MONUSCO irahakana ko itazarwanya FDLR nkuko yarwanyije M23

Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango wabibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi muri Congo (MONUSCO) bwatangaje ko butazategura ibikorwa byo kurwanya FDLR nk’uko barwanyije M23.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa polisi muri MONUSCO, Général Abdallah Wafi yavuze ko MONUSCO itazategura ibikorwa byo kurwanya FDLR nk’uko byakozwe kuri M23 kuko FDLR ifite abana n’abagore bagomba gucungirwa umutekano, kubwe akaba avuga ko FDLR atari umutwe wa gisirikare.

Nubwo ariko uyu muyobozi wa polisi muri MONUSCO avuga ko FDLR itagomba gufatwa nk’umutwe wa gisirikare, raporo y’impugucye z’umuryango w’abibumbye zivuga ko umutwe wa FDLR ufite uruhare runini mu guhungabanya umutekano muri Congo kandi ko ufite abarwanyi bagera ku 1500.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bataha bavuga ko FDLR iri kwimuka mu bice yari isanzwemo bya Walikali na Masisi ahubwo yegera ibice bya Rutchuro na Nyiragongo kugira ngo batazarwanywa no kugira bazabone uko binjira mu Rwanda.

Umuyobozi wa polisi muri MONUSCO, Général Abdallah Wafi.
Umuyobozi wa polisi muri MONUSCO, Général Abdallah Wafi.

Ku makuru avuga ko FDLR yashyize intwaro hasi, aba barwanyi batangarije Kigali Today ko ubusanzwe FDLR itagaragaraza ko ifite ibikoresho bya gisirikare ahubwo ibikoresho ibonye ibihisha hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo nko mu bice bya Nyiragongo na Kalisimbi.

Umuyobozi wa polisi muri MONUSCO avuga ko FDLR ahantu iherereye ari mu mashyamba y’inzitane kuburyo gukoresha uburyo nk’ubwakoreshejwe mu kurwanya M23 bishobora gutera ibibazo ku bana n’abagore babana n’uyu mutwe, akavuga ko uburyo bwiza ari ugukomeza kubashishikariza gutaha no gushyira intwaro hasi.

Nubwo ariko ubuyobozi bwa MONUSCO buvuga ko buzakomeza gushishikariza abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi no gutaha ku bushake hari abashatse no gutaha bagafungwa n’inzego z’umutekano za Congo harimo abo mu nzego zo hejuru nka Col Bemba Bahizi ufungiwe muri Kivu y’amajyepfo.

Ubuyobozi bwa MONUSCO kandi buvuga ko bushyize imbere kugarura umutekano mu gace kahozemo M23 mu gihe bamwe mu barwanyi ba FDLR bakomeje kwegera umupaka w’u Rwanda hari n’abinjira mu Rwanda rwihishwa. Kuva umwaka wa 2014 watangira, hamaze gufatwa abarwanyi ba FDLR bane bafatiwe mu mirenge ihana imbibi na Congo.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 15/01/2014, umuyobozi wa polisi muri MONUSCO yatangaje ko bafata M23 nkaho itakibaho kuko yamaze gutsindwa ndetse n’aho yahoze ikorera hakaba hagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo hamwe na MONUSCO kuburyo ntaho yahera avuga ko M23 ikibabangamiye.

Cyakora uyu muyobozi avuga ko yumva M23 ishobora kwisuganya mu bihugu yahungiyemo, ariko ubuyobozi bwa M23 buvuga ko aho bwahungiye bwafashwe nk’impunzi kandi igice cya gisirikare gishyira intwaro hasi.

Aho abarwanyi ba M23 bacumbikiwe ngo basurwa n’imiryango mpuzamahanga bityo bakaba ntaho bahera bahungabanya umutekano wa Congo uretse ko barindiriye ko amasezerano yasinywe yashyirwa mu bikorwa ; nk’uko ubuyobozi bwa M23 bubitangaza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ariko kongo irashaka iki kurwanda@kona mutungo wayo tuyifiye?

allias yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Arikose Congo Nicyogihugu Cyiyemejegucumbikira Inkozizibibikweri? UN Nayo Igashyigikira Amaheru Nka Congo Birababaje Cyane.

alias yanditse ku itariki ya: 4-06-2014  →  Musubize

Bavandimwe reka mbabwire uriya mugabo nawe
Nawe numucanshuro we arareba inyunguze gusa ntarukundo Afitiye abakongomani cyangwa Abanyarwa mukomeje mukicana kuriwe namahiewe kuko yifuza ko mwakomeza iminsi ikiyongera bityo nawe iminsi ikiyongera kukazi

Festus rwema yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ahubwo ubwo aba bagabo ba UN bariko barabafasha kwiyegeranya ngo batere urwanda!? Kdi namashyaka atangiye kuyiyungaho ndabona iherezo urwanda ruzajyayo rukabyirangiriza nubundi kuko iyo umuntu mwanganye ntimuturana kdi niba UN koko ari umuryango mpuzamahanga ni uhuze abantu mu mishyikirano impunzi zose zitahe zaba iza congo cg urwanda kuko turambiwe intambara no gutanga amakarita y’umuhondo nkaho ntaz’umutuku bagira kwa UN!

Mico yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Ariko mwarasaze cyangwa ntabwo muzi aho isi igeze? Ntimuzamenya icyabakubise?

Bamanya yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

aba bitwa ngo bahagarariye ingabo na polisi babungabunga amahoro muri congo baravangiye nukuri hari uyu hari martin kobler, ntaho bataniye, ejo bundi batije imodoka ya UN abanyagoma mu mwigaragarambyo yubugoryi ninzozi mbi gusa, none nawe unyumvire ibyo batangiye, gusa ibi nugusururi nabi FDLR, izumvako batari buhashywe na UN bashake kwishuka berekeza mu rwanda, amateka yabo ahite arangirira aho, abatahutse nibo bivugira ubwabo ko baba bameze nkabashimuswe batemererwa gutaha, nubigiregageje agahanwa bikomeye

makenga yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

ntago bintangaje kuko nubundi imyaka bahamaze ntacyo bari bwakore kuri FDLR ahubwo barayifasha ariko icyo nibaza ni gihe bizageza birirwa bafasha abicanyi n’abafata abagore ku ngufu

beyonce yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

FDlR, Muzareke izo mbwa zize tuzereka ariko, asyiiii.

Matabaro yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

njye ndumva ntangaye cyane nta minsi 2 ishize FDLR yatanse parike ya virunga muri Congo ubwo hicarwagamo ingabo zabo 3 none ngo FDLR ntibazayifata nk’umutwe witwara gisirikare? mbona hari ikintu MONUSCO yihishe inyuma yabyo, gusa ibyiza niko dufite ingabo zitarya ziryama zihora iducungiye umutekano niba UN inaniwe kurangiza akazi kayiyanye muri Congo urwanda ruzakirangiza gusa bashaka bataha amahoro.

Shyaka yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Bavugirwa batavugirwa Isi yarabahagurukiye kandi akabo ishyerezo kazashoboka!!

kadhafi yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Ni hahandi habo bbihakana bashyigikirwa bazaraswa kandi bazataha batumva batabona cga bahereyo ariko batange agahenjye!

kanuma yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Birababaje kumva abantu bitwa ngo bahagarariye amahoro hariya aribo bavuga ko FDLR ititwara gisirikare!! birababaje cyane!!

byusa yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka