Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yaje gutangiza Fondation Meles Zenawi mu Rwanda
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Kanama 2015, Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yageze mu Rwanda aje gutangiza Fondation Meles Zenawi.
Meles Zenawi wari Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yatabarutse muri Kanama 2012 akaba yari yari umwe mu bayobozi b’Afurika baharanira demokarasi binyuze mu kubaka inzego z’ubuyobozi zikomeye no guharanira kwigira.
Dore mu mafoto ubusabane bwo gutangiza Fondation Meles Zenawi bwari bumeze kuri uyu mugoroba tariki 20 Kanama 2015.

Perezida Kagame ava kwakira Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya.

Na Madamu Jeannette Kagame yari ahari.


Perezida Kagame yakira Hailemariam Dessalegn, Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya.


Perezida Kagame mu muhango wo gutangiza Meles Zenawi Foundation.



K2D
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Intwari ntizipfa ,ibikorwa byazo byiza bituma duhora tugendera ku bitekerezo byazo
Fondation melez zenawi turayishyigikiye ikaze mu Rwanda na kera na kare uyu nyakwigendera yafashije u RWANDA muribuka ko yahawe n’ishimwe k’uruhare yagize ku Rugamba rwo kubohora u rwanda, ariko gushima nibyiza, dore nubwo yapfuye yasize azirikana ko u Rwanda rwamushimiye azanye ibikorwa byiza... burya koko umuntu nyamuntu ntapfa ibikorwa bisigara aho yahoze.
Whauuuuu.Vive our president. U Rwanda nirukomeze rwagure amarembo.
Melez zenawi foundation izakora iki? nimutubwire ko mwafotoye gusa.
Umuyobozi mwiza ahora ashakira abe icy’abateza imbere,President Kagame ahora ashakira icyateza abanyarwanda
imbere.
Melez zenawi yari umugabo, ibikorwa bye ni ibya Kigabo byanze bikunze.
Papi nkuko abivuze nku Rwanda dukwiye kwigira kuri Kwigira kubikorwa Zenawi.
Amafoto meza niyo mwitayeho ariko mwatubwiye bike cyane ku nkuru uwo mushinga uzakora kuki?ugamije iki?
Ethiopie ni igihugu cy’abavandimwe imishinga bazanye irubaka byanze bikunze, nibaze rwose.
Nyakwigendera Melez zenawi yari inshuti y’ u Rwanda na Ethiopie nk’igihugu,umushinga we ni ibuye ryiyongera muguharanira kwigira kw’abanyarwanda.
Ministri w’intebe wa ethiopie tumuhaye ikaze.
ikaze murwanda rwacu.
Nakunze amafoto yafotowe nabahanga-Kigali Today mwakoze cyane-nimukomereze aho