MINISANTE yabohereje ku ishuri none nyuma y’ukwezi bategetswe gusubira iwabo
Abaforomo 36 Minisiteri y’Ubuzima yari yohereje kwiga mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli 2012 basabwe gusubira iwabo huti huti, bagasigira imyanya abandi bazabasimbura mu cyumweru gitaha.
Aba basubijwe iwabo baravuga ko bababajwe cyane n’uko batahawe ibisobanuro by’impamvu basezerewe ku ishuri, bakaba batazi niba bazanasubizwa amafaranga ibihumbi 135 bari batanze yo kwiyandikisha no gucumbikirwa.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda (RBC), Arthur Asiimwe yabwiye Kigali Today ko abo baforomo bari bagiye mu myanya itari iyabo, bakaba gusa bemerewe gusubira mu kazi bahozemo kandi bazagira igihe cyabo cyo kwiga mu myaka iri imbere.
Ibaruwa No 20/4957/cs/NUS/2012 Kigali Today ifitiye kopi igaragaza ko tariki 17/09/2012 Minisitiri w’Ubuzima yandikiye abayobozi b’amavuriro n’ibitaro ndetse n’ab’amashuri atanu yigisha abaforomo n’ababyaza mu Rwanda abasaba korohereza abahoze ari abaforomo 152 kugera ku mashuri ya Kabgayi, Rwamagana, Byumba, Nyagatare na Kibungo.
Aba baforomo bafite impamyabumenyi ya A2 basanzwe bakora mu mavuriro n’ibitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Amashuri bari boherejwemo yose atanga impamyabumenyi ya A1 zihabwa abize imyaka byibura itatu mu mashuri makuru.
Mu byumweru bibiri bishize ariko abagera kuri 35 muri bo bagiye bahamagarwa n’abayobozi b’amashuri yabo, buri wese bakamumenyesha ko minisitiri w’Ubuzima yategetse ko aba avuye mu ishuri agasubira mu kazi.
Abanyeshuri bavuga ko batasobanuriwe impamvu, ariko RBC ivuga ko yabasobanuriye neza ko bari bashyizwe mu myanya itari iyabo.
Arthur Asiimwe yabwiye Kigali Today ko kuva umwaka ushize Guverinoma yateguye gahunda yo kongerera ubushobozi abaforomo bafite A2 ihereye ku bari basanzwe bayobora ibigo nderabuzima bita aba-titulaires ba centres de santé.
Asiimwe ati “Uyu mwaka hari hatahiwe abaforomo bo mu bitaro bikuru by’Uturere n’abo mu bitaro bikuru bya kaminuza CHUK na CHUB. Mu gukora urutonde ariko hakozwe ikosa bashyiraho n’abaforomo 35 bari abakozi basanzwe mu bigo nderabuzima, boherezwa ku mashuri kandi ari gahunda itari iyabo.”
Asiimwe akomeza avuga ko aho bimenyekaniye minisiteri y’ubuzima yandikiye abayobora amashuri yigisha abaforomo n’ababyaza ya Kabgayi, Rwamagana, Byumba, Nyagatare na Kibungo ibasaba gusezerera abo banyeshuri mu maguru mashya, ndetse bagasubira mu kazi kabo.
Uyu muvugizi wa RBC ariko avuga ko bandikiye abayobozi b’amashuri babasaba gusobanurira abanyeshuri ko nabo bazagerwaho mu myaka iri imbere.
Abanyeshuri bavuganye na Kigali Today baravuga ko abayobozi b’amashuri yabo batabasobanuriye impamvu babasezereye, ntibanabasobanurire uko bazasubizwa amafaranga bari batanze biyandikisha n’ay’icumbi.
Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa ati “Ni uko ntari kuguma ku ishuri bamaze kumbwira ko batanshaka, ariko ntibigeze badusobanurira nk’abantu bakuru ngo tumenye uko badushyize ku rutonde bibeshye, tugasezera ku kazi no mu miryango yacu none bakaba badusezereye batanatubwiye igihe twe tuzigira cyangwa se ngo baduhe amabaruwa adusubiza mu kazi aho twari twarasezeye batubwira ko baduhaye buruse. Ntibanatubwiye uko bazadubiza amafaranga ibihumbi 135 twatanze mu kwiyandikisha.”
Undi muforomokazi we ati “Twe umuyobozi wacu yatubwiye ko twaba dutashye mu gihe akibikurikirana ngo kuko nawe bamwandikiye kudusezerera gusa batabimusobanuriye neza, akaba yubahiriza amabwiriza ya minisiteri”.
Abayobozi b’amashuri abo baforomo bigagaho babwiye Kigali Today ko basobanuriye neza abanyeshuri mbere yo kubasezerera, gusa ngo bari bafite agahinda n’akababaro ko kubyakira, bamwe bakaba batarabyumvise neza. Haravugwa ko hari bamwe muri aba banyeshuri bakiri ku mashuri banze gutaha.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza koko
Sinibyo gusa. Hari aho mu ma centre de santé batoye abarangije congo muri 2010 kdi hari abafite uburambe buri hejuru y’imyaka 5 bafite na number yo muri national council. Ko nta condition(critères) bagaragaza ibi byo ntibyateza akavuyo? Ese uburambe n’iriya number nta gaciro bifite ko baduhatiye kuzigura?
erega ntiwabarenganya barahahamunse nuko utarajya munama yayobowe na ministre abazijyamo barabizi niyo mpamvu bafata ibyemezo bihubutse
dukeneye amazina y’abasezerewe cyangwase umubare wabo hakurikijwe ibitaro bari basanzwe bakoreramo. Gusa ibi ntawashima uburyo byakozwe rwose si non guhusagurika bibaye umuco muri iriya ministere
erega ntiwabarenganya barahahamunse nuko utarajya munama yayobowe na ministre abazijyamo barabizi niyo mpamvu bafata ibyemezo bihubutse
ikigaragara nuko abo baforomo bo mubigonderabuzima iyo myanya bayihawe ni ncuti zabo zaba chef de nursing byamenyekanye ko bakuye kuri liste abaforomo bo mubitaro by’uturere. MOH arakoze imyanya nihabwe beneyo!
