Minisitiri w’Intebe yasuye abakomerekeye mu mpanuka yabereye i Kirehe

Nyuma y’uko mu karere ka Kirehe habereye impanuka ikomeye igahitana abantu batandatu naho abandi 15 bagakomereka, tariki 18/07/2013, Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasuye abarwariye mu bitaro bya Kirehe anihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka.

Minisitiri w’Intebe yihanganishije abarwayi bari mu bitaro hamwe n’imiryango y’ababuriye ababo muri iriya mpanuka, akaba yarababwiye ko bagiye kwitabwaho n’akarere gafatanyije n’ubuyobozi butandukanye mu kuvuza aba bakomerekeye muri iyi mpanuka hamwe no mu bikorwa byo gushyingura abasize ubuzima muri iyi mpanuka.

Dr Pierre Damien yavuze ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije iyi miryango yaburiye ababo mu mpanuka hamwe n’abakomeretse n’imiryango yabo muri rusange, akaba yabwiye abari mu bitaro ko bagiye kubavuza bishoboka kugira ngo babe bakira.

Aha ni mu ikorosi rya Cyunuzi habereye impanuka ubwo barebaga uko hameze.
Aha ni mu ikorosi rya Cyunuzi habereye impanuka ubwo barebaga uko hameze.

Minisitiri w’Intebe ari kumwe na Guverineri w’intara y’Uburasirazuba hamye n’abandi bayobozi batandukanya kandi bageze aho iyi mpanuka yabereye mu rwego rwo kureba icyaba gikunze guteza impanuka aho bagiye inama y’uko bakemura iki kibazo cy’impanuka zikunze kuhabera.

Iyi mpanuka yabereye mu ikorosi ry’ahitwa Cyunuzi ahagana saa kumi n’igice z’igitondo tariki 18/07/2013 hagati y’ikamyo yo muri Tanzaniya na Coaster ya Agence Select.

Ikamyo yari itwawe n’umushoferi w’Umutanzaniya witwa Kasanzu Ismail akaba nawe ari mu bakomeretse akaba yari kumwe n’umutandiboyi we naho Coaster yari itwawe n’uwitwa Karifanu Rajabu.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe abasobanurira imiterere y'umuhanda mu ikorosi rya Cyunuzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe abasobanurira imiterere y’umuhanda mu ikorosi rya Cyunuzi.

Abaturiye uyu muhanda wa Cyunuzi ubwo impanuka yabaga badutangarije ko aha hantu hakunze kubera impanuka kandi ko iyi mpanuka yabaye bigaragara ko yatejwe n’ikamyo kuko bigaragara ko yagenderaga mu muhanda hagati bityo bituma iyi modoka yo mu bwoko bwa Coaster bigongana.

Grégoire Kagenzi

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibibazope

ariyasi yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

ntekereza ko umuhanda Kirehe (cyunuzi) ari ikibazo ku buzima bw’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baca ku mupaka wa Rusumo..muzihangane umunyamakuru wanyu akorane n’ibitaro bya Kirehe, na Polisi ya Kirehe-Ngoma adukorere magazine kuri records z’impanuka zibera cyunuzi muzasanga ari indengakamere.

Kayitare yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka