Minisitiri Joe Habineza yavanywe ku buminisitiri
Itangazo rya minisitiri w’Intebe mu Rwanda riravuga ko guhera kuwa 24/02/2015 Ambasaderi Joseph Habineza atakiri Minisitiri w’umuco na Siporo, akaba yasimbuwe na madamu Uwacu Julienne wari usanzwe ari umudepite.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi ku gicamunsi cyo kuwa 24/02/2015 riravuga ko "ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho Minisitiri mushya: Madamu Uwacu Julienne, Minisitiri wa Siporo n’umuco."

Minisitiri Uwacu asimbuye Ambasaderi Habineza umaze igihe gito kuri uyu mwanya yari yasubiyeho ku nshuro ya kabiri muri Nyakanga 2014.
Uwacu Julienne yari asanzwe ari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite.

Imwe mu mirimo Minisitiri Uwacu yakoze:
2004-2006: Perezida w’urukiko rw’akarere ka Gaseke;
2006-2008: Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu;
2008-24/02/2015: Intumwa ya Rubanda mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage (RPPRD);
24/02/2015: Minisitiri wa Siporo n’umuco.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Ambasaderi Habineza yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko azakomeza kumwubaha no gushyigikira icyerekezo afite cyo guteza imbere igihugu.
Ambasaderi Habineza yanaboneyeho gushima Minisitiri Uwacu Julienne umusimbuye ku mirimo.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Well Come Muri Governement Y’u Rwanda
HABINEZA YABA YAGIYE KUYIHE MIRIMO
pole jo ntugire chida muzehe ejo azaguha ibindi. ariko nuje sport yo mu rwanda ayiteho kuko jo yari yayizanzamuye
ah bon !! joe a decone encore?