Miss Rwanda yakoze impanuka y’imodoka
Miss Rwanda 2012, Umutesi Aurore Kayibanda, muri iki gitondo cyo kuwa mbere tariki 1/04/2013, yakoze impanuka y’imodoka, ubwo yari yitwaye mu mujyi wa Kigali ariko nta muntu wayiguyemo cyangwa ngo akomereke bikabije.
Iyi mpanuka yabereye mu ihuriro ry’imihanda ibiri, yabaye ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo haruguru ya Kiriziya Saint Michel. Miss yagonganye n’indi modoka yo mu bwoko bwa CARINA E ndetse na Moto yari iparitse ku muhanda.

Umwe mu babonye iyo mpanuka yagize ati, “Iyi modoka ya Miss Rwanda yavaga mu mujyi yerekeza kuri KIST, ihura n’indi ya CARINA E yavaga mu Kiyovu. Njye nagiye kumva numva urusaku rw’ibintu bigonganye, mpindukiye mbona zagoganye zigenda zigana kuri Moto yari ihagaze i ruhande rw’umuhanda.”
Imodoka ya Miss Rwanda yari yangiritse bikabije, ndetse na ka gafuka k’umwuka (Air Bag) karinda umuntu iyo aramutse agonze katashoboye gukora akazi kako, kuko katigeze gafunguka ngo kuzure umwuka nk’uko bisanzwe bigenda mu gihe cy’impanuka.

Iyo mpanuka cyakora ngo ntabwo ikanganye nk’uko Umuvugizi w’ishami rya Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda, Chief Inspector Vianney Ndushabandi, yabyemeje.
Yagize ati, “Amahirwe ni uko nta wakomeretse bikabije cyangwa ngo ahasige ubuzima. Ikindi ni uko ibi binyabiziga byose byari bifite ubwishingizi. Twamaze gupima, ubu igisigaye ni uko bose bazavugana na sosiyete zabo z’ubwishingizi ubundi bakishyurwa.”

Robert Muhirwa
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Bari baranamuhaye ikimodoka kibi da! Ni igishinwa, Carina ihindura Ijipe kuriya!! Imana ikomeze ikongerere ubuzima Miss we
Imana ikomeze ikurinde, dore mugenzi turacyagukeneyeho urugero rwiza kandi urasabwa kongera impuhwe usanzwe ugira kuko Imana yabikweretse.Amen.
Sorry dear gusa haricyo Imana yashatse kukwereka cyangwa kukwibutsa biragusaba kwegera Imana cyane kurusha uko wajyaga ubigenza ahasihaye
nuzajya uhura nibintu nkibingibi ujye uvugango
Dear God i don’t ask you to make my life easy but i ask you give me the strength to face all my trouble
hanyuma usoze uvuga uti
Amen
Pole sana Miss wacu, nari ngize ngo nawe baguteye inda abana b’abahungu!! Naho ibya accident byo Imana iracyakurinze. Ujye witondera ibyo bisore byose byaje kuguha pole, buriya si shyashya hari abazagaruka icyumweru cyose ngo bashaka kuguhumuriza bagukorakora ku mutima bikarangira bakoze na hamwe umwana yinjirira!! (N’inama nakugiraga sister)
yoo!!!ihangane miss bakongere akandi kamodoka dore ako wari ufite kangiritse mama!!ihoreee nturire ejo uzabona ak’umweru n’umugatina capati na cayi mukaru
Pole Miss wacu. Imana ishimwe
Yoooo pole miss Miss wacu. Imana ishimwe ubwo ntacyo wabaye. Byari kuba agahinda nyuma yo kubura musaza wawe. Imana ishimwe.