Ariko ibi biragaragaza parapara imaze iminsi muri MINISANTE,IBI BYOKOHEREZA ABAKOZI KW’ISHULI BYO BIKABIJE KURANGWAMO AMARANGA MUTIMA MENSHI,IYO BAFASHE UMUNTU UFITE IMYAKA 60 AGOMBA KWUZIGA IMYAKA 3,AKARANGIZA BAMUHA PANSIYO,IBYO MURUMVA BIFUTUTSE?
SI NIBI GUSA,MINISANTE IRIMO RWASERERA PE.
Kwibeshya bibaho pe!ariko uwateye ikibazo ,ninawe ufata iyambere mu kugikemura.So,abo bireba,bari bakwiye kureka abantu batangiye kwiga bagakomeza,hanyuma abataratangira bakabasobanurira uko byagenze jye ndibaza ko ikibazo kitaba gikomeye nk’uku kimeze.
Ibi bintu rwose birababaje,ni nka bimwe abafaransa bavuga ngo Desabiller saint paul pour habiller saint Thoms!
Bariya bose ni abanyarwanda kandi bafite uburenganzira bungana 100%,niba rero ikosa ryabaye,ntabwo rikosorwa irindi.
Ariko reka mbagire inama itari imfakazi:Ni mubwire Mzee wacu Kagame ,ashyira mu gaciro kandi arabikemura dore ko ibyagoranye akunda kubivugutira umuti!
Pole kabisa burya gusubira inyuma wari wagiye birababaza!
Iri nikosa MOH administration ikoze, barabanje baradusezera tubura iminsi ibiri ngo dutandire kwiga kuri KHI dufite na admission letters , byaratubabaje twabuze aho uwarurengera twatanze amafaranga agera ku bihumbi 61000 tutazi uko tuzayasubizwa,jyewe nubu nagize igikomere gikomeye, none bongeye kwirukana abandi iki nikigaragaza agaciro geke baha abaforomo, mugihe bajyanye kwiga aba DOCTORS barenga ijana hanze yigihugu kwiga masters mugihe abaforomo benshi nta na AI bafite, kandi jyewe mbona ibigo Nderabuzima nabyo bikwiye kuyoborwana AO nkuko ku mirenge bimeze, kandi budget ntabwo ari ikibazo ,ahubwo nuburyo service ihabwa agaciro gato cyangwa kanini, Minisante uyu mwaka mubabaje abaforomo benshi, jyewe sinzibagirwa amahirwe narimbonye yo kwizamura mubumenyi mugije nkoreye igihugu imyaka igera kuri 15 ariko ngahembwa kwimwa ishuri, nahagire igihinduka, imana nimurikire Minisitiri BINAGWAHO.nti mutangaze email yacu please.
oya oya ako nakarengane pe?ese iyo Ministeri ntiri mu Rwanda rugendera kumategeko?Kandi byose bimfira kubayobozi;rubanda rugufi rurahangwa,amafutiyo ni menchi Imana itabare abarengana abayobozi bihanga basubize abantu agaciro kabo.
niba ari ministere igira akavuyo ni minisante kuva nyakubahawa Dr agnes ajyaho iyo ministere ihoramo akavuyo kereka nkatwe dukorana nayo nitwe tubizi twarumiwe.baravuga se ngo hatahihwe za chuk na chub zo se kuva batangira koherezayo siba batangiye kujyayonjye nagiye muba mbere naranarangije bivuga ngo nibo batahihwe kandi buri mwaka bajyayo kuburyo hanasigaye bake,ushobora no gusanga bo batanabikeneye cyane mwibeshya abatabizi mwemere amakosa nubundi abo 35 ugabanyije ibigo 5 wasanga ari batanu ku kigo kimwe ubwose abo nibo batwaye imyanya yabandi?mwibeshya sha nuko ari muri africa ari nko mubihugu byateye imbere,mwakwishyura inyungu,uziko bishobora kuba motif y’ubuhunzi hanze.uziko hagize ugera hanze akavuga uko byagenze bamuha titre de refuge,agahita aniga.ibyo babyita REFUS AU DROIT D’EDUCATION.nimwihangane aha ni africa.
Ibyari byo byose ibi bintu ntibyakozwe n’umuntu umwe;aba bose babigize mo uruhare bazagaragazwe kandi burya mu kiganga iyo wandikiye "umurwayi" umuti utari wo ingaruka ziba nyinshi cyane zigera no kubura ubuzima none ngo umuntu yasinye urutonde rw’abantu bajya kwiga none ngo yaribeshye ndacyeka aba bose bakoze ibi ari ba dogiteri;birababaje kandi nibahari ikindi kibyihishe inyuma nacyo kizagaragazwe;inzego z’ubutabera n’umuvunyi baba bakwiye gukurikirana ibintu nk’ibi abantu ntibitwaze ko bibeshye gusa ahubwo bagahanirwa n’uburangare cyangwa ubushishozi buke baba bagaragaje mu kazi.