MONUSCO irahakana ko itazarwanya FDLR nkuko yarwanyije M23

Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango wabibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi muri Congo (MONUSCO) bwatangaje ko butazategura ibikorwa byo kurwanya FDLR nk’uko barwanyije M23.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa polisi muri MONUSCO, Général Abdallah Wafi yavuze ko MONUSCO itazategura ibikorwa byo kurwanya FDLR nk’uko byakozwe kuri M23 kuko FDLR ifite abana n’abagore bagomba gucungirwa umutekano, kubwe akaba avuga ko FDLR atari umutwe wa gisirikare.

Nubwo ariko uyu muyobozi wa polisi muri MONUSCO avuga ko FDLR itagomba gufatwa nk’umutwe wa gisirikare, raporo y’impugucye z’umuryango w’abibumbye zivuga ko umutwe wa FDLR ufite uruhare runini mu guhungabanya umutekano muri Congo kandi ko ufite abarwanyi bagera ku 1500.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bataha bavuga ko FDLR iri kwimuka mu bice yari isanzwemo bya Walikali na Masisi ahubwo yegera ibice bya Rutchuro na Nyiragongo kugira ngo batazarwanywa no kugira bazabone uko binjira mu Rwanda.

Umuyobozi wa polisi muri MONUSCO, Général Abdallah Wafi.
Umuyobozi wa polisi muri MONUSCO, Général Abdallah Wafi.

Ku makuru avuga ko FDLR yashyize intwaro hasi, aba barwanyi batangarije Kigali Today ko ubusanzwe FDLR itagaragaraza ko ifite ibikoresho bya gisirikare ahubwo ibikoresho ibonye ibihisha hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo nko mu bice bya Nyiragongo na Kalisimbi.

Umuyobozi wa polisi muri MONUSCO avuga ko FDLR ahantu iherereye ari mu mashyamba y’inzitane kuburyo gukoresha uburyo nk’ubwakoreshejwe mu kurwanya M23 bishobora gutera ibibazo ku bana n’abagore babana n’uyu mutwe, akavuga ko uburyo bwiza ari ugukomeza kubashishikariza gutaha no gushyira intwaro hasi.

Nubwo ariko ubuyobozi bwa MONUSCO buvuga ko buzakomeza gushishikariza abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi no gutaha ku bushake hari abashatse no gutaha bagafungwa n’inzego z’umutekano za Congo harimo abo mu nzego zo hejuru nka Col Bemba Bahizi ufungiwe muri Kivu y’amajyepfo.

Ubuyobozi bwa MONUSCO kandi buvuga ko bushyize imbere kugarura umutekano mu gace kahozemo M23 mu gihe bamwe mu barwanyi ba FDLR bakomeje kwegera umupaka w’u Rwanda hari n’abinjira mu Rwanda rwihishwa. Kuva umwaka wa 2014 watangira, hamaze gufatwa abarwanyi ba FDLR bane bafatiwe mu mirenge ihana imbibi na Congo.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 15/01/2014, umuyobozi wa polisi muri MONUSCO yatangaje ko bafata M23 nkaho itakibaho kuko yamaze gutsindwa ndetse n’aho yahoze ikorera hakaba hagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo hamwe na MONUSCO kuburyo ntaho yahera avuga ko M23 ikibabangamiye.

Cyakora uyu muyobozi avuga ko yumva M23 ishobora kwisuganya mu bihugu yahungiyemo, ariko ubuyobozi bwa M23 buvuga ko aho bwahungiye bwafashwe nk’impunzi kandi igice cya gisirikare gishyira intwaro hasi.

Aho abarwanyi ba M23 bacumbikiwe ngo basurwa n’imiryango mpuzamahanga bityo bakaba ntaho bahera bahungabanya umutekano wa Congo uretse ko barindiriye ko amasezerano yasinywe yashyirwa mu bikorwa ; nk’uko ubuyobozi bwa M23 bubitangaza.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 15 )

Ntabwo nemeranywa n’uyu mugabo!! kuko njyewe mbana nabo ni ubuzima burnze nubwa gisirikare kuko n’abo bana n’abagore bavuga baratozwa buri gihe!! n’ubu nababwira ko nabuze aho nca gusa naho ubundi nanjye nakwitahira!! ibibera hano birakabije!!

hatari yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Sinibaza uburyo umuntu yihanukira akavuga ngo ntabwo FDLR ari umutwe witwara gisirikare yarangiza ngo barabahendahendera gushyira intwaro hasi!! hanyum se izo ntwaro bemerewe kuzitunga? contradiction !!

mutombo yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Njyewe ndumva uriya mugabo avuga ibyo atazii!! bagiye kwiryohereza hariya gusa!!

bruno yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka