Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yaje gutangiza Fondation Meles Zenawi mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Kanama 2015, Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yageze mu Rwanda aje gutangiza Fondation Meles Zenawi.

Meles Zenawi wari Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yatabarutse muri Kanama 2012 akaba yari yari umwe mu bayobozi b’Afurika baharanira demokarasi binyuze mu kubaka inzego z’ubuyobozi zikomeye no guharanira kwigira.

Dore mu mafoto ubusabane bwo gutangiza Fondation Meles Zenawi bwari bumeze kuri uyu mugoroba tariki 20 Kanama 2015.

Perezida Kagame ava kwakira Minisitiri w'Intebe wa Etiyopiya.
Perezida Kagame ava kwakira Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya.
Na Madamu Jeannette Kagame yari ahari.
Na Madamu Jeannette Kagame yari ahari.
Perezida Kagame yakira Hailemariam Dessalegn, Minisitiri w'Intebe wa Etiyopiya.
Perezida Kagame yakira Hailemariam Dessalegn, Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya.
Perezida Kagame mu muhango wo gutangiza Meles Zenawi Foundation.
Perezida Kagame mu muhango wo gutangiza Meles Zenawi Foundation.

K2D

Ibitekerezo   ( 19 )

Twibuke ko kandi ko Zenawi ari umwe Mubanyamahanga bahawe umudali kubera umusanzu yatanze muri struggle yo kubohora igihugu cyacu

Henry yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Minisitiri wintebe wa etiyopiya tumuhaye ikaze murwanda. Iyo fondasiyo ya Meles Zenawi dufite ikizere ko izafasha mukwimakaza demokarasi nokwigira haba murwanda nomuri Afurika yose kugirango indoto za Zenawi zizasohore.

Prince yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Minisitiri w’ Intebe wa Etiyopiya tumuhaye ikaze mu Rwanda. Dufite ikizere ko iyo fondasiyo ya Meles Zenawi yaje gutangiza hano i wacu dufite ikizere ko izagira akamaro gakomeye mugushimangira demokarasi nokwigira haba hano mu Rwanda ndetse nomuri Afrika yose.

Prince yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Imibanire myiza n’amahanga nabyo tubikesha Intore izirusha intambwe KAGAME Paul

Daniel yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

erega natwe tugeze kure mu kurwanya ubukene ndetse tumaze kugera kure mu kwubaka inzego zikomeye zubuyobozi ndibaza ko natwe hari ibihugu bizatwigiraho bikanashinga za fondation kagme paul

ngoga yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Guharanira demokarasi ubinyujije mu kubaka inzego zikomeye zubuyobozi biri mubyatumye ethiopia igera aho igeze ubu. twagakwiye kwigira kuri iki gihugu mukuzamura abaturage tubakura mubukene.VUP vision2020 umurenge program tuyikomeze kuko ari gahunda ya leta y u rwanda mukurwanya ubukene.

kerozene yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Meres Zenawi afatwa nki inkingi yiterambere muri ethiopia rero u rwanda twari dukwiye kwigira ku bikorwa bya meres zenawi wazamuye abaturage barenga miliyoni abakura mubukene

papi yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka