manini (usibye koabongabo batari bensh muri Diocèse ya Butare).

Baboneye yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ariko sinumvaga ahubwo ngo abatarajyaga mu isemineri ni aba...... kuko abapadiri benshi ngo bari aba..... Genda Rwanda waragenderewe! Uyu musaza ashatse gusonga Musenyeri Fokasi da! Njya ntangazwa n’abica abandi kandi nabo baba bazapfa umunsi umwe.

umh?!!! yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Icyo gihe nanjye niho nigaga kandi harimo abatutsi bagararagara kurusha aka gasaza.
Barashaka gusiga icyaha Mgr Phocas

Kanobana yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Amabi y’aba padiri n’abasenyeri yatangijwe na musenyeri class,na padiri perraudein,nibo banditse ibyo bajya babeshyera gitera byatangajwe muri 1959 byiswe manifeste hutu,icyo gihe abatutsi barishwe kubera iriya nyandiko,ibyabaye kuri uyu musaza rero si igitangaza,kuko uretse n’ibyo usanga ama kiliziya ariyo yahinduwe amabagiro y’abatutsi muri genocide.

Aicha yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Uretse kuba abapadiri bararanzwe n’ivanguramoko kugera kuri uru rwego ntibitangaje urebye ibyo bakoze muri 1994,abatazi padiri seromba,munyeshyaka,misago n’abandi nibo biha guhakana cyangwa kunyega uriya musaza.

mukama yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Bari barabuze uhimba Dosiye ya Musenyeri Phocas Nikwigize waburiwe irengero...none habonetse umusaza usaziye mu cyaha...Ahubwo se IYO ISEMINARI yirukana abatutsi nk’uko abivuga hari kwiga bangahe...ITIKU RIRAGWIRA..Wasanga yararenze ku mategeko ya seminari yafatwa ntiyemere amakosa bakamuhuha...Kinani we ntibamuvudukanye yaciye amapera nta ruhushya...discipline iyo wayicaga barakuvudukanaga batarebye aho uturutse...
Abanyarwanda bakunda kubeshyera abandi...mbese ko atabivuze intambara ikirangira..nyuma y’imyaka 19 yose....ubu buhamya ni amahano

Kajisho yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Inkuru nk’iyi ishobora gupfobya GENOCIDE aho kuyishimangira. ikibazo yahuye cyaba ikibazo cye bwite atari ikibazo rusange cy’ubwoko kuko hari abandi bo mu bwoko bw’abatutsi bahigaga icyo gihe. bavuze MGR RUKAMBA nakongeraho na MGR MBONYINTEGE abandi bo mbakubwiye ushobora kuba utabamenya . Tujye twitondera ibyo tuvuga dutanga ubuhamya kuri GENOCIDE.

yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ibi ndabihakanye n’ubwo ntari mpari iyo avuga irindi shuri ritari seminari kuko niryo shuri ry’abatutsi ryabagaho gusa. Ba Musenyeri Rukamba bigaga muri iriya Seminari muri uriya mwaka kandi bari abatutsi bazwi na bose. Kereka yenda navuga ko yari umwega yenda cg se umusinga. Ahubwo abasaza nk’aba mujye mubirinda baradutobera amateka.

nibyo se yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Kuki mu Byimana atirukaniwe icyo cyaha cy’uko asa?

Nkundabatutsi yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

ubwo nyine uwo padiri uvugwa dosiye bakaba barayitekinitse birarangiye.umva, inkuru yawe ntitera imbabazi ahubwo itera kwibaza.njye nkeka ko waketse ibyo ushaka cg se ko waba warazize ibindi nkuko abandi babivuga ariko ubwoko mu iseminari icyo gihe? ukaba ubivuze ubu?mujye musaza mutanduranyije kandi mwirinde gutanga urugero rubi.

yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Nari ngizengo bamwatse indangamuntu kugirango bamenye ko ari umututsi naho ni ukureba gusaa..., abatutsi se basa bate?
Uretse ko iki ari icya Semuhanuka, iyo avuga irindi shuri ritari nibura semineri, uzabaririze uzasanga abitwaga abatutsi aribo benshi bigaga mu ma semineri.
Guhimba ibyaha si byiza kandi ubihimbira utakiriho.

Mbarimombazi yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Padri nde? Ba Alexis Kagamee n’abandi bahize basa gute?
Uyu musaza nta bwo nemeranya na we pe. arabeshya mba ndoga umwami! Ubuhamye bwe nta bwo buri realiste ku muntu wese uzi iseminari uko ikora, n’uko yakoraga muri icyo gihe. Azabaze neza abone kubeshya.
PS: Ndi umututsi kandi natangiye mu iseminari i Kabgayi kuri 69. Ndabona musumba, n’ibindi yavuga... kandi nta wabinyirukaniye. Yirukaniwe ibindi ubwo kuko bitari byoroshye, ariko ubwoko bwo ndamuhakanije.

BB yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka