Miss Rwanda yakoze impanuka y’imodoka
Miss Rwanda 2012, Umutesi Aurore Kayibanda, muri iki gitondo cyo kuwa mbere tariki 1/04/2013, yakoze impanuka y’imodoka, ubwo yari yitwaye mu mujyi wa Kigali ariko nta muntu wayiguyemo cyangwa ngo akomereke bikabije.
Iyi mpanuka yabereye mu ihuriro ry’imihanda ibiri, yabaye ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo haruguru ya Kiriziya Saint Michel. Miss yagonganye n’indi modoka yo mu bwoko bwa CARINA E ndetse na Moto yari iparitse ku muhanda.

Umwe mu babonye iyo mpanuka yagize ati, “Iyi modoka ya Miss Rwanda yavaga mu mujyi yerekeza kuri KIST, ihura n’indi ya CARINA E yavaga mu Kiyovu. Njye nagiye kumva numva urusaku rw’ibintu bigonganye, mpindukiye mbona zagoganye zigenda zigana kuri Moto yari ihagaze i ruhande rw’umuhanda.”
Imodoka ya Miss Rwanda yari yangiritse bikabije, ndetse na ka gafuka k’umwuka (Air Bag) karinda umuntu iyo aramutse agonze katashoboye gukora akazi kako, kuko katigeze gafunguka ngo kuzure umwuka nk’uko bisanzwe bigenda mu gihe cy’impanuka.

Iyo mpanuka cyakora ngo ntabwo ikanganye nk’uko Umuvugizi w’ishami rya Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda, Chief Inspector Vianney Ndushabandi, yabyemeje.
Yagize ati, “Amahirwe ni uko nta wakomeretse bikabije cyangwa ngo ahasige ubuzima. Ikindi ni uko ibi binyabiziga byose byari bifite ubwishingizi. Twamaze gupima, ubu igisigaye ni uko bose bazavugana na sosiyete zabo z’ubwishingizi ubundi bakishyurwa.”

Robert Muhirwa
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
imana ishimwe cyane kuko yarokotse!
MISS RWANDA WIHAGANE CYANE KUMBWIYOMPANUKA
bas wihangane kdi Imana ishimwe kuba warokotse so God be with you
Wapi imodoka yabaye amashara kuriya ariye ejo? Imana ishimwe ubwagihumeka yari ichina
sha mungu asifiwe kabisa.kuko byari kuba bibaje cyane kumuryango wa kayibanda.
Imana nishimwe cyane kubayabarinze bombi. Gusa icyo twasaba nuko abatwara ibinyabiziga baza jyabitondera cyanecyane inkomane bakabanza bakareba hiryanohino.
Ihangane mwali w,u RWANDA HUMURA BIBAHO.
ihangane mwali w,u RWANDA
eeeeeeeeeeeeeeee uyumwana Imana ikomeze kumuba hafi rwose dukeneye abazamukomokaho beza nkawe muri 2020 ihangane chr
Bazamuhaye imodoka nzima koko? immatriculation yayo nayo iransekeje.
Yihangane, kandi Imana ishimwe twari tukubuze.
miss wacuwe!! jye ugendana akariro gake na frain, ubundi turakwikundira!
Miss Aurore, pole kdi wihangane IMANA bivuze ko haricyo ikikwifuzah ku kuyikorera, komera sst!