Minisitiri w’Intebe yamuritse igitabo yamagana abanyepolitiki boretse u Rwanda bashingiye ku mazuru

Mu gitabo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yanditse cyiswe ‘Rwanda: Building a model nation state’ yagaragajemo ko iyo u Rwanda rutagira ‘abanyapolitiki bashingira ku mazuru y’abantu’ guhera mu mwaka wa 1959 kugeza 1994, ngo ruba rwarafashe inzira nyayo y’iterambere itaruganisha kuri Jenoside n’ingaruka zayo zashegeshe Abanyarwanda kugeza ubu.

Muri iki gitabo minisitiri Habumuremyi yanditsemo ko muri leta iyobowe na perezida Paul Kagame hagaragaramo ubuyobozi bushimangira Ubunyarwanda kuri bose, Abanyarwanda bakaba basaranganya ibyiza by’igihugu mu buryo bungana, kandi ntawavuga ngo igihugu ni icye kurusha abandi.

Minisitiri w'Intebe Pierre Damien Habumuremyi yanditse mu gitabo cye ko u Rwanda rw'ubu rutandukanye n'urw'abanyepolitiki bo hambere bashingiraga ku ivangura
Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yanditse mu gitabo cye ko u Rwanda rw’ubu rutandukanye n’urw’abanyepolitiki bo hambere bashingiraga ku ivangura

Mu mihango yo kumurika iki gitabo yabereye mu mujyi wa Kigali ku ishuri rikuru rya kaminuza ya ULK, Université Libre de Kigali, kuwa 23/01/2014, Dr Damien Habumuremyi yahereye kuri filimi igaragaza amateka y’u Rwanda yerekanywe uwo munsi, avuga ko ubu u Rwanda ruri mu bihe bitandukanye cyane n’ayo mateka mabi.

Minisitiri Habumuremyi yagize ati “Twabonye uko abanyapoliki bavugaga ko Abanyarwanda atari bamwe, ko bava mu bice bitandukanye, batagize n’aho bahurira. Nyamara uyu munsi Umunyarwanda wagize impanuka cyangwa ikibazo ari mu kindi gihugu, twoherezayo ambulance ndetse n’indege bijyayo, ntabwo bireba amazuru.”

Minisitiri Habumuremyi aremeza ko Abanyarwanda ko ubu Abanyarwanda bose birebera mu cyerecyezo kimwe cy'Ubunyarwanda
Minisitiri Habumuremyi aremeza ko Abanyarwanda ko ubu Abanyarwanda bose birebera mu cyerecyezo kimwe cy’Ubunyarwanda

Dr Damien Habumuremyi yavuze ko ibyo yandika iki gihe bitari ukurengera imbehe kubera kuba Minisitiri w’intebe kuko ngo kwandika yabitangiye mu 2008 ataraba minisitiri.

Igitabo ‘Rwanda: Building a model nation state’ (twagenekereza mu Kinyarwanda ngo “Rwanda: kubaka igihugu nyacyo”) cyanditswemo ko n’ubwo abantu bashyira ivangura n’amacakubiri ku bakoloni n’abamisiyoneri, ngo intandaro y’ibibazo byose u Rwanda rwabayemo ni abanyapolitiki bashingira ku ivangura no kureba inyungu zabo bwite.

Iki gitabo cyanditswe hashingiwe ku nyandiko z’abandi bashakashatsi, za raporo za minisiteri n’ibigo binyuranye byo mu Rwanda, ibitekerezo by’inzobere n’impuguke nk’uko byasobanuwe na Prof. Shyaka Anastase wayoboye Dr Damien Habumuremyi mu kwandika icyo gitabo, mu gihe yateguraga guhatanira impamyabushobozi y’ikirenga PhD.

Igitabo ‘Rwanda: Building a model nation state' gishima cyane ubuyobozi bwa perezida Paul Kagame
Igitabo ‘Rwanda: Building a model nation state’ gishima cyane ubuyobozi bwa perezida Paul Kagame

Prof Shyaka yasobanuye ko icyo gitabo kigizwe n’ibigice bine, igice cya mbere ngo gisesengura ibivugwa mu mateka y’u Rwanda nk’Ubuhake, uburetwa, ibimanuka, kuba ubuhutu n’ubututsi bitari amoko, revolisiyo yo muri 1959 n’ubwigenge bw’u Rwanda muri 1962 n’ibindi.

