Minisitiri Joe Habineza yavanywe ku buminisitiri

Itangazo rya minisitiri w’Intebe mu Rwanda riravuga ko guhera kuwa 24/02/2015 Ambasaderi Joseph Habineza atakiri Minisitiri w’umuco na Siporo, akaba yasimbuwe na madamu Uwacu Julienne wari usanzwe ari umudepite.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi ku gicamunsi cyo kuwa 24/02/2015 riravuga ko "ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho Minisitiri mushya: Madamu Uwacu Julienne, Minisitiri wa Siporo n’umuco."

Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w'Umuco na Siporo.
Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Minisitiri Uwacu asimbuye Ambasaderi Habineza umaze igihe gito kuri uyu mwanya yari yasubiyeho ku nshuro ya kabiri muri Nyakanga 2014.

Uwacu Julienne yari asanzwe ari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite.

Itangazo ryasohowe na Minisitiri w'Intebe.
Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe.

Imwe mu mirimo Minisitiri Uwacu yakoze:

2004-2006: Perezida w’urukiko rw’akarere ka Gaseke;
2006-2008: Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu;
2008-24/02/2015: Intumwa ya Rubanda mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage (RPPRD);
24/02/2015: Minisitiri wa Siporo n’umuco.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Ambasaderi Habineza yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko azakomeza kumwubaha no gushyigikira icyerekezo afite cyo guteza imbere igihugu.

Ambasaderi Habineza yanaboneyeho gushima Minisitiri Uwacu Julienne umusimbuye ku mirimo.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 16 )

Bravo kuri Minister mushya.mu kinyarwanda bavugako ababyinnyi beza basimburana reka nuyu mu maman ashyireho ake.

Jeremy yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

yo jo ntitwamwangaga. ark gusa mumikorereye yo gusubiraho ntabikorwa byagaragaye ahubwo byaramagambo amagambo gusa . ark wenda rk turebe bajya bavugako abagore bashoboye gusa ndabona arumc gs nta sport

alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

URIYA MUGABO AZIZE MISS 2015,KUKO ARIYA MAF. NIMENSHI,YAGOMBAGA GUSHORWA MUMISHINGA ABASHOMERI BAKAGABANUKA.

Twizeyimana Etienne. yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Imana ifashe Uwacu kuzuza ishingano yahawe

Muneza JMarie yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Jo akunda inkumi cyane niyo mpamvu aziteza imbere.ex:miss

kokoriko yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Nyakubahwa Minister Julienne Nshimye intambwe nziza muteye yogukorera igihugu n’abanyarwanda.ndasaba abanyarwanda bose bakunda umuco na sports gufatanya namwe gushyigikira umuco na sports mukubaka igihugu byabo. ndagira ngo mbwire abavuga ko sports igiye gusubira inyuma itazasubira inyuma ngo kuberako iyobowe nu mudamu kuko siwe uzajya mukibuga ngwakine kuko n’abamubanjirije muvuga ko bayizamuye ntawigeze ajya mukibuga ngwakine uretse kuyoboza ibitekerezo kandi nzineza ndashidikanya ko afite ubushobozi n’ibitekerezo byo kuzakora neza inshingano ze. ahubwo tuzakore ibyo dusabwa nkabanyarwanda nawe azakora ibijyanye n’umusaruro tuzaba tugaragaza mubikorwa byucu .

Cele yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

imirimo yagiyeho niyihe ?

rujohn yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

uyu mudamu umeze nk’urya muri resstaurant ubu sport hari icyo ayumvamo ra?ko dutegereze turebe

kalisa yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ndabona background ye izateza imbere sport cyane da!

bizzy yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Nibyo HABINEZA yagiraga amagambo menshi ariko ibikorwa byo ni bike birimo ni akajagali urugero niwe washyigikiye kubatiza abanyamahanga benshi muri foot ball y ’u Rwanda mu gihe cya mbere akiri minister.

ruto yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

cyakora icyo nemera nuko ku cyijyanye n’umuco azagerageza arko sport yo igiye gusubira inyuma.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

ndizera ko joseph agiye muri EAC gusimbura abdul karim

G.Clement yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka