MINISANTE yabohereje ku ishuri none nyuma y’ukwezi bategetswe gusubira iwabo
Abaforomo 36 Minisiteri y’Ubuzima yari yohereje kwiga mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli 2012 basabwe gusubira iwabo huti huti, bagasigira imyanya abandi bazabasimbura mu cyumweru gitaha.
Aba basubijwe iwabo baravuga ko bababajwe cyane n’uko batahawe ibisobanuro by’impamvu basezerewe ku ishuri, bakaba batazi niba bazanasubizwa amafaranga ibihumbi 135 bari batanze yo kwiyandikisha no gucumbikirwa.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda (RBC), Arthur Asiimwe yabwiye Kigali Today ko abo baforomo bari bagiye mu myanya itari iyabo, bakaba gusa bemerewe gusubira mu kazi bahozemo kandi bazagira igihe cyabo cyo kwiga mu myaka iri imbere.
Ibaruwa No 20/4957/cs/NUS/2012 Kigali Today ifitiye kopi igaragaza ko tariki 17/09/2012 Minisitiri w’Ubuzima yandikiye abayobozi b’amavuriro n’ibitaro ndetse n’ab’amashuri atanu yigisha abaforomo n’ababyaza mu Rwanda abasaba korohereza abahoze ari abaforomo 152 kugera ku mashuri ya Kabgayi, Rwamagana, Byumba, Nyagatare na Kibungo.
Aba baforomo bafite impamyabumenyi ya A2 basanzwe bakora mu mavuriro n’ibitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Amashuri bari boherejwemo yose atanga impamyabumenyi ya A1 zihabwa abize imyaka byibura itatu mu mashuri makuru.
Mu byumweru bibiri bishize ariko abagera kuri 35 muri bo bagiye bahamagarwa n’abayobozi b’amashuri yabo, buri wese bakamumenyesha ko minisitiri w’Ubuzima yategetse ko aba avuye mu ishuri agasubira mu kazi.
Abanyeshuri bavuga ko batasobanuriwe impamvu, ariko RBC ivuga ko yabasobanuriye neza ko bari bashyizwe mu myanya itari iyabo.
Arthur Asiimwe yabwiye Kigali Today ko kuva umwaka ushize Guverinoma yateguye gahunda yo kongerera ubushobozi abaforomo bafite A2 ihereye ku bari basanzwe bayobora ibigo nderabuzima bita aba-titulaires ba centres de santé.
Asiimwe ati “Uyu mwaka hari hatahiwe abaforomo bo mu bitaro bikuru by’Uturere n’abo mu bitaro bikuru bya kaminuza CHUK na CHUB. Mu gukora urutonde ariko hakozwe ikosa bashyiraho n’abaforomo 35 bari abakozi basanzwe mu bigo nderabuzima, boherezwa ku mashuri kandi ari gahunda itari iyabo.”
Asiimwe akomeza avuga ko aho bimenyekaniye minisiteri y’ubuzima yandikiye abayobora amashuri yigisha abaforomo n’ababyaza ya Kabgayi, Rwamagana, Byumba, Nyagatare na Kibungo ibasaba gusezerera abo banyeshuri mu maguru mashya, ndetse bagasubira mu kazi kabo.
Uyu muvugizi wa RBC ariko avuga ko bandikiye abayobozi b’amashuri babasaba gusobanurira abanyeshuri ko nabo bazagerwaho mu myaka iri imbere.
Abanyeshuri bavuganye na Kigali Today baravuga ko abayobozi b’amashuri yabo batabasobanuriye impamvu babasezereye, ntibanabasobanurire uko bazasubizwa amafaranga bari batanze biyandikisha n’ay’icumbi.
Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa ati “Ni uko ntari kuguma ku ishuri bamaze kumbwira ko batanshaka, ariko ntibigeze badusobanurira nk’abantu bakuru ngo tumenye uko badushyize ku rutonde bibeshye, tugasezera ku kazi no mu miryango yacu none bakaba badusezereye batanatubwiye igihe twe tuzigira cyangwa se ngo baduhe amabaruwa adusubiza mu kazi aho twari twarasezeye batubwira ko baduhaye buruse. Ntibanatubwiye uko bazadubiza amafaranga ibihumbi 135 twatanze mu kwiyandikisha.”
Undi muforomokazi we ati “Twe umuyobozi wacu yatubwiye ko twaba dutashye mu gihe akibikurikirana ngo kuko nawe bamwandikiye kudusezerera gusa batabimusobanuriye neza, akaba yubahiriza amabwiriza ya minisiteri”.
Abayobozi b’amashuri abo baforomo bigagaho babwiye Kigali Today ko basobanuriye neza abanyeshuri mbere yo kubasezerera, gusa ngo bari bafite agahinda n’akababaro ko kubyakira, bamwe bakaba batarabyumvise neza. Haravugwa ko hari bamwe muri aba banyeshuri bakiri ku mashuri banze gutaha.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Ministere y’ubuzima niyo yambere irimo akavuyo,muzabaze abo muri KHI aho bakoresheje ibizamini byabagombaga kwiga muri clinic medecine,bahawe admission letters basezera kukazi hasigaye iminsi 2 ngo batangire Ministre avugako iyo gahunda itagihari,.ubutegetsi bwayo nta gahunda bugira.Nyagasani ayitabare gusa