Igice cya kabiri gisesengura ivangura n’irondakoko. Igice cya gatatu kivuga ku migendekere ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiyoborere mibi y’icyo gihe.

Gahunda ya Ndi umunyarwanda ngo isobanurwa neza mu gice cya kane cy’icyo gitabo ‘Rwanda: Building a model nation state’, aho Dr Habumuremyi avuga ko imiyoborere ya perezida Kagame yazanye impinduka mu bukungu, ubutabera, imibereho n’imiyoborere myiza by’abaturage, ndetse n’isaranganywa ry’ubutegetsi, iterambere ry’umuturage no kugira ijambo.

Minisitiri w'Intebe Pierre Damien Habumuremyi yanditse mu gitabo cye ubutegetsi mu Rwanda busaranganywa neza abaturage babigizemo uruhare
Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yanditse mu gitabo cye ubutegetsi mu Rwanda busaranganywa neza abaturage babigizemo uruhare

Mu mwanzuro w’icyo gitabo harimo ko ubuyobozi butagira amakemwa bushingira ku kubaka amahoro, ubwumvikane no kubonera abaturage bose mu ndorerwamo y’Ubunyarwanda kurusha mu moko n’irindi vangura.

Kumurika igitabo ‘Rwanda: Building a model nation state’, byabereye muri kaminuza yigenga ya Kigali ULK, mu mihango yitabiriwe n’abaminisitiri bo mu Rwanda, abarimu ndetse n’abanyeshuri bo muri iyo kaminuza.

Mu gitabo cye ‘Rwanda: Building a model nation state', minisitiri Habumuremyi agaragaza ko Ndi Umunyarwanda ari imyumvire Abanyarwanda bakwiye guhuza bagatera imbere
Mu gitabo cye ‘Rwanda: Building a model nation state’, minisitiri Habumuremyi agaragaza ko Ndi Umunyarwanda ari imyumvire Abanyarwanda bakwiye guhuza bagatera imbere

Ku ikubitiro ULK ngo igiye kugura ibitabo 200 bizashyirwa mu isomero ryayo, kugira ngo abanyeshuri bazabisoma bazajye gusakaza ubwo bumenyi mu muryango Nyarwanda, nk’uko Prof. Rwigamba Balinda, Perezida wa ULK yamenyesheje ko azanakangurira andi mashuri kubigura.

Igitabo ‘Rwanda: Building a model nation state’ kigurwa amafaranga 15,000 Rwf muri Librerie Caritas na Ikirezi.

Simon Kamuzinzi

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Turashimira Ministiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien uburyo yatekereje kwandika iki gitabo kirimo ubuhanga n’ubwenge bizigisha abana b’U RWANDA.kandi biragaragaza ko Abayobozi b’ikigihe badahuye n’Ababanjirije.Imana ikomeze ibongerere ubwenge n’ubuhanga.

alias yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

PM akoze igikorwa kiza cyane kuko abanyarwanda nti dukunda kwandi ari twe tugomba kwiyandikira amateka niba dushaka ko tuzagira amateka mazima

jack yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

nibyiza gusa twese kitugereho

clementine yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

nibyiza gusa twese kitugereho

clementine yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Keep it on P.Minister!! we’are proud of u and especially with ur good Ideas !!

prudence yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Uri intwari rwose kuko ibyo wanditse hari benshi batabasha kubivuga baba bari aho bokera gusa!! iki gitabo ayo cyaba kigura yose nzacyihambaho kabisa!!

habimana yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Ndemerenywa na Nyakubahwa Ministre , kuko aho Urwanda rwavuye ni mu icuraburindi kandi nizera ko bitazongera ukundi!!

kabandana yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

erega umuyobozi mwiza nuwigisha urubyiruko aho kurushora mu bwicanyi reka nshime PM kubwiko gitabo tuzavanamo inyigisho nyinshi zizadufasha gusobanukirwa igihugu cyacu natwe ubwacu.

Muneza yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka