Minisitiri w’intebe Habumuremyi P.Damien n’abagize guverinoma nshya barahiye

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi yarahiriye kuyobora Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’umunsi umwe ashyizwe kuri uwo mwanya. Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyuma yo kurahirira, yahise atangariza Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose amazina y’abagize guverinoma agiye kuyobora.

Muri iyi mihango yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2011, Minisitiri w’Intebe Habumuremyi abyumvikanyeho na Perezida wa Repubulika yatangaje Guverinoma Nshya ku buryo bukurikira :

  • Minisitiri w’Intebe: Pierre Damien Habumuremyi
  • Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi : Dr. KALIBATA M.Agnes
  • Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba : MUKARULIZA Monique
  • Minisitiri w’Ubuzima: Dr. BINAGWAHO Agnes
  • Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu: Sheikh Mussa Fazil HARELIMANA
  • Minisitiri w’Ingabo: Gen. KABAREBE James
  • Minisitiri w’Umutungo Kamere : Ubutaka, Amashyamba, Ibidukikije na Mine : KAMANZI Stanislas
  • Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi: RWANGOMBWA John
  • Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi: Gen. GATSINZI Marcel
  • Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu: MUSONI James
  • Minisitiri muri Primature ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango : INYUMBA Aloysia
  • Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo: MITALI K.Protais
  • Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta: KARUGARAMA Tharcisse
  • Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika: TUGIREYEZU Venantia
  • Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo: MUREKEZI Anastase
  • Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane: MUSHIKIWABO Louise
  • Minisitiri muri Perezidanzi ya Repubulika Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Itangazamakuru, Itumanaho n’Isakazabumenyi - ICT) : Dr. GATARE Ignace
  • Minisitiri muri PRIMATURE ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri: MUSONI Protais
  • Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda: KANIMBA Francois
  • Minisitiri w’Ibikorwa Remezo: NSENGIYUMVA Albert

Abanyamabanga ba Leta:

  • Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu: Nzahabwanimana Alexis.
  • Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye: Dr. HAREBAMUNGU Mathias.

Muri Guverinoma yatangajwe na Minisitiri w’intebe Mushya w’u Rwanda, Pierre Damien Habumuremyi, hari imyanya itatu itatangarijwe abayiyobora :

  1. Minisitiri w’Uburezi : Uwari usanzwemo ni Pierre Damien Habumuremyi wagizwe Minisitiri w’intebe
  2. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage : Uwari usanzwemo, Madamu Nyatanyi Christine aherutse kwitaba Imana
  3. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu n’Amazi : Uwari uwusanganywe ni Ingenieur Colette Ruhamya utagaragaye muri Guverinoma nshya.

Mu jambo yageje ku barahiriye kwinjira muri Guverinoma nshya n’abari aho muri rusange, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ntawahindura ikipe itsinda.

Yagize ati : “Ubundi ikipe iyo itsinda urayikomeza, ariko kandi iyo ufite amakipe menshi hari ubwo biba ngombwa ko usaranganya abakinnyi, bamwe bakava mu makipe amwe bakajya gukina mu yandi makipe, kugira ngo dukomeze dutsinde mu makipe yose, kandi dutsindira ikipe imwe y’igihugu muri rusange. Niyo mapamvu rero bimwe iyo bihindutse nk’uku, njye ni uko mbibona nta gitangaza kinini kiba gihari”.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe Mushya Habumuremyi Pierre Damien ryagaragayemo ibyishimo no gutungurwa yashimye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora Guverinoma y’u Rwanda.

Yagize ati : « Birumvikana ko ari inshingano zikomeye, ariko nkaba nzakiranye umutima mwiza, ubushake buhagije, n’icyubahiro mbagomba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kimwe n’Abanyarwanda babatoreye kubayobora ».

Yanashimiye byimazeyo Umuryango wa FPR Inkotanyi ku kuba waramureze muri Politiki n’imikorere myiza igamije guteza imbere igihugu ku buryo bwihuse.

Minisitiri w’Intebe yisezeranije abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu, ko azakoresha imbaraga ze zose mu kuzuza inshingano yahawe akaba kandi yizeye ko bizashoboka biturutse ku cyerecyezo cyiza na gahunda nziza bikeshwa Perezida Kagame.

Yavuzeko kandi azakomereza ku ntambwe nziza u Rwanda rumaze kugeraho zikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, arizo imiyobororere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mutijima Abu Bernard

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kbx jyebyanejeje Mureke twubake
Urwanda twifuza murakoze

Nzayisenga Jay yanditse ku itariki ya: 17-08-2023  →  Musubize

Ni byiza kabisa, turusheho gukora ibiduha agaciro nk’abanyarwanda kandi biteza imbere Rwanda Nziza.

Rio yanditse ku itariki ya: 10-